Avi Gabbay, Perezida w'ishyaka ry'abakozi muri Israël ritavuga rumwe na Leta

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Times of Israël aravuga ko umukuru w’abatavuga rumwe na Leta muri Israël yagereranyije ibishaka gukorwa mu gihugu cya Pologne byo kuvuga amateka y’itsembabwoko ry’abayahudi ukundi n’ibyo Ministre w’intebe wa Israël Benjamin Netanyahu yashyigikiye by’uko amateka ya Génocide mu Rwanda yandikwa ukundi.

Mu gihe hari ikibazo gikomeye cya Diplomasi hagati ya Israël n’igihugu cya Pologne ku bijyanye n’itegeko ritegenya kuzajya rihana uzavuga wese ko abanyapologne bagize uruhare mu itsembabwoko ry’abayahudi ryakozwe n’abanazi, Perezida w’ishyaka ry’abakozi muri Israël, Avi Gabbay yareze Leta ya Ministre w’intebe Benjamin Netanyahu ko bashatse kwigana ibyakozwe n’abanyapologne ashaka kwandika amateka bundi bushya mu gihe yashyigikiraga igikorwa cya Leta y’u Rwanda kitavugwaho rumwe cyo kubatiza ukundi umunsi wo kwibuka Genocide yabaye mu Rwanda mu 1994.

Avi Gabbay avugira mu nama ikorwa buri cyumweru y’ishyaka rye, yatangaje ko Israël igomba gukora ibiri mu bushobozi bwayo byose igahagarika umushinga w’itegeko wa Pologne wo kubuza ikoreshwa ry’interuro “ibigo by’ubwicanyi byo muri Pologne” waba itegeko.

Yavuza ko yizeye ko icyo gikorwa cyo gushaka guhindura amateka kitazashoboka kuko kizatiza umurindi imyitwarire yo kwanga abayahudi.

Ariko Avo Gabbay yanenze bikomeye Leta ya Israël kuba yaratije umurindi ikindi gikorwa kijya kumera nk’ikiri gukorwa muri Pologne cyo gushaka kuvuga amateka uko atari.

Yagize ati:

« Leta ya Israël igomba guha agaciro politiki yayo mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ariko ako gaciro ntabwo kagomba gishyirwa hejuru ngo gapfukirane ukuri, ni ngombwa ko tugomba guhangana n’amashyaka y’abahezanguni akwirakwiza ubutumwa bw’urwango rw’abanyamahanga, ubwoba, ivangura, ubugambanyi, guhiga abo bita abanzi mu baturage babo, abafata abatavugarumwe nabo nk’abanzi, ayo mashyaka agashaka kwitwikira demokarasi kugira ngo asibanganye ukuri.»

«Kubera kumenyera amakuru y’ibinyoma noneho barashaka kwandika amateka bundi bushya. Ni nk’iby’iri tegeko ryo muri Pologne kandi ni kimwe n’ibyasabwe na Leta y’u Rwanda mu cyumweru gishize.»

Leta ya Israël yashyigikiye umwanzuro wazanywe na Leta y’u Rwanda usaba ko umunsi wo kwibuka Genocide wagenerwa abishwe bo mu bwoko bw’abatutsi gusa, icyo gikorwa kikaba cyaragaragaye nko gushaka kudaha agaciro ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu bishwe mu gihe cya Genocide yo mu 1994.

Ejo hashize byatangajwe ko mu gihe uwo mwanzuro utari ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’iburayi, Israël yo yarawushyigikiye mu rwego rw’amasezerano y’impande zombi nk’ingurane y’uko Leta y’u Rwanda yemeye kwakira abimukira n’impunzi b’abanyafurika Leta ya Israël ishaka kwirukana hakurikijwe itegeko ryatowe rishya n’inteko ishingamategeko ya Israël.

Avi Gabbay avuga ko Israël itagomba gukoresha cyangwa kwigana imikorere y’amashyaka y’abahezanguni y’i Burayi wagereranya n’iya Leta y’u Rwanda.

Nabibutsa ko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu ushize ari bwo yemeje bidaciye mu itora ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, iva ku kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” nk’uko byavugwaga guhera mu 2004, ikagirwa ”Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ntibyashimye uwo mwanzuro bivuga ko bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.

Kelley Currie, wari uhagarariye Leta Zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko guhindura inyito bidaha agaciro byuzuye ubukana bwa Genocide n’ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe andi moko.

Eric Chaboureau wari uhagararariye umuryango w’ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko hagombaga kubanza kubaho kuganira mbere yo kwemeza umwanzuro ufite uburemere bungana kuriya.

1 COMMENT

  1. Ubwenge bwa Kagame n’abamushyigikiye ni nk’ubwa Joliji Baneti. Ubwo se asobanura ko nta muhutu cg umutwa bapfuye muri ubwo bwicanyi? Cg avuga ko abapfuye bazize sida na malaliya cg inkubi y’umuyaga?
    Erega Kagame ararushywa n’ubusa. Ibyo arota ku manywa ko u Rwanda ari akarima ke k’ubusitani ntazigera abigeraho, nta nundi wabigeraho usibye na we.

Comments are closed.