Umujyi wa Kigali ukomeje kujujubya abacuruzi kubera gushakira umutamenwa wa Kagame abakiriya .

Amakuru atugeraho yemeza ko hashize iminsi umujyi wa Kigali warafunze amazu yose ateganye n’umutamenwa wa Perezida Kagame ubarizwa mu mujyi wa Kigali rwagati ku muhanda uva kwa Rubangura ujya kuri petrol station ya “SP” . Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba bwarashyize za local defence kuri ayo mazu y’ubucuruzi maze uje gukingura iduka rye wese bakamwirukana. Uriya murongo w’amazu ugizwe n’abacuruzi 14 barimo BENALCO na SAMEER HUSSEIN bamaze igihe kirekire mu bucuruzi ndetse banatanga imisoro itubutse mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) ariko bafungiwe nta nteguza nk’aho aho bakoreraga atari ahabo nyamara bafite Icyemezo cy’umutungo (Titre de PropriĂ©tĂ©).

Aba bacuruzi bagiye gutakambira umuyobozi ( Mayor ) w’Umujyi wa Kigali nyamara yanze kubakira ahubwo abashumuriza umwungirije (Vice-Mayor) ushinzwe ubukungu maze sukubasuzugura yivayo: yababwiye ko yemera kuvugana n’uwarangije kwisenyera gusa nkuko babisabwe! Nyamara nkuko bizwi mu mategeko y’u Rwanda, habaye hari n’igikorwa leta ishaka kuhakorera ku bw’ inyungu rusange z’ abaturage yabanza kwishyura ba nyiri imitungo igiye kwangizwa ku bw’icyo gikorwa hakurikijwe amategeko n’uburenganzira bwibanze bwa muntu.

Ikibabaje muri ibi byose n’uko ku bwa Mayor Kirabo (wacyuye igihe), Abo bacuruzi bishyize hamwe uko ari 14 bashaka umuhanga mu by’ubwubatsi w’Umutaliyani bamuhemba amadorari ibihumbi makumyabiri n’umunani(28.000 USD) maze abakorera igishushanyo mbonera (plan) Cy’inzu cyiza cyane, ndetse na Mayor Kirabo ubwe aragishima. Ejo bundi uwo Muyobozi w’Umujyi wa Kigali avuyeho, Mayor mushya ahamagara ba bacuruzi mu nama arangije abasaba ko bafatanya na Caisse Sociale mu gihe bagiye kubaka amazu yabo bakimukiramo. Mugusubiza, babajije Mayor impanvu abahatira gufatanya na leta (Caisse Sociale) kandi bo bitarabananiye, bakomeje bagira bati « ahubwo Mayor Kirabo yagiye ataduhaye “autorisation de bâtir”(Uruhushya rwo kubaka) none wowe murute maze uyiduhe ahasigaye dushake aho twimukira maze dutangire twubake ». Mukubasubiza n’agasuzuguro kenshi , Mayor mushya yabasubije ko muri dossiers Kirabo yamuhaye iyo itarimo! Ngiyo vision 2020 na Demukarasi yo mu Rwanda isaba abaturage kwisenyera ibyo biyubakiye biyushye akuya

Amakuru agera ku Umuvugizi yemezako ikigenderewe muri ibyo n’ukwimurira abo bacuruzi muri Kigali City Tower(wa muturirwa wa Kagame twavuze haruguru) usa nk’aho wabuze abawukoreramo kubera guhenda aho meterokare (mètre carrĂ©) yaho ngo iri ku madorari mirongo itatu(30USD) hatarimo TVA. Abo bacuruzi baramutse bemeye kujya gukodesha no gukorera muri uwo muturirwa wa Kagame, bazajya kwiyuzuriza ahabo ho gukorera Perezida Kagame yararangije kugaruza amafaranga yashoye mu mutamenwa we.

Kabera , Kigali

Umuvugizi