UMUNSI MWIZA W’ABARI N’ABATEGARUGORI

Mbanje kubasuhuza mwe bari n’abategarugori aho muherereye kw’isi hose Ndabifuriza kugira umunsi muhire wuje urukundo n,urugwiro, amahoro ndetse n’amahirwe kuri mwese!

Kubw’umwihariko, ndasuhuza abari n’abategarugori, bari hirya no hino kw’isi bafashe iyambere bakagana amashyirahamwe anyuranye ndetse n’amashyaka ya politike, bakitangira kurwanya akarengane ako ariko kose, ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, n’ibindi byose bizahaza cyane abari n’abategarugori, bikababuza ubwisanzure n’imibereho myiza muri rusange.

Mureke duhe twese amashyi n’impundu abo bari n’abategarugori biyemeje guhaguruka badatinya bagatangira ubuvugizi bw’abatishoboye n’abanyantegenke, bakemera guhara amagara yabo bitangira amahoro y’abana babo, y’ababyeyi babo, n’abavandimwe babo, ndetse naya bagenzi babo.

Mbasabye mwese akanya gato ko gutuza twese tukazirikana izo ntwari zanze kuba inkoma mashyi, zanga kuba ingaruzwamuheto, zikanga gushyigikira ikitwa ikibi cyose, kabone n’ubwo bamwe byabatwaye ikiguzi cy’ubugingo bwabo, cyanga uburoko badateze kuzavamo, cyangwa bakazavamo barakorewe iyicwa rubozo ndetse n’amarozi rugeretse dore ko nta mabi bamwe basize inyuma ngo batsembe imbaga y’abantu.

Kuri uyu munsi w’abategarugori, twibuke izo mbanzaguseruka, n’imbanzirizagutabara, izo ntwari zatubanjirije tuzirikane ubuzima bwazo, ariko tunatera ikirenge cyacu mucyazo. Twibuke ko aritwe abatashye basize inyuma, naho abakiriho bakaba aritwe bahanze amaso!

Icyo dusabwa twese ntigikomeye cyane, turasabwa gutekereza gato, tugashyira agatima impembero tukibaza tuti: Ese nintabikora bikorwe nande? Nintabivuga bivugwe nande? Nindahaguruka , hahaguruke se abadahari? Ubwoba se burangeza kuki? Ngo “Ntayo itinya itarungutse, kandi ngo ntawe utinya ijoro atinya icyo barihuriyemo” Niba utararunguruka se, utinya iki? Niba utaragenda ijoro bivuga ko ntanicyo wigeze uhura nacyo ngo kigukange, uratinya iki? Nyamara igihe kigeze iwandabaga, uyu mukoro tuwufatanye twese kuva uyu munsi, twibwirize tugire ubuntu bwaduhaye kuba abantu!

Uyu munsi kandi utwibutse ko aritwe duhura n’ibikomeye igihe cyose urugamba rukomeye, maze dukurizeho kuba abatera mahoro, kuyifuza no kuyaharanira igihe cyose, bihere mungo zacu bizamuke bigere mu gihugu hose.

Twiyemeze gukomeza umuco wacu kuko ariwo ndanga gaciro gakomeye mu buzima bwacu. Uwo muco tuwutoze abo tubyaye n’abandi bose tubana babonereho ibyiza byawo. Tube abatangampundu, dutegere urugori abotwashakanye n’urubyaro Imana yaduhereyemo imigisha, turangwe n,ituze n’urukundo n’urugwiro biranga umwari warezwe neza, bigahesha ishema ababyeyi.

Ariko, ariko,ariko ntitwibagirwe igisumba ibindi aricyo urukundo rw’Abacu n’urw’Igihugu cyacu. Mbifurije mwese amahoro n’imigisha bituruka ku Mana kandi mukomeze kuryoherwa n’uyu munsi w’abari n’abategarugori kw’isi yose.

Harakabaho Ihuriro Nyarwanda ryo Nyabutatu itubumbye twese duhuriramo tukarushaho guhimbarwa!

mukamana christine

 

Christine Mukama

Commission y’Abari n’Abategarugori ihuriro Nyarwanda RNC.