Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli

Abibuka n’abatazi aho ingoma ya cyami yarigejeje abaturage, yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, 25 Nzeli 1961 ni italiki idakwiye kwibagirana mu mateka y’u Rwanda.

Ingoma ya cyami yaragarutse, umwami uyirangaje imbere mur’iki gihe ntawundi ni Paul Kagame. Mbere yuko indi Kamarampaka iba, nuko igaca burundu gihake nshya, igitugu, kwikubira ibya rusange, gusahura igihugu, kwica no gufunga abanyarwanda, hanakenewe impinduka yo kwanga kumugaragaro ibyo cyami nshya ikomeje gukorera abanyarwanda.

Nkuko muri 59 impinduka itatangijwe n’abarenganyagwa, ahubwo igatangizwa naba nyirukurenganya, ubwo bakubitaga Dominiko Mbonyumutwa, n’iri munzira nayo niko isa nigiye gukorwa. Akarengane karenza urugero, nuko abaturage bakageraho bakabona batakomeza kukihanganira. Kandi impinduka ntijya isubizwa inyuma iyo yaje. Ikorwa igihe cyayo kigeze.

Rene Claudel Mugenzi hamwe n’abandi barikumwe mu Bubiligi taliki 17 Nzeli 2016, mu rwego rwo gukangulira abanyarwanda impinduka itegerejwe umwaka utaha (Amahoriwacu2017), yatangajeko impinduka yo muri Tuniziya yabaye muri 2011, yatangijwe n’umuzunguzayi (Mohamed Bouazziz).

Mu Rwanda twese tuzi ukuntu abazunguzayi bafashwe: barahigwa, barakubitwa, barafungwa, bakanicwa. Urebye nta munsi w’ubusa. FPR yabavanye mu byabo ngo kugirango itunganye umugi, yibagirwako abantu udakubura nkukubura umwanda, nuko ukajya kumenya aho amaso atareba.

Si abazunguzayi gusa bamerewe nabi: abaturage mu gihugu cyose inzara yabamaze, ababishoboye barasuhuka bakajya Buganda. Bambuwe uburenganzira bwose ku milima yabo. Ntibashobora guhinga ngo basarurire ingo zabo. Barahinga, bagasarurira abatware bashya b’ingoma ya Kagame.

Nkuko byahoze ku ngoma ya cyami, umuturage nta kintu kikitwa icye. Yewe n’ibitekerezo: ategetswe kudatekereza ibyo ubutegetsi bwa FPR budashaka. Iyo bimenyekanye ko yatekereje kur’ubwo buryo arafungwa cyangwa akicwa.

Reka abakozi ba Leta bo. Abasigaye bahembwa ni mbarwa. Abagihanyanyaza ni abashinzwe umutekano w’ingoma: abasilikari, abapolisi n’abamaneko. Aba bo mu gihe cyashize bongejwe n’imishara, ngo kugirango bakandamize rubanda n’umurava uhagije.

Abashomeri bo sinakubwira. Umubare wabo nawo ntusiba kwiyongera, bitewe cyane, n’uko urubwiruko rwinshi rutiga kubera kubura amikoro, n’urwiga rukiga nabi; mu ngamba z’ubutegetsi bwa FPR, biragaragara ko butitaye kur’ibi bibazo byose.

Muri rusange, hagaragarako hari gahunda yumvikanyweho n’abacurabwenge ba FPR y’itsembatsemba ry’abanyarwanda benshi bashoboka mu mayeri menshi, kugirango ibyiza byose by’u Rwanda bigume, ubu n’ibihe bizaza, mu maboko y’abantu batarenze 100,000 muri miliyoni 12 z’abaturage bose.

Kamarampaka yibukwa kuri 25 Nzeli, itwibutse twese abanyarwanda ko aka karengane karengeje urugero kadakwiye gukomeza.

Niba urengana, wikekako hari undi uzakurenganura. Reba mugenzi wawe murengana kimwe, mwumvikane k’ucyo mwakora. Kandi ibyakorwa ntibibuze kuko twese twaremanywe ububasha bwo gutekereza.

Bariya basize amabuye mu muhanda i Kigali, nuko bari bamaze amezi babeshywa iby’imishahara yabo. Na bariya bandi hirya no hino mu Rwanda barikuvanwa mu masambu yabo, ababyeyi babo bakuriyemo, ngo n’ubucamanza bwa FPR bwabitegetse, bugamije kubicisha inzara ngo bagwe ku gasi, nibange kurenganywa.

Mu gihe FPR ntacyo imariye umunyarwanda, ntacyo igomba kumubaza cyangwa kumubwirango ayikorere: niba nta sambu ushobora guhinga ngo usarurire urugo rwawe, niba udashobora kwohereza umwana mw’ishuli, niba udashobora guhembwa ukorera leta, niba abawe bafunze bazira akamama, niba udashobora kwivuza cyangwa umubyeyi ngo abe yabyarira mu bitaro nta mpagarara, niba nta mutekano uhabwa n’ubutegetsi, igihe cy’impinduka ni iki.

Abantu nibo bibohora, ntawundi ubabohora. Cyakora hari n’abo bagenzi babo bashaka kubohora, bakanga, kandi baboshywe. Kwibohora bitangira iyo umuntu yumviseko ibintu biriho bigomba guhinduka. Kugirango adakomeza kubaho atariho, cyangwa gupfa ahagaze. Iyo umaze kubona ko abagiye nibura baruhutse ubuzima butari ubuzima FPR ikugenera, ibintu bigomba guhinduka.

IGIHE NI IKI. BIZIRIKANEHO. VUGANA N’ABANDI MURENGANA KIMWE. DUSHIRUKE UBWOBA.

Nibyo tuzirikane abagiye ntibabe baragendeye ubusa. Twibuke Byumba, Ruhengeri, Nyacyonga, Kibungo, Nyamirambo, Remera, Kicukiro, Bisesero, Kibeho, Goma, Bukavu, Tingi-Tingi, Shabunda, Mbandaka, Bombenga, Deo Mushayigi, Juvenal Uwilingiyimana, Asiyeli Kabera, Charles Ingabire, Assinapol Rwigara, Elie Dusabyumuremyi, Stanislas Hakizimana, Eduwari Mutsinzi, ahantu n’abanyarwanda barenze za miliyoni bagiye bishwe na FPR, kandi tucyibakunze. Na n’ubu iryo yicwa rikaba rigikomeza nk’uko byemezwa na benshi. Tekereza k’umurage uzasigira urubwaro rwawe.

WIRUSIGIRA UBUGWARI. BIKAZATUMA RUBANA IPFUNWE UBUZIMA BWARWO BWOSE.

Harakabaho Kamarampaka. Indi yo kuvanaho Umwami Kagame ntirikure.

ambrose-nzeyimana

Ambrose Nzeyimana