umukobwa w’indaya witwa FPR yafashwe ku ngufu n’igihungu cy’ikigomeke kitwa Kagame!

    Banyarubuga,

    Maze iminsi nkurikira izi mpaka zerekeye guhindura itegekonshinga ry’u Rwanda kugirango bwana Paulo Kagame akunde agume ku butegetsi n’ubundi yafashe ku ngufu. Birashyushye koko wa mugani w’abaryankuna b’i Kigali. Biraye mu baturage babavugisha aya ndongo; bamwe ngo mwene Rutagambwa adakomeje gutegeka bakwiyahura, abandi bakamubonamo umucunguzi nka Yesu Kristo… hari nabo nabonye bagaruye animasiyo nk’iyo ku bwa muvoma. Ngo uwo muntu adategetse imvura ntiyagwa, imyaka ntiyakwera, ibimasa ntibyacugita…

    Kugirango twumve neza iby’uyu mukino, twagombye kwibuka iby’ishyirwaho rya ririya tegekonshinga. Hari abo numvise, nka Paulo Rusesabagina, bavuga ko ririya tegeko n’ubundi ari ikote ryadodewe Paulo Kagame. Ababibona batyo baribeshya. Ririya tegeko nshinga  ntabwo ryandikiwe Kagame, ryandikiwe FPR. Biratandukanye. Yego kuri ubu gutandukanya Kagame na FPR biragoye ariko siko byari bimeze muri 2003.

    Muri kiriya gihe hari abandi bantu bari bagifite ijambo mu cyama. Ndetse habaga impaka muri bureau politique n’ubwo akenshi bitamenyekanaga hanze. Abo banyacyama bandi bari bagifite ijambo nibo batekereje ririya tegekonshinga. Baritekereje bashaka ko FPR izagumana ubutegetsi mu Rwanda ubuziraherezo ariko abantu bakagenda basimburana nk’uko bimeze muri Tanzaniya.

    Mu rwego rwo kuniga andi mashyaka ngo FPR igume yisihinga yonyine, hashyizweho ingingo ya 56 ivuga ko imitwe ya politiki yose igomba kujya muri forum des partis politiques. Mu rwego rwo kugirango abantu bajye basimburana, nibwo hashyizweho iriya ngingo y’101.

    Mu by’ukuri iyi ngingo y’101, Kagame n’abambari be ntabwo bigeze bayishimira. Barayirwanyije birananirana, bemererwa gusa ko manda iva ku myaka 5 yari iteganyijwe mbere ikaba 7, banemererwa ko havamo niveau d’études ku bakandida (bamwe bari bashyizemo pour écarter les senior 4).

    Ikindi tugomba kwibuka, ni uko mu guhitamo umukandida wa FPR mu matora y’umukuru w’igihugu, Paulo Kagame atariwe wari ushyizwe imbere. Yariyamamaje aratsindwa, yitabaza imbaraga zidasanzwe agera n’aho avuga ko nibiba ngombwa asubira mu ishyamba. Nguko uko umukobwa w’indaya witwa FPR yafashwe ku ngufu n’igihungu cy’ikigomeke kitwa Kagame.

    Aho amatora abereye, Kagame ngo yarazi ko azayatsinda byoroshye ariko uwitwa Rukokoma amurahira aho twinikaga. Nibwo yakoresheje ubucabiranya bundi, yiba amajwi avuga ko yatsinze.

    Icyakurikiye, aho agereye muri manda njurano, yahagurukiye kwigizayo abantu bose bo muri FPR batavugaga rumwe nawe. Buriya Bihozagara ntiyagiye korora ingurube asetse (nanumvise ko bamufungiye imiryango atakibona aho agurisha inyama zazo), ba Emile Rwamasirabo ntawe ukibumva, ba Patrick Mazimpaka… hasigaye gusa ba ndiyo bwana. Ubu rero asigaye mu kibuga wenyine, niwe utsinda ibitego, niwe ukina hagati, mu ba kabiri, niwe urinda izamu, ni nawe musifuzi akaba n’umutoza. Ubu ashobora gukora icyo ashaka ntawe umukoma imbere, itegeko nashaka azarihindura nashaka azarireka.

    Ariko itegeko ryaguma uko riri, ryavamo ingingo zibangamiye umwami nyir’u Rwanda, ntakizahinduka ku mitegekere y’igihugu. Hari umugabo wakoze iwe umuhango wo kubandwa noneho padiri abimenye aramubwira ngo aramufungira amasakaramentu. Undi ati “kuyafunga gusa ntibihagije, ahubwo uyanyonge”. Nanjye mbaye nk’uwo mwene wacu nagira nti “guhindura iryo tegekonshinga ntibihagije ahubwo murivaneho ryose” kuko n’ubundi ntacyo rimaze. Ngirango duhawe umukoro wo kuvuga imvano y’ubutegetsi mu Rwanda rw’ubu (les sources du pouvoir), uwavuga itegekonshinga yaba atsinzwe. Ububasha perezida Kagame afite abuhabwa n’ingufu za gisirikari no gushyigikirwa n’amahanga (Pentagone et CIA notamment). Izindi nzego z’ubutegetsi (parlement, justice, gouvernement…) zivana ububasha ku muntu witwa Paulo Kagame wigize ikigirwamana. Itegekonshinga ni umutako cg se agakingirizo. N’ubundi ntabwo ryubahirizwa. Ingingo zitabarika ziteye indabo zemerera abaturage uburenganzira nk’ubwo dusanga mu masezerano mpuzamahanga ariko nta muturage n’umwe ufite urwinyagamburiro, ntibibuza abantu gufungirwa ubusa, gukorerwa iyicarubozo, kwicwa…

    Kuba itegekonshinga ari agakingirizo ntawe utabizi. N’aba bashyizeho plateforme 101 barabizi kandi na Kagame azi ko babizi. Igituma baticaye, si ugushaka kurengera itegekonshinga (kuko bazi ko n’ubundi kurihindura no kutarihindura ari kimwe) ahubwo ni uko babonye akanya ko gukora diplomatie. Abashaka guhindura itegekonshinga bahaye akanya abarwanya Kagame ko kwereka amahanga ko adakwiye gukomeza gushyigikira ubutegetsi butubahiriza n’amategeko bwishyiriyeho. Ni ibyo nta bindi.

    Reka ndangize nifuriza abanyarubuga bose icyumweru gitagatifu gihire no kuzagira umunsi mukuru mwiza wa pasika.

    Sinabura kandi kwifuriza abambari ba FPR n’abakorana nayo bose kuzagira ejo umunsi mukuru mwiza wo kubeshya.

    Jean de Dieu Manishimwe
    18 rue Auguste Perret
    75013 Paris