Umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi yagabweho igitero

Ally Yusuf Mugenzi

Mu gihe isi yibukaga ibitero by’ibyihebe byagabwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bigahitana inzirakarengane zitagira ingano bigasenya Wold Trade Center, tariki 11 Nzeli uyu mwaka, umugabo w’Umurundi witwa Pacelli Ndikumana yandikiye Tony Hall umuyobozi wa BBC amutakambira guhagarika Ally Yusuf Mugenzi uyobora ishami ry’ikirundi n’ikinyarwanda kuri radio BBC.

Pacelli Ndikumana wiyita umwongereza mu ibaruwa ye dufitiye kopi (Ibaruwa Pacelli Ndikumana yandikiye BBC) yagize ati: Mu gihe mu karere k’ibiyaga bihari inkuru nyamukuru zaranze iki cyumweru gishize ari isohoka rya raporo ku byaha byibasira inyoko-muntu mu Burundi n’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga muri Kenya cyasheshe ibyavuye mu matora, BBC ishami ry’ikirundi n’ikinyarwanda ntiryabashije gubitangaza.

Uyu Murundi iyo usomye inyandiko ye utahura ko arwanya ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza akaba akomeza mu ibaruwa ye agaragaza raporo n’amatariki zasohokeyeho agashinja Ally Yusuf Mugenzi kuba ataragiye atangaza isohoka ry’izo raporo zishinja Leta ya Petero Nkurunziza kutubahiriza no guhonyora uburenzira bwa kiremwamuntu.

Icya kabili yashyingiragaho ikirego cye ngo ni ikiganiro Ally Yusuf Mugenzi yatumiwemo gusesengura politike y’u Burundi ku ishami BBC-DIRA YA DUNIA IJUMAA tariki 04/09/2017 uyu Murundi akavuga ko yababajwe cyane n’ibisubizo Ally Yusuf Mugenzi yatanze we asanga bidahagije kuko atavuze ko impamvu impunzi zihunga ku bwinshi ko zihunga Imbonerakure.

Pacelli Ndikumana

Icya gatatu: Uyu Murundi yavuze ko yakoze ubushakashatsi bugaragaza ko Petero Nkurunziza yari azi neza ko manda ye ya 2 yagombaga kuba iya nyuma hakurikijwe itegeko nshinga ry’Uburundi. Avuga ko ubwo bushakashatsi kandi yabwoherereje Ally Yusuf Mugenzi kuri e-mail ya BBC-Gahuzamiryango Ku itariki 24 Kanama 2017 anasaba Ally Yusuf Mugenzi ko yategura ikiganiro mpaka cyahuza uwo Ndikumana n’umwe mubo muri Leta ariko ngo Ally Yusuf Mugenzi yanze kumusubiza no kumwereka ko byibuze yabonye iyo e-mail. Uyu Murundi akemeza ko ari ikimenyetso cyo kubogama kwa Ally Yusuf Mugenzi.

Pacelli Ndikumana asoza iyo baruwa ye asaba ko Ubuyobozi bwa BBC bwahagarika Ally Yusuf Mugenzi kuko kubwe BBC Gahuzamiryango kubera kuyoborwa na Ally Yusuf Mugenzi itari ku rwego yari ikwiye kuba iriho.

Uyu mugabo yahise ategura petition asaba ko Ally Yusuf Mugenzi yirukanwa kuri BBC binyuze ku bantu miliyoni 20 bumva BBC Gahuzamiryango agaragaza ko bari mu Bwongereza, muri Amerika, mu Rwanda, I Burundi, mu nkambi z’impunzi muri Tanzania, muri Congo na Uganda bamusinyira bashyigikira ko yirukanwa. Yabashije kubona imikono 165 gusa muri ibyo bihugu byose yari yavuze.

Ubuyobozi bwa BBC nyuma y’itohoza bwakoze bwandikiye Pacelli Ndikumana.

Tariki 9 Ukwakira 2017, umuyobozi wa BBC Wold Service Group, Fran Unsworth yandikiye (Ibaruwa BBC yasubije Pacelli Ndikumana) umurundi Pacelli Ndikumana amugezaho imyanzuro ya BBC nyuma y’itohoza bakoze.

Yamenyeshejwe ko byabatangaje kubona ikirego cye cyibasira umuntu aho kwibasira Radio baboneraho kumumenyesha ko nta munyamakuru n’umwe ufite ubushobozi bwo guhindura cyangwa guhungabanya umurongo ngenderwaho wa radio BBC.

Yamenyeshejwe ko Ally Yusuf Mugenzi ari umwe mu banyamakuru bemera ko akora neza akazi ke nk’uko BBC ibyifuza.

Yamenyeshejwe ko nyuma yo gusuzuma neza ikirego cye basanze ibyo yanditse arega Ally Yusuf Mugenzi byose ntashingiro bifite.

Ku ngingo ya e-mail yandikiye Ally Yusuf Mugenzi amugezaho ubushakashatsi anamusaba gutegura ikiganiro mpaka Ndikumana yamenyeshejwe ko nyuma yo kubisuzuma basanze yarakoresheje e-mail badakunda kurebamo kenshi amenyeshwa e-mail ikoreshwa cyane ari nayo ikunda gutangazwa mu makuru y’ikirundi n’ikinyarwanda. Yamenyeshejwe kandi ko iyo e-mail bayibonye bacyererewe itsinda rishinzwe amakuru rigasuzuma ubwo bushakashatsi bwe bagasanga atari ngombwa ko bategura icyo kiganiro nk’uko yabisabaga kandi basanga bitari ngombwa cyane kumumenyesha ko babonye e-mail ye.

Ku ngingo ya 5 mu gisubizo yagenewe yamenyeshejwe ko igihe yabazaga Mugenzi ibyo e-mail yari muri konji kandi amenyeshwa ko bitabashimishije kumenya ko afite numero bwite ya Ally Yusuf Mugenzi kugira ngo abimubarizeho ibireba BBC.

Yamenyeshejwe ko ibyo avuga byose ko bitavugiwe kuri BBC Gahuza ko byavuzwe ndetse amenyeshwa amatariki byanyujijweho kuri BBC Gahuza ndetse ahabwa n’iminota byagiye bifata.

Pacelli Ndikumana yisanze ibyo yanditse byose byarashingiye ku marangamutima, kwifuza gucecekesha Ally Yusuf Mugenzi no gushaka kugira BBC igikoresho.

N’iki cyari cyihishe inyuma yo kwirukanisha Ally Yusuf Mugenzi?

Amakuru tugitohoza aremeza ko uyu mugabo w’umurundi Pacelli Ndikumana utuye mu Bwongereza we n’umugore we bari mu itsinda rikorera u Rwanda ubukangurambaga bwo kurukundisha abazungu n’abandi no gukundisha Perezida Paulo Kagame mu mahanga.

Twabamenyesha kandi ko mu gihe yasinyishaga petition yirukanisha Ally Yusuf Mugenzi abarundi 20 bo muri Canada na America bandikiye Ubuyobozi bwa BBC bamenyesha ko bashyigikiye cyane Ally Yussuf Mugenzi.

Uyu Pacelli Ndikumana iyo usesenguye neza urwandiko rwe usanga ari muri ba bandi bamaranye ubutegetsi imyaka 40 yose babwihariye bakaza kubwamburwa bwose ku buryo ubushobozi basigaranye ari ubwo kwandikira ikantarange amabaruwa yibasira uyu nuriya.

Petitions bakaba barazihinduye igikangisho cyo gucecekesha abanyamakuru cyane ko Frederick Nkundikije umunyamakuru wa VOA ishami ry’ikirundi n’ikinyarwanda nawe mu mezi make ashize basinyishije petition ngo yo kumwirukanisha kuri Radio Ijwi ry’Amerika ntiyagira icyo igeraho.

Tuboneyeho akanya ko gushinganisha Eric Bagiruwubusa ukorera Radio Ijwi ry’Amerika kuko hamaze kugaragara ko hari umugambi wo gushaka kumucecekesha.

Kanuma Christophe

 

 

 

1 COMMENT

  1. Ngo?? Birukane Mugenzi? Maze se ukore ibyo yakoraga?? Uzi ko abarundi n abanyarwanda benshi basigaye barayayutse umutwe? Nk uyu ngo ni Paceli kwerii
    Ubu yatekereje neza koko??? Afite ikibazo ….cy amoko???

Comments are closed.