Umujyi wa Kigali : Abari bategereje Gare y’Umujyi bakureyo amaso

Hashize imyaka isaga ibiri hatangijwe umushinga wo kubaka Gare y’Umujyi wa Kigali, ubwo na Minisitiri w’intebe yayisuraga agasobanurirwa ko izuzura bidatinze, byashyizwe ahagaragara ko nta Gare izubakwa hagati mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zimuwe ahamenyerewe ko ari kwa Rubangura, byatangajwe ko hagiye kubakwa ikigo abagenzi bategeramo imodoka haruguru ya gereza nkuru ya Kigali, yagombaga kuzura, nk’uko byatangajwe n’uwayoboraga Umujyi wa Kigali icyo gihe, mu gihe cy’amezi atarenze atatu.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr Nzabahimana Alex, mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 12 Ukwakira 2012, nta Gare izubakwa mu mujyi wa Kigali. Yagize ati “Nta gahunda yo gushyira Gare mu mujyi wa Kigali, hateganyijwe Gare imwe nini n’ahandi hahagarikwa imodoka, abashaka gutembera mu mujyi bagakoresha uburyo busanzwe.”

Akomeza atangaza ko ba Nyir’imodoka bagomba kugira aho zihagarara, zigasohokamo zigiye mu kazi, hateganyijwe uburyo imodoka zitwara abagenzi zakwiyongera kandi n’imikorere ikarushwaho kunozwa.

Ikindi kandi ni uko ngo hagiye kunozwa politiki yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, ku buryo nta modoka zizemererwa guharara umwanya, zizajya zikuramo abantu abandi bajyamo.

Bamwe mu bagenzi bategera imodoka ahamenyerewe ko ari kuri Statistique, badutangarije bari bishimiye ko imirimo yo kubaga Gare y’Umujyi yihuta, bagiye kubona aho bategera imodoka.

N’ubwo imirimo irimbanije, ahakekwaga ko hazaba Gare y’Umujyi wa Kigali, harategurirwa ahazajya hahagarara imodoka mu rwego rwo guca umubyigano wazo mu mujyi, bitavuze ko ari Gare.

Igihe.com