Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yavuze ko Kizito Mihigo yazize indirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu”

Nyuma yo gutoroka gereza akajya hanze y’igihugu, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien (wafunganywe n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo), yahaye ijwi rya Amerika ikiganiro yemeza ko we n’abo bari bafunganywe barengana, kuko baciriwe urubanza rutagira ibimenyetso, byose biturutse ku bitekerezo aba bagabo batangaga mu umuryango nyarwanda.

Cassien Ntamuhanga yavuze ko hari ibiganiro yakoreshaga kuri Radio Amazing Grace hamwe n’inshuti ye Niyomugabo Gérard (waburiwe irengero kugeza n’ubu). Ibyo biganiro ngo Leta ntiyabikunze bityo ishaka uko yabikiza.

Ku ruhande rw’umuhanzi Kizito Mihigo ngo mu kiganiro “Umusanzu w’umuhanzi” yayoboraga kuri Televiziyo y’u Rwanda, nawe yatumiye kenshi uyu Niyomugabo Gérard nabo ngo batanga ibitekerezo bitashimishije Leta.

Kizito Mihigo ariko ngo yaje kurushaho gutera umujinya Leta ya Kigali ubwo yahimbaga indirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu” avuga ko yibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ariko akibuka n’abishwe n’inkotanyi.

Nyuma y’ibyo aba bagabo barafunzwe Kizito Mihigo akatirwa imyaka 10, Ntamuhanga akatirwa 25, naho mugenzi wabo Jean-Paul Dukuzumuremyi we akatirwa imyaka 30.

Ubu bagiye kumara imyaka ine muri gereza, nyamara urubanza rwabo ntirurarangira kuko ubujurire bwabo ntibwigeze buburanishwa.

Umusomyi wa The Rwandan