UMUNSI URUKATSA RWATABAYE NTIRUZAZINDURWA NO GUKUBITWA INSHURO

UBU BUTUMWA BUGENEWE ABAYOBOZI N’ABASOMYI B’IKINYAMAKURU IKAZE IWACU

Bavandimwe dutaramanye muri iyi nyandiko,

Maze gusoma inyandiko yatambutse  mu nkuru yatangajwe mu kinyamakuru Ikaze iwacu kuri uyu muyoboro 

Aho ishyaka FPP-URUKATSA ndetse nanjye ubwanjye twashyizwe mu majwi n’umwanditsi w’iyo nkuru,

Bibaye ngombwa ko nsaba uburenganzira bwo kuvuguruza iyo nkuru mu kinyamakuru yatambutsemo nk’uko ari ihame rigenga itangazamakuru rirangwa n’ubwisanzure kugirango abasomyi bayo batayifatamo ko ari ukuri nk’uko byagenze mu myaka ya za 90 ubwo abanyarwanda batari bake bamiraga bunguri ibyo basomaga mu binyamakuru nka KANGURA cyangwa se ibyo bumvaga ku ma Radio nka RTLM aribyo byaje gutanga umusaruro wa Genocide yahitanye abatutsi batagira ingano maze ingaruka zayo zikirengerwa n’abahutu batabarika kugeza na n’ubu rukaba rukigeretse.

Ndasaba kandi ibindi bitangazamakuru  bimurikira abanyarwanda , nabyo binkundire bitambutse iyi nkuru kugirango irusheho kugera kubanyarwanda benshi.

Mbere na mbere mbanje kuramutsa abayobozi b’ikinyamakuru IKAZE IWACU  mbashimira ubwitange mukunze kugaragaza mu bikorwa byanyu by’itangaza makuru mugerageza kugeza inkuru zitandukanye kubanyarwanda  kuko inyinshi muri zo hari umuganda zitanga mubikorwa byo kwotsa igitutu ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi mushaka kudutsindirira kubera impamvu muzi mwebwe ubwanyu.

N’ubwo mbashimira ariko ntibivuga ko nshaka kuvuga ko muri abamalaika kuburyo mutashobora kwibeshywa cyangwa se kubeshywa ; gusa byaba bitangaje kandi bibabaje muramutse mutambukije inkuru iharabika umuntu cyangwa ishyaka Mugamije gusebanya cyangwa kubasenya.

Sindi busobanure icyo mwari mugamije mutambutsa aya makuru atariyo ku ishyaka FPP-URUKATSA n’umuyobozi waryo kuko ntacyo ndamenya ariko bitanabujije ko tugiye kubikurikirana kuko tudakeka ko ibyo mwakoze ari impanuka.

Sinzinduwe no guterana amagambo nk’uko bikunze kugaragara kuri bamwa ahubwo nzinduwe no gusigasira ubusugire bw’ishyaka FPP-URUKATSA mpagarariye kugirango ikizere rifitiwe n’abanyarwanda batari bake kitayoyoka bitewe no kutabona ibisobanuro binyuze mu mucyo.

Ndagirango nibutse ko ishyaka FPP-URUKATSA ari rimwe mu mashyaka abarirwa mu murongo wa NOUVELLE/NEW GENERATION uhuriwemo n’abanyapolitiki b’AMASUGI nk’uko bakunze kutwita kubera kurangwa n’ibiganza byera ndetse n’ibitekerezo bishyashya bitavangura abana b’abanyarwanda (Politique non exclusive)

Umurongo tugenderaho ntaho uhuriye na gato na politiki y’ivangura n’ubwicanyi yaranze ingoma zayoboye u Rwanda uko zagiye zisimburana kugeza ubu ndetse iryo vangura rikaba rikomeje kwokama bamwe mu banyapolitiki bavuga ko bashaka kuvana u Rwanda mu Rwobo bagizemo uruhare rufatika mu gucukura.

Ishyaka FPP-URUKATSA ntiyiteguye gukorana cyangwa kuba ikitso, cyangwa se igikoresho cy’umujenosideri uwo ariwe wese yaba mweru cyangwa Muhima, yaba yaragize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi yamaze kwemezwa cyangwa se muri jenocide yakorewe abahutu itaremezwa kugeza ubu.

Ishyaka FPP-URUKATSA ntaho rihuriye n’umutwe w’ingabo wari uyobowe n’uwo mu Colonel muvuga ko yitwa Gasongo kandi nta n’aho ishyaka ryacu rihuriye n’imitwe iyo ariyo yose yitwaje intwaro ibarizwa muri Congo yaba ivugwa ko ikorana na FPR n’izo forces spéciale za RDF cyangwa se ivugwa ko irwanya FPR.

Ishyaka FPP-URUKATSA ntirizahubukira ibikorwa byaryo byo kwibohoza kuko ntamasiganwa ririmo kugeza ubwo ryajya kuyorera ingabo zidashinga zitazarenga umutaru kubera kutagira Idéologie politiki ijyanye no gukunda igihugu koko.

Muri iyo nyandiko yasohotse ku IKAZE IWACU uwayanditse aribaza impamvu  njye (Akishuli Abdallah) nakomeje kwerekana ko dushyigikiye FDLR ashaka kuvuga ko nshobora kuba ndi ikirura cyiyoroshe uruhu rw’intama,

Igisubizo natanga kuri icyo kibazo  si uko njyewe ubwanjye cyangwa se ishyaka mpagarariye ry’ URUKATSA twaba tugamije kugambanira FDLR cyangwa se kujijisha abanyarwanda ndetse ku rundi ruhande byumvikane neza ko  tutanagamije kugira abere cyangwa gukingira ikibaba ababa bakekwaho kugira uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi baba bayihishemo kimwe n’uko tutabigirira abari muri FPR bakoze jenocide yakorewe abahutu ahubwo ni ikimenyetso gishingiye kumahame remezo y’ishyaka ryacu  cy’uko  twamaze kwumva  ko  ubumwe n’ubwiyunge (Cohésion nationale) budashoboka igihe cyose tutaracengerwa n’ubworoherane twitoza kubana n’abo twagiranye amasinde cyane cyane ashingiye kuri politiki kabone n’iyo twaba twarayatakarijemo abacu batagira ingano.

Ibyo nibyo byatumye dutambutsa amatangazo yerekana ko dushyigikiye FDLR cyane ko tuzi ko muri yo harimo abana bato badafite aho bahuriye n’amahano yakozwe n’Interahamwe ndetse na bamwe mu bahoze mu ngabo za FAR bashobora kuboneka muri FDLR.

Reka mbonereho nanasobanure y’uko kuba twaragaragaje cyane muminsi yashize ko dushyize imbere ubufatanye bw’amashyaka yose arwanya ubutegetsi harimo na FDLR ndetse tukanagaragaza ko twifuzaga kujya mu ihuriro rya Bwana TWAGIRAMUNGU FAUSTIN waduheje atatubwiye impamvu tutari tugamije kuyacengera ngo tuyasenye nk’uko hari bamwe bashobora kubitekereza batyo kandi nta n’ubwo twari tugamije kubazamukiraho ngo dukomere nk’uko hari bamwe bakunze kutwita amashyaka mato nyamara biyibagije ko barenga duhinguka.

Ishyaka FPP URUKATSA ni rimwe mu mashyaka make cyane yamaze kumva aka ya mvugo ngo l’UNION FAIT LA FORCE (Abashyize hamwe ntakibananira) kuba rero hari abadukemanga cyangwa se abadashaka kwifatanya natwe ntibizatubuza gukomeza ibikorwa bya Politiki twatangiye twaba dufatanije n’abandi cyangwa se twaba tudafatanije KANDI TWITEGUYE KUZEGUKANA INTSINZI YA DEMOKARASI KUKO INKINGI TWEGAMIYE ITAJEGAJEGA.

IYO NKINGI NTAYINDI NI IMBARAGA Z’IBITEKEREZO ZUBAKIYE KU RUBYIRUKO RW’AMASUGI RUDAFITE AHO RUHURIYE N’INGOMA YA MRND NDETSE N’IYA FPR.

IKIZERE TWIFITIYE NICYO KIZATUMA DUHORANA IJABO

UMWANZURO

Reka nibwirire  abatwitaza cyangwa abashaka kuduharabika ishyanga ko badakwiye kwizera y’uko bazadukumira mu rwa Gasabo ngo biborohere kuko batahaturusha ubutore n’umurage twasigiwe na Gihanga

Nitudahurira  mu ngaga z’abaruvuganira tuzahurira Arusha yindi,

Nitudahurira Arusha yindi tuzasakirana mu ihiganiro ry’intwari urugamba ruhinanye.

Ntidushidikanya ko igihe kizagera bagatuza tugaturana baba babishaka cyangwa se  batabishaka.

Ntituzabahatira kutwemera ahubwo tuzaharanira kubereke ko bibeshya kumatwara yacu no kwanga umugayo bituranga kugeza ubwo bazasobanukirwa bakemera tukabana tutajorana.

Bazatunenga igihagararo ariko ntibazaduhiga ubutwari kuko tuzatabarana tudategereje ko badutabaza.

Bazatugaya amavu n’amavuko ariko ntibazatubuza amajyo kuko twiyemeje kuba indashyikirwa ntawe tubisabiye uburenganzira.

Nibanarwigera baduheje ntituzabaha amahwemo yo kurwiharira kuko uwaruhanze arudutuzamo twese ngo dushyigikirane nka cya kivugo cyo mubisakuzo ngo havuyemo umwe ntitwabaho.

Nibanatugaya ubuto bwacu ntibazatugaya infora kuko abahungu urwanda rubyiruye banze kugoheka bataresa umuhigo.

Indahiro yacu ni uko tutazatatira igihango twahanye n’abatwizeye duha amahwemo uwateye u  Rwanda intimba wese yaba yera cyangwa yirabura.

Mugire amahoro

Bikorewe i Paris mu bufaransa kuwa 28/04/2014

AKISHULI ABDALLAH

E.mail:  [email protected]

FACE BOOK &SKYPE Abdallah Akishuli

Tel:+33 0758 17 30 72