Umuhanzi Kizito Mihigo amaze imyaka ine muri gereza

Umuririmbyi n’umucuranzi w’indirimbo za Gikristu akaba n’impirimbanyi y’ubwiyunge, Kizito Mihigo amaze imyaka ine muri gereza.

Nk’uko bimaze iminsi bitangajwe na Ntamuhanga Cassien, umunyamakuru akaba n’umwe mubo bari bafunganye watorotse, Kizito Mihigo yashimuswe na Polisi y’u Rwanda tariki ya 6 Mata 2014 afungirwa ahantu hatazwi kandi akorerwa ihohoterwa rikomeye.

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yemeye ko ariyo yari imaranye iminsi uwo muririmbyi, yamucishije imbere y’ibinyamakuru byose bikorera mu Rwanda yemera ibyaha byose byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bwa FPR na Perezida Kagame.

Nyamara abakurikiraniye hafi ikibazo cy’uyu muhanzi, bavuga ko yazize guhimba indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu” yibuka abanyarwanda bose bishwe, baba abatutsi ndetse n’abahutu