Umukuru wa CIA yeguye kubera guca inyuma uwo bashakanye!

David Petraeus, directeur wa CIA, urwego rw’iperereza rw’abanyamerika, yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki 9 Ugushyingo 2012, ko yeguye ku mirimo ye kubera guca inyuma uwo bashakanye. Iyo nkuru itunguranye ije iminsi 2 gusa nyuma y’itorwa rya Perezida Barack Obama.

Mu butumwa bugenewe abakozi b’icyo kigo cy’abanyamerika gishinzwe iperereza CIA, General David Petraeus, yemera ko yaciye inyuma uwo bashakanye. Akavuga ko kwifata gutyo atari ibyo kwihanganirwa nk’umugabo wubatse akaba n’umuyobozi w’ikigo gikomeye nka CIA. Tubibutse ko David Petraeus yayoboraga CIA kuva muri Nyakanga 2011.

David Petraeus w’imyaka 60, yavuze ko kuri uyu wa kane tariki 8 Ugushyingo 2012, nyuma ya saa sita yagiye ku biro by’umukuru w’Amerika (Maison-Blanche) agiye gushyikiriza Perezida Obama ukwegura kwe nk’umukuru wa CIA kubera impamvu ze bwite. Perezida Obama akaba yemeye uko kwegura.

Nk’uko David Petreaus akomeza abivuga ngo nyuma y’imyaka 37 abana n’uwo bashakanye ngo yakoze ibidakorwa yishora mu gikorwa cyo guca inyuma uwo bashakanye.

Ni Umujenerali ukunzwe cyane wakunze kugaragara mu bitangazamakuru, afatwa kandi nk’uwashoboye gukura Ingabo z’Amerika muri Irak zitahataye ibaba, kandi yagize uruhare rukomeye mu ntambara yo muri Afghanistan. Yari yavuye mu gisirikare agiye gutegeka CIA

Ukwegura kwe gutunguranye gushobora gutera ikibazo cyo kubona uhita umusimbura mu gihe Perezida Obama aribwo agitorwa, hakaba hari abayobozi benshi n’ubundi bagombaga gusimburwa. Twavuga nka umunyamabanga wa Leta Hillary Clinton, ministre w’ingabo Leon Panetta n’abandi.

Perezida Obama yashimye ubwitange bwa David Petraeus igihe yakiraga uko kwegura kuri uyu wa gatanu. Yagize ati: « David Petraeus yakoreye Amerika imyaka myinshi mu buryo budasanzwea.» Ibyo Perezida Barack Obama yabishyize ahagaragara mu itangazo anavuga ko afitiye icyizere uwari wungirije David Petraeus ku buyobozi bwa CIA, Bwana Michael Morell, ugiye kuba ari muri uwo mwanya by’agateganyo.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Erega nta muntu kamara ubaho…yakoze neza…hari n’abandi babishoboye….burya umuyobozi mwiza ni uwicara afite abantu barenze 2 bashobora gusimbura muri mwanya…iyo bitabye gutyo haba hari ikibazo…none se ko ntawe umenya igihe umuntu apfira hanswe kwegura…upfuye se ntasimburwa…niyo mpmvu bavuga bati Prezida iyo apfuye urutunguranye cg uburwayi bumubuza kuyobora asimburwa na…nuko ni ibindi ni uko…

Comments are closed.