Padiri Kabalira Viyateri – isakaramentu ry’ubusaseridoti yarihawe mu mwaka w’1940 (ku rutonde rw’abapadiri b’abanyarwanda aza kuri nimero ya 49). Uretse kuba yarihaye Imana nyuma akaza gusezera akabaho nk’umulayiki, ni umwe mu banyarwanda bazwi kubera gucuranga inanga. Abanyarwanda benshi bazi inanga itangira amakuru mu kinyarwanda kuri radiyo yabo. Ni umurya wo mu nanga “Urutango” benshi bakunze no kwita “Urwandiko”, Kabalira Viyateri yacuranze avuga iby’umuntu watumwe kujyana urwandiko ku Gisenyi. Muri iyo nanga twumva uburyo abanyarwanda kera bajyanaga amabaruwa ku nkoni bayashyiriye abatware. Hari abatera urwenya ko kubera ko abantu benshi batari bazi gusoma, bakaba kandi barumviraga cyane, ngo birashoboka ko hari abajyanaga amabaruwa mu by’ukuri avuga ko bagomba gufatwa bagahanwa.
Urutango ni inanga ifite umwimerere udasanzwe, cyane ko muri yo Padiri Kabalira Viyateri yagerageje kuvuga mu mvugo yihariye y’abantu bo mu Murera, mu Buhoma, no mu Bushiru. Ubundi ikinyarwanda nk’urulimi kirakize cyane kimwe n’izindi ndimi. Hari ikinyarwanda cyabaye icya bose, ikivugwa ibwami i Nyanza, noneho hakaba n’ikivugwa mu turere dutandukanye tw’igihugu. Ugasanga abanyarwanda bakomoka mu Kinyaga bafite uburyo bwihariye mu mvugo, abakomoka mu Gisaka nabo bakagira imvugo yabo, abakomoka mu Rukiga, mu Bugoyi n’ahandi bikaba uko. Igishimishije ni uko mu by’ukuri ibyo bitabuza abanyarwanda kumvikana. Ibi ndetse byakwibutsa kwa kundi umuvandimwe w’umurundi avugana n’umunyarwanda bakumvikana hatagombye kuba umusemuzi.
Kabalira kandi muri iyi nanga, atwibutsa ko abanyarwanda batahise basobanukirwa n’ibintu byaje iwacu bizanywe n’abazungu. Twakwibutsa ko imbunda abanyarwanda babanje kuzifata nk’imyuko. Mu nanga Kabarira atwumvisha ko indorerwamo yabaye igihe kirekire amayobera ku banyarwanda. Uretse ibyo kandi, twumva ko abanyarwanda bashoboraga kuba bafata urwandiko bagakeka ko barwoza rubaye rwanduye bakabona kurushyikiriza uwo rugenewe.
Kabalira Viyateri yacuranze kandi n’izindi nanga nk’iyo avugamo inzuki, ishushanya umuvumbu uri guhakura ubuki inzuki zimuri hejuru. Hari “Abandi Imana zirabaha”, “Umugabo” n’izindi.
Ngaya amagambo twumva mu nanga URUTANGO:
URUTANGO
Mwana we ga Ntamakiriro,
Ntamakiriro munywanyi wanjye
Mwana we ga ngwino nkubwire
Ngwino twiririmbire ga urutango
Urutango ga Nyankoramarigo
Ushaka urutango ga narwumve ee.
Mwana we ngwino tugende,
Twabaye tukibivuga nk’aho twagiye mu nzu
Mwana we ngo urwo rutango turucurire,
Mbona umumotsi avuye kwa Setako
Ngo ninje ngo njane ga urwandiko
Iriya ku Gisenyi ga mwana we sinakoze impamba
Umugore n’abana ntibarabimenya ngo ninjende mwa
Ha baragatemagugwa ngende ntagira impamba!
Mwana we … mukuru wanjye niko kumbwira
Ati shahu wacecetse, none ga baradusenya
Haguruka ga ugende mwa
Mwana we ga Ntamakiriro
Ntamakiriro munywanyi wanjye
Ubwo ga ndagiye sinsezeye ku mwana
Sinsezeye ku mugore mbe mwa
Urabambwirire uti ngo aragiye mwa.
Nuko naragiye ngo ngere kuri uwo mutsindwa
Niko kumpereza ga urwandiko ngo ningende
Haaan mwana we haa yewee
Ndagenda iryo shyamba ryose mwana we
Ndagenda, ngo njye ku…
Izuba rije kurenga mba ngeze kuri Mutura
Ngeze kuri Mutura mwana we ndeba haruguru
Nshaka ahantu nasaba ga amaze yo kunywa
Ndahabura mba ndi amacinya.
Ngiye kubona mbona inzu mwana we
N’abantu batatu bayihagaze imbere
Ndareba nti hariya nahasaba amazi mwa
Nuko niko kwegera ngeze iruhande ndababwira
Nti mbe nta mazi mwampa yo kunywa
Bati hoji… amazi y’abapagasi… hoji genda
Jyana urwandiko rwawe.
Ndabihorera ngiye kubona mbona bagiye mu nzu
Nanjye ndakurikira…
Ngiye kubona mbona umuntu aranyegera
Uko negera inzu umuntu nawe akanyegera
Nti ngwino turamukanye mugabo wa mama
Ahari weho wampa n’amazi nkinywera
Ngo ngire ntya mfashe inkoni hasi
Mbona nawe afashe iyindi hasi
Nti uriya muntu yabaye ate ko ari kunyigana?
Ndamusekera mbona nawe aransekera
Muhereze akaboko mbona nawe arampereza akandi
Nti ngwino turamukanye mwa
Nuko niko kumwegera maze kumwegera
Mbona nawe araje nti nuko nyabusa
Ngwino turamukanye ariko gira n’ingoga
Muhereza ga intoki nawe ampereza izindi
Ngo nshake umuntu ndamubura
Mbona ikintu kiri imbere yanjye kimbuza kumufataaa
Ndarakara ndacira mbona nawe araciriye
Mutunge urutoki mbona nawe arantunga ga urundi
Nti turarwanye sha!
Nti ese iki kintu ni igiki
Ikintu gisa ga n’amazi
Ariko umuntu akiri imbere
Nkamuhamagara ntanyitabe mwa
Mwana we ga Ntamakiriro
Ntamakiriro munywanyi wanjye
Inzira ntibwira umugenziii.
Nuko mwana we ndakenyera
Nkenyeye nawe arakenyera
Ndasimbuka mbona nawe arasimbutse
Nti ndagukubise mba ndi amacinya
Ndasimbuka
Nkubite muri cya kintu kimbuza kumufata
Mbona kirikunuye kiguye imbere
Nanjye ndiruka nti reka batanyifatira mwa
N’umugabo mbona araguye
Nti ndaguhaye mba ndi umwambi!
Ngo ngere hirya mu rutoki mwana we
Ngiye kumva numva ikintu kiravuze
Nti ubanza bagiye kumfata ga
Ngiye kubona mbona uruntu
Urumodoka runini rw’urukara
Numva ruravuze
Nti eeeh nti mama yambyariye ubusa
Ndiruka no mu rutoki nti mwana we
Iriya modoka nimfata ntateyi imbayi kwa Bayitelemi
Iraba nayo yarirutse iragatemagugwa
Ndayisiga mba ndi umwambi
Mfata urwandiko rw’abandi mu ntoki
Nuko ndumiriza ndaceceka ndarembera
Ngo ngiye kumva numwa rwa rundi ruraboroze
Ngo huu ngo huuu ngo huuu
Nti kirashaka kwiruka cyangwa cyambuze
Ngo ngiye kubona mbona kiragiye gikurikiye imbarabara yose
Nti si jye wagukira kavune umuheto!
Ngo kimare kugenda nanjye niko gufata imbarabara yose
Nuko niko kugenda ngo ngere munsi yo ku Nyundo
Noneho nti njye ko ngeze ku ruzi
Ndagenda ninywera amazi mwana we
Maze kunywa amazi nuko niko gukenyera ndagenda no ku Gisenyi
Ngo ngere ku Gisenyi nahageze hakiri kare
Nsaga ga umuzungu ari ku biro
Nuko niko kugenda rero noneho muhereza ga urwandiko
Maze kumuhereza ga urwandiko aritegereza arasoooma
Nuko niko kundembuza ati ese
Urwandiko rwawe wazanye ko ari wino nsa
Rukaba rwaranduye ntaho bagufunga?
Uhuun
Nti shobuja nagiye hanyuma rero ni mu mvura nuko nikubita hasi
Urwandiko rugwa mu byondo ngeze ku mugezi ndarwoza
Ndarwoza hanyuma izuba rivuye ndarwanika
Maze kurwanika rwumutse ndarukuzanira
Umuzungu ngiye kubona mbona arasetse
Nti seka wo kagira Imana we ba batindi b’abirabura ntibaba bankubise?
Mbonye amaze guseka nti nuko none ngize Imana ikindi ni iki?
Umuzungu niko kwandika ga urundi rwandiko
Arampereza nti mbese ko inzara yenda kunyica…
Ntaho umpaga amafaranga nkagenda nkajya kugura ibyo kurya mwa?
Nuko rero mwana we ngiye kubona mbona akoze mu mufuka go ku kibuno
Nti agongago wasuriye ntaho nagajana mba ndi amacinya
Kora mu gundi mufuka mwa
Akora mu mufuka w’imbere ngiye kubona
Ampere … ampereje amafaranga
Ni amafaranga ga mwa haaa
Nayaguze umwenda w’umugore wanjye
N’uw’umwana wanjye menshi mba ndi amacinya
Ndagenda nyereka abandi bati amafaranga ni menshi mwana wa
Ndavunja nuko niko kugenda bampa urwagwa ndanywa bampa n’ibijumba ndahambira
Ayandi ndasagura njya kugura umwenda w’umugore wanjye mba ndi umwambi
Abazungu barakabyara!!
Nuko ndaza mwana we bari barampaye urwandiko
Ngo rwo kunyaga cya gishubaziko cyacu ngo ni Setako
Ngeze mu nzira nuko rero nuuuu… barambaza bati byagenze bite
Sinabivuga sinabivuga.
Turasaba abasomyi baba bazi umwirondoro wihariye wa Padiri Kabalira Viyateri (ni ukuvuga igihe yavukiye, igihe yatabarukiye, aho yakoze, amaparuwasi yabayemo, akazi yakoze, uwo bashakanye avuye mu gipadiri, n’urubyaro rwabo niba ruhari) kuwudusangiza, babinyujije kuri izi emails zikurikira ([email protected] na [email protected]), kugirango tunonosore inyandiko yerekeranye n’amateka y’uyu muhanzi/mucuranzi.
Byanditswe na:
Maniragena Valensi
Nzeyimana Ambrozi