Umukozi wa ISCO yirashe mu mutwe arapfa.

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere umusekirite wo muri ISCO warindaga inyubako yakoreragamo Banki ya Kigali iri Kicukiro centre mu karere ka Kicukiro yitabye Imana bikaba bivugwa ko yirashe nyuma yo kwikingirana mu kazu bahinduriramo imyambaro.

Urwego rw’ubugenzacyaha rukaba rwatangaje rwatangiye iperereza kuri urwo rupfu kugeza ubu rukiri amayobera.