UMUNSI WO KWIBOHORA (1/10/2020) UGEZE KAGAME YARAYE YITWIKIYE IJORO ASUBUKURA ZA NGENDO ZE MU MAHANGA

Indege ifite ibirango SX-GJA yakoreshejwe na Kagame muri uru rugendo

Nyuma y’igihe kirenga amezi arindwi Kagame atava mu gihugu (Rwanda) na rimwe, ubwo ni guhera kw’itariki ya 11 z’Ukwa Kabiri (11/02/2020) ubwo yarakubutse mu nama ya Afrika i Addis Abeba muri Éthiopia ndetse no mu muhango wo gushyingura Prezida Daniel Arap Moi i Nairobi muri Kenya.

Nyuma yaheze mu Rwanda bitewe na guma-murugo cyangwa na guma-mu-gihugu-iwanyu bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi. Byabaye ubwa mbere mu mateka ya Kagame mu kwicara hamwe mu gihugu cy’u Rwanda dore ko we yiberaga mu kirere nk’inyoni no mu mahanga nk’inzererezi nk’uko ubwe yigize kubyivugira akaza gusura u Rwanda nk’icyumweru kimwe gusa.

Mu minsi ishize twumvise Prof Charles Kambanda mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo ko Kagame yaba yarasabye Abanyamerika ko yazaza iwabo ku matariki ya 28/09 ariko ngo bakamugirira ibanga !!!!

Kubera ko Prof Kambanda yari yabitangaje Kagame yahise ayobya uburari. Kuri iyo tariki ya 28/09 ahitamo gukora ikinamico i Rusororo ngo arikuyobora inama ya RPF kugira ngo yumvishe ko ibyo bari kuvuga ataribyo ahubwo we ari mu gihugu bisanzwe.

Iri joro ryacyeye ryo kuri 30/09 rishyira iya Mbere Ukwakira (1/10/2020) k’umunsi ukomeye ku mateka ya RPF/RPA (Umunsi wo Kwibohora) nibwo yibye umugono atema ikirere none ubu ari mu nzira yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika.

Indege imujyanye ni imwe muri za zindi 4 dukunze kuvuga… cyane cyane ya yindi umukobwa we Ange akunze gukoresha yo mu bwoko bwa Gulfstream G650ER ubusanzwe yabarizwaga muri GainJet Ireland ikagira na nimero zayo zo mu kirwa cya Guernesey (UK) arizo 2-GJJA.

Iyi ndege, mu gihe cya guma-murugo igitangira yari i Kigali. Nyuma kw’itariki ya 21/03/2020 natangaje ko ihagurutse yo nyine i Kigali igiye i London (Luton Airport) mu Bwongereza. Aha niho bamwe bahise bavuga ko ngo yajyanye indembe Kagame kwivuza aho i London…

Iyo ndege yagumye aho kugeza mu kwezi kwa Karindwi aho yaguritse ijya i Athènes mu Bugereki ku kicaro cyayo gikuru aricyo GainJet Aviation.

Kuri 16/07/2020 aho i Athènes mu Bugereki iyo ndege yahise ihindurirwa ibyangobwa byayo by’indege ifata inimero yo mu Bugereki ariyo SX-GJA. Nyuma y’amezi abiri, ubwo hari mw’ijiro ryo kuri 20/09 ifata ikirere ijya i Kigali ihagera hafi saa sita z’ijoro.

Niyo yaraye ihagurutse muri iri joro ryakeye i Kigali yerekeza i New York ibanje guca i València muri Espagne mu rukerera rwa saa kumi n’imwe. Biteganyijwe ko igera mu kirere cya New York mu kanya mu ma saa moya ya mu gitondo cyaho ubwo ni saa saba z’amanywa i Kigali n’i Buruseli.

Reka turebe icyo agiye guhaha dore ko n’inzara inuma mu Rwanda.

Mugire umunsi mwiza !

FlavLiz