Umukozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda yaburiwe irengero!

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko umwe mu bakozi b’inzego z’iperereza z’u Rwanda NISS yaburiwe irengero.

    Olivier Maniliho, mwene Innocent Bazarusanga na Consolée Uwantege wari umukozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda yaburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka. Uyu Olivier Maniliho yari umufasha wa hafi w’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imali muri NISS, Lt Col Fred Muziraguharara.

    Olivier Maniliho yaburiwe irengero ku wa 9 Gashyantare 2014, umuntu wa nyuma uheruka kumuca iryera ni umukobwa bakundanaga kandi banakoranaga mu nzego z’iperereza witwa Sylvie Umutoni umuheruka kuri uwo munsi mu ma saa yine isaha y’i Kigali.

    Mbere yo kuburirwa irengero yari yahamagawe muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga aho yagombaga guhabwa amabwiriza ku kazi yari agiye guhabwa nk’umunyamabanga wa kabiri (akenshi aba ari maneko) muri Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegali.

    Nyuma y’ibura rye umuryango we wabimenyesheje umukoresha we (inzego z’iperereza: NISS) ndetse n’ubugenzacyaha bwa polisi (CID) ariko nyuma y’iperereza nta kindi umuryango wabwiwe uretse ko imodoka ya Olivier Maniriho yo mu bwoko wa Suzuki Grand Vitara yabonetse mu Mutara mu karere ka Gatsibo hafi y’umupaka na Uganda.

    Mu ibaruwa Bwana Philibert Muzima ubarizwa mu gihugu cya Canada, umwe mu bavandimwe b’uwabuze yandikiye Perezida Kagame, aribaza ukuntu umuntu umaze imyaka 7 akora mu nzego z’iperereza akaba yari agiye kugirwa umukozi mukuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga yamara amezi 6 yaraburiwe irengero ibye bitarajya ahagaragara.

    Nk’uko iyo baruwa ikomeza ibivuga ngo umuryango we urifuza ko wamenyeshwa uko byamugendekeye dore ko hari amakuru wabonye avuga ko yaba hari ahantu afungiye muri Kigali, ukaba usaba ko yafungurwa cyangwa agashyikirizwa ubutabera niba hari ibyo ashinjwa.

    Umuryango we kandi ukomeje kwibaza niba izimira rye hari isano rifitanye n’izimira ry’abantu rimaze iminsi mu Rwanda cyangwa niba yaratawe muri yombi kubera izindi mpamvu.

    Mu gusoza iyo baruwa Bwana Philibert Muzima avuga ko yiyambaje Perezida Kagame amwandikira nyuma y’amezi 6  kuko babanje kugeza ikibazo cyabo ku nzego zibishinzwe ntibigire icyo bitanga.

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Email: [email protected]