Umunyamakuru Habarugira wakekwagaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagizwe umwere

Ubucamanza bwagize umwere umunyamakuru wa Radio Huguka washinjwaga kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Urubanza rwasomwe ku mugoroba wa tariki 30/07/2012 mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Umushinjacyaha yashinjaga Habarugira Epaphrodite ko mu gitondo cyo cyumweru tariki 22/04/2012 yavugiye kuri radiyo amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe yasomaga amakuru y’Ikinyarwanda.

Amagambo yatumye uyu munyamakuru atabwa muri yombi kandi yongeye no gusubirwamo n’umushinjacyaha, ubwo aheruka kuburana yagiraga ati: “…Abarokotse Jenoside mu mwaka 1994 bavuga ko babanye neza n’abacitse ku icumu nyuma nyine y’umwaka w’i 1994, ariko abo muri Paruwasi ya Karama mu karere ka Huye bakaba bavuga ko batishimiye uburyo abo babanye batabereka aho imirambo imwe n’imwe y’abarokotse iyo Jeno…”

Umushinjacyaha yashinjaga uyu munyamakuru kwitiranya amagambo adakwiye kwitiranywa, amagambo arimo ingengabitekerezo, gupfobya Jenoside no kuyobya uburari. Habarugira yari yasabiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200.

Mu magambo uyu munyamakuru yakoresheje, si ajyanye no kwibuka gusa yacurikiranije cyangwa yavuze uko atari akwiye kuyavuga kuko n’andi yakurikiyeho nayo yayasomye ayacurikiranije.

Ashingiye ku buhamya bwatanzwe ndetse no gushidikanya kwabayeho ku ruhande rw’ubushinjacyaha, umucamanza yaboneyeho kugira umwere umunyamakuru Habarugira ku byaha yashinjwaga. Uyu munyamakuru yari amaze amezi 3 afunze.

Gerard GITOLI Mbabazi

Source: Kigali today