“ Umujinya mwiza” ; Tom Ndahiro nareke gukwiza amwiryane

Tom Ndahiro

Wa muhungu Kizito Mihigo, wacitse ku icumu rya jenoside, ubu akaba ari 1930, ni we wigeze kwiririmbira ati “Umujinya mwiza”. Ubanze iyo ndirimbo Tom Ndahiro atayizi.

  • Tom Ndahiro umushakashatsi

Tom yiyita umushakashatsi ariko iyo usomye ibyo yandika wibaza niba ari byo koko ntumbaze ibyo ashakashakamo. Hagowe uwamwigishije uburyo bikorwa (méthodologie de recherche).

Nasomye ibyo yagezeho mu bushakashatsi bwe byerekeranye n’uruhare rwa Kiliziya muri jenoside bintera kwibaza, niba tuzagendera ku marangamutima y’abantu basazwe n’umujinya tukagira aho tugera mu kunga abanyarwanda. Inyandiko ye iragira iti :

“Abasenyeri gatolika mu Rwanda babanze kwisabira imbabazi mbere yo kuzisabira abandi”

Kimwe n’abandi batekereza nka we barashaka kuyobya Abanyarwanda. Sinirwa nongera kuvuga ku ruhare rwa Kiliziya n’uko rugomba gufatwa byarasobanuwe. Kereka abashaka ibindi bitari ukunga Abanyarwanda. Aba kenshi barangwa no kuvanga ibyiciro bareberamo.
Ntiwafata ubutumwa abepiskopi boherereje abakristu kugira ngo bubafashe mu nyigisho zitangwa ( message pastoral) ngo ubwitiranye n’ibirego bijya mu nkiko bakaburana hagatangwa n’indishyi.

Niba Tom yarasomye ubutumwa abepiskopi banditse nta rukiko cyangwa urundi rwego rw’ubuyobozi babwandikiye ngo avuge ko barusabye imbabazi. Nawe ubwe ntazo bamusabye ntazazibahe.N’abandi bose bihutiye kuvuga ko bidahagije ko ari intambwe ya mbere nta mbabazi Kiliziya yabasabye ni ukwitaba utaguhamagaye. Iriya mvugo yumvikana ku bakristu gatolika bajya mu misa ku cyumweru kuko nibo yari igenewe. Yewe na Perezida wa Republika niba yarabwumvise agomba kuba yarabwumviye mu misa. Kuba hari aho butasomwa, amatangazo mu Kiliziya afite uko atangwa. Kiliziya ifite uko yubatse ntitukavange.

Kuvuga ku butumwa butakugenewe byaba ari ukurengera, cyangwa kwiganirira bisanzwe (opinion). Kujya gusobanura cyangwa gushima ibiri muri ubu butumwa ni ukwitumiriza kubera inyungu, Abanyarwanda bose bamenye ko arizo mushaka kuri Kiliziya. Kuvuga ko Papa ariwe wagombye gusaba izo mbabazi ni ukutamenya imikorere ya Kiliziya, bakibwira ko ahari aribwo bazabaha menshi.

Ndumva twareba abagenewe ubutumwa kandi Kiliziya ifite uburyo ireba niba ubutumwa bwarageze kubo bugenewe. Sinzi niba Tom cyangwa n’abandi hari ubwo Kiliziya yabagize abagenzuzi, cyangwa ngo babe hari abakristu bahagarariye.

  • Imbabazi nk’iza bihehe

Niba hari inyandiko zizwi zigaragaza uruhare rwa Kiliziya muri jenoside cyangwa ibindi bimenyetso nibayirege iburane, nitsindwa ihanwe. Aho guhora bigirwa igikangisho. Iyo nyandiko zihaba bari no kuyijyana mu Rukiko Arusha ikisobanura.

Tom ibaruwa ya Perraudin uvuga ko ihari wayifashe ukayisomera Abanyarwanda ukerekana aho ategura jenoside. Nuyibura uzambwire nyiguhe. Abantu bazi gutera igipindi baheza abantu mu kirere mu bintu bidafatika. Iyo bibaye urubanza werekana ibimenyetso. Niba bihari muba mwaramureze. Nimurege Institution yari ahagarariye iziregura.

Abapadiri n’abihayimana bagize uruhare muri jenoside ndahamya ko utatwerekana aho Kiliziya yabatumye. Ubwo babikoze ku giti cyabo mufite inkiko mwabareze bakaburana. Hari abafunze, numva n’abo muvuga mwabashyikiriza inkiko ntimukomeza kuvuga mu kigare. Ndumva ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha cyane icya jenoside, mu Rwanda butabuze.

Kiliziya muyirege mwerekane ibimenyetso nibwo twazunga abanyarwanda. Guhatira abantu gusaba imbababzi nta bimenyetso ni ukubangamira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda. Tuvuge se ko ari imbabazi mwayigiriye.

  • Tom urabeshya Abanyarwanda

Reka mvuge kubyo wabeshyeye Papa Jean Paul II. Kuba Papa Jean Paul II yaravuze ko mu Rwanda hari ivanguramoko yasubizaga ikibazo yabajijwe n’urubyiruko ku wa 8 Nzeri 1990 kuri Stade Amahoro. Ntibivuze ko ryakorwaga na Kiliziya. Ndahamya ko n’ubu aje yavuga ko ryiyongeye. Uze gusoma neza urasanga yarashumangiraga ibyo abepiskopi bavuze. Ibindi sinzi aho ubivana dore ibyo yavuze:

Heureux les artisans de paix! A ce propos, vous avez demandé «Saint-Père, savez-vous que le racisme et le régionalisme font rage au Rwanda et même au sein de l’Eglise? Quel rôle assignez-vous à votre Eglise pour se convertir et dénoncer les injustices?».

Mes Frères les évêques rwandais ont abordé ce sujet dans leur Lettre pastorale: «Le Christ, notre unité». Avec eux, je vous dis:(…)

Hahirwa abubaka amahoro ! Kuri ibi, mwambajije «  Nyirubutungane, muzi ko ivanguramoko n’irondakarere bica ibintu mu Rwanda ndetse no muri Kiliziya ?Ni uruhe ruhare mwashinga Kiliziya yanyu kugira ngo yivugurure kandi yamagane akarengane ? » (…)
Abavandimwe dusangiye ubwepiskopi bo mu Rwanda bavuze kuri iyo ngingo mu Ibaruwa yabo ya gishumba : «  Kristu bumwe bwacu ». Hamwe nabo ndababwiye nti : (…..)

Aha werekanye ko wasomye Imvaho Nshya. Umuntu asomye yihuta yagira ngo ni umuntu w’umushakashatsi koko. Imvaho Nshya ni nde wabyanditsemo? Ni Tom. Bakubwiye ko uri umushakashatsi wumva inyandiko zawe barajya bazireberaho. Bano bahanga.Usigaje kutubwira ngo wabisomye muri Rushyashya. Gusoma ntibihagije haba no gusesengura ugashyira ibintu mu mwanya wabyo. Papa Jean Paul II abivuga hari benshi bari bahari n’ubu bakiriho. (Ku mugereka w’iyi nyandiko ndaguha ijambo rya Papa, kugira ngo ubutaha utazagira ngo ni wowe usoma wenyine bityo ureke ibinyoma)

  • Myr Visenti Nsengiyumva

Hari ibyo yakoze cyangwa yavuze mu izina rya Kiliziya mwabyerekana. Ntukibwireko kuba yari umwepiskopi ibyo akoze byose biba ibya Kiliziya. Usomye ibyo Prof. Charles Kambanda aherutse kwandika wasobanukirwa ntuvangavange.

Reka mvuge ko ibyo wasomye muri iyo Kinyamateka yawe ari byo n’ubwo imisomere yawe ntayishira amakenga.

Rwose ibirego umurega umuntu wese arabona ari ugushakisha.

“Muri iki gihe igihugu kigiye kugendera ku mashyaka menshi, ni izihe nama Kiliziya yaha abakirisitu ngo bamenye uko bazabyifatamo? Kiliziya yo se izafata uwuhe murongo ko iyo urebye mu mateka ya mbere gato y’ubwigenge usanga yari ishyigikiye amashyaka yarimo rubanda nyamwinshi (PARMEHUTU, APROSOMA).”

Buriya uduhaye nk’inyandiko Kiliziya yari ishyigikiyemo aya mashyaka byadufasha. Ntibihagije ko wowe cyangwa uwo munyamakuru mubivuga ngo bihite biba ukuri. Birashoboka ko hari abapadiri n’abihayimana bari muri ayo mashyaka (uretse ko batabyemerewe), ariko hari n’abari muri UNAR na RADER. Ndemeza ko bose ntawari wahawe ubutumwa na Kiliziya muri ayo mashyaka. Ndumva amashyaka atagira ba omoniye. Abapadiri muri MDR babayemo muri MRND babayemo muri FPR barimo bafitemo n’imyanya. Ntugafate abanyamakosa ngo aribo utangaho urugero. Abenshi bajyayo rwihishwa kandi Kiliziya ifite uko ifata abapadiri barenze ku mategeko muri urwo rwego. Nta narimwe Tom azajya kwereka Kiliziya uko igomba gufata ibyemezo nk’uko ajya abyiyongoza muri Rushyashya. Nta tegegeko cyangwa inyigisho Kiliziya yajya gushaka muri Rushyashya ifite ibitabo bihagije kandi kugera uyu munsi birayihagije.

None se Kiliziya gufatanya na Leta byabaye icyaha ryari. Niba hari ibibi bafatanijemo byerekane. Mutange ikirego. Ubu se tuvugeko Myr Nzakamwita na Myr Rukamba bagiye mu nama y’umushyikirano gutanga ibitekerezo ari bibi kuko bafatanije na FPR.

“Muri izi ntambara abazifungiwe n’ubwo mwabasuye kenshi, bagaye uruhare rwa Kiliziya mu ifungurwa ryabo. Ntimwababwira umurimo wakozwe na Kiliziya Gatolika benshi batanigeze bamenya?”

Myr Visenti aho yabeshye simpabona. Kuko ntashinzwe guca imanza nibyo yerekana. Kuba yabita ibyitso cyangwa Inkotanyi ayo mazina niyo yakoreshwaga. Siwe wayabise.Yakoze ubutumwa bwe arabasura nk’imbabare nk’uko abivuga. Aho akababaro kabo katamureba simpabona.

“Inama na za raporo zimwe zivuga ko mu bihayimana borohereza abatutsi kwinjira muri iyo miryango, naho abahutu bakabaca intege. Ibyo byanditswe mu binyamakuru bimwe na bimwe. Ayo makosa niba yarabayeho yateye ingaruka zihe? Ese ubundi Kiliziya politiki y’iringaniza y’amoko iyibona ite, irarishyigikiye”?

Igisubizo yatanze ni cyo rwose ijana ku ijana. Ahubwo hamwe na we twibajije ikibitera cyaba kimwe mu byatugeza ku bumwe n’ubwiyunge. Ibi n’uyu munsi ni ko bimeze.

Iby’iringaniza byo tubyihorere. Ibihari birirengeje ububi.Umuntu wese uba mu Rwanda abona ukuri. Hari ibyo guhakana byakugora rwose, n’umwana w’igitambambuga yabibona.

Tuzahura ubutaha jya gushakisha ibindi binyoma n’umujinya wo kubyandika.

Kalimba Alfred

Rencontre de Jean Paul II avec les jeunes le 8 Septembre 1990 à Kigali