Umunyafrikayepfo yashimutiwe mu Rwanda!

Leon Orsmond

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aravuga ko umuryango n’inshuti z’umugabo ukomoka muri Afrika y’Epfo wakoraga akazi mu byo kwamamaza hakoreshejwe interneti witwa Leon Orsmond bahangayitse nyuma y’aho uwo mugabo aburiwe irengero mu Rwanda.

Nk’uko amakuru dukesha NEWS24 abivuga ngo Leon Orsmond w’imyaka 60 yari amaze imyaka igera ku 8 aba mu Rwanda atuye i Kigali, kuva mu kwezi kwa kabiri hagati ntabwo aravugisha abo mu muryango we cyangwa inshuti ndetse nta n’ikintu arandika ku mbuga nkoranyambaga.

Abo mu muryango wa Leon Orsmond n’inshuti ze bakeka ko yatawe muri yombi kuko atatinyaga kuvuga ashize amanga kuri Perezida Kagame ndetse akaba yarakoraga ibikorwa ku mbuga nkoranyambaga byo gushyigikira Diane Rwigara.

Chelsey May Orsmond, umukobwa w’umugore wa Leon Orsmondtold yabwiye News24  ko aheruka gukoresha imbuga nkoranyambaga ku wa 16 Gashyantare 2018.

Chelsey akomeza avuga ko aheruka kuvugana nawe kuri Whatsapp tariki ya 29 Mutarama 2018, yongeye kongera kumuvugisha mu kwezi kwa kabiri hagati ariko ntiyamubona ku murongo, n’ubutumwa yamwandikiraga yabonaga butamugeraho.

Uwo mukobwa akomeza agira ati:”Twarabanje turategereza mbere yo kubimenyesha abategetsi ba Afrika y’Epfo.” Ngo Visa na Passport byarengeje igihe ndetse na telephone ye irajimije. Ngo Leon Orsmond yavugaga ashize amanga kuri Twitter na Facebook kuri Perezida Kagame n’uburyo mu Rwanda hatari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ngo abo mu muryango wa Leon Orsmond bafite amakuru bahawe n’abantu bavuga ko biboneye atabwa muri yombi. Ndetse ngo bavuganye n’ibiro bihagarariye u Rwanda i Pretoria, babimenyesha Amnesty International yo muri Afrika y’Epfo, Human Rights Watch na Polisi y’u Rwanda.

Umukozi wo muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Afrika y’Epfo ngo yabwiye abo mu muryango wa Leon Orsmond ko ibiro bihagarariye Afrika y’Epfo mu Rwanda byavuganye na MInisteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, polisi y’u Rwanda ndetse n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Ndetse hitabajwe station ya polisi yo hafi y’aho Leon Orsmond yabaga ariko nta makuru abakozi bahagarariye Afrika y’Epfo mu Rwanda bashoboye guhabwa.

Mubyara wa Leon Orsmond witwa Digby Orsmond, avuga ko mubyara we yari afite ibiro bishinzwe kwamamaza hakoreshejwe interneti I Kigali ndetse akaba yarakoreshaga cyane imbuga nkoranyambaga. Ngo bavuganaga kenshi mu bijyanye n’akazi ariko kuva tariki ya 16 Gashyantare 2018 whatsapp ye yahise iva ku murongo. Avuga kandi ko Polisi y’u Rwanda yamenyeshejwe ndetse n’amafoto ye ashyirwa kuri Istagram na hashtags Kigali na Rwanda mu Kidage, igifaransa n’icyongereza.

Bene wabo wa Leon Orsmond bavuga ko hari umuntu uba i Kigali wababwiye ko Leon Orsmond yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zindi zikomeye akaba ari nayo mpamvu polisi itazi aho ari. Bavuga ko yari umuntu udatinya kuvuga ibyo atekereza ku buryo Leta y’u Rwanda itabibonaga neza. Ngo byari kuba byiza iyo yirukanwa akajya iwabo muri Afrika y’Epfo aho kugira ngo ashimutwe.

Inshuti magara ya Leon Orsmond yitwa Philip Botha, nayo ikora ibyo kwamamaza hakoreshejwe interneti ivuga ko baheruka kuvugana nawe tariki ya 16 Gashyantare 2018.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Afrika y’Epfo ntabwo yifuje gusubiza ibibazo by’abanyamakuru ba NEWS24.