Umunyamakuru Obed Ndahayo aratabaza

Obed Ndahayo

Ndi Obed Ndahayo umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Intambwe, ubu ndi mu buhungiro mu gihugu ntatangaza kubera impamvu z’umutekano wanjye. Nafashe icyemezo cyo guhunga nyuma yaho ntangiye guhigwa n’inzego z’iperereza mu Rwanda. Nagiye numvikana kenshi mu biganiro bitandukanye ku bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nenga ibikorwa by’akarengane byagiye bikorerwa abanyarwanda nkaho ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, numvikanye ku Ijwi ry’Amerika namagana raporo yari yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB yabeshyaga ko itangazamakuru ryateye imbere kuri 71 % nyamara icyo gihe nerekanye uburyo itangazamakuru ryigenga rikandamijwe ,tudashobora kugira isoko cyangwa itangazo tubona. Icyo gihe nerekanye ko amasoko yose ahabwa ibinyamakuru bya Leta bityo ngaragaza ko tutisanzuye nta n’iterambere dufite. Ni ikiganiro nakoranye n’Assmputa Kaboyi kinyura no ku bindi binyamakuru byo mu Rwanda nyuma yaho gato komisiyo yo kurwanya genocide ifatanyije n’inama nkuru y’itangazamakuru bongeye gusaba ibinyamakuru byandika kuri internet kugenzura ibitekerezo abantu bandika nyuma y’inkuru zisohoka mu gihe cyo kwibuka Genocide ngo tukajya twemerera gusa ibitarimo ingengabitekerezo.Ibi nabyo narabyamaganye kuri VOA mu kiganiro nakoranye n’Assmputa Kaboyi ngaragaza ko ibyo bigamije kuniga ibitekerezo by’abantu. Icyo gihe nababwiye ko twebwe nta gipimo gipima ingengabitekerezo tugira ibyo byabaye mu ntangiriro z’igihe cyo kwibuka Genocide.

Nongeye gukorana ibiganiro bitandukanye n’umunyamakuru Semana Tharcisise w’ikinyamakuru umunyamakuru.com uba mu Busuwisi. Twakoranye ibiganiro bitandukanye mbere y’amatora yo mu Rwanda nerekana uburyo ku bwanjye mbona nta matora arimo kuko yamaze kurangira cyera. Muri icyo kiganiro nerekanye uburyo guhindura itegekonshinga byakozwe mu buryo butemewe ,ndetse nerekana ko atazaba yigenga kuko inzego ziyayoboye zishyirwaho n’ishyaka riri ku butegetsi bityo bagomba gukora ibyo uwabahaye akazi ashaka ,nayagereranyije n’ikipe iri mu kibuga yonyine inisifurira ikagenda ivuza ifirimbi y’intsinzi.

Nongeye gukora ikindi kiganiro hamwe na Semana Tharcisse ku kinyamakuru Umunyamakuru .com nenga igikorwa kibangamiye abaturage mu Rwanda cyo kubagurisha umutekano aho mu Rwanda buri rugo rutanga amafranga buri kwezi yitwa ay’umutekano nyamara nta tegeko riyagena buri rugo urw’abacyene rutanga igihumbi urwifashije rugatanga bitanu nyamara nerekanye ko umutekano wakabaye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu utakagombye kugurwa mu gihe u Rwanda ruvuga ko rufite umutekano ndetse rukajya no kuwurinda mu mahanga nyamara abenegihugu bawugura .

Ikindi nyuma yaho imbere y’umukuru w’igihugu uwitwa Kenisi uyobora Tv 1 abeshye ko ahagarariye ishyirahamwe ry’abayobozi b’ibinyamakuru byigenga mu Rwanda ndetse akabwira Kagame ko ibinyamakuru byigenga nta kibazo dufite nandikiye urwego rw’abanyamakuru rw’igenzura mu izina ry’ikinyamakuru Intambwe mbasaba kugira icyo bakora kuri abo bantu barimo kutwiyitirira ndetse bagashaka gushimuta umushinga w’umunyamakuru Sacco. Icyo gihe namenyesheje inzego zose zishinzwe itangazamakuru ndetse menyesha n’umukuru w’igihugu mbasaba kudashyigikira abo bantu kuko barimo kwiba abanyamakuru,gusa Kuko bari bashyigikiwe n’ubutegetsi ntacyakozwe.

Nyuma yo gusohora iyo nyandiko na none naje gukora ikiganiro kuri VOA nabwo ngikorana n’Assmputa Kaboyi nsobanura iby’icyo kibazo ndetse n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bibikoraho inkuru. Aho umuryango wo kwa Rwigara utangiye kwinjira muri poritike nababaye hafi cyane ,ndetse nkafasha Diane Rwigara kumugira Inama. Ninjye wa mbere wakoze Inkuru y’ifungwa ry’uruganda rwa Rwigara ,ndetse nyuma yaho batangiye gukurikiranwa n’ubutegetsi nakoze ibiganiro bitandukanye n’ikinyamakuru Umunyamakuru.com aho nerekanye ibikorwa bibi byakurikiye kwiyongeza mandat kwa Kagame.

Nanagaragaje muri ibyo biganiro uburyo umuryango wa Rwigara urimo gutotezwa ndetse nerekana ko ibirego barengwa ari ibihimbano, ndetse nerekanako birimo kubabaza abanyarwanda benshi kubona akarengane gakomeje kubakorerwa harimo ibyo kwa Rwigara ndetse nitezwa cyamunara ry’imitungo ya Rujugiro nerekana ko ari akarengane gakomeje gukorerwa abanyarwanda kandi birimo kwerekana isura mbi ku butegetsi bw’U Rwanda.

Nakomeje gukurikirana urubanza rw’abo kwa Rwigara ndetse ubwo police yibasiraga abanyamakuru ubwo bavugishaga Maître Ntaganda ijwi ryanjye ryumvikanye kuri VOA namagana umu polisi wari uje kwambura umunyamakuru ibikoresho. Icyo gihe namubajije impamvu batatwubaha mu kazi kacu mubaza niba we hari uwari waza kumwambura imbunda. Ibi byose n’ibindi ntavuze byahise bitangira kungiraho ingaruka aho naburiwe n’abantu batandukanye bambwira ko nshobora kwicwa, ndetse ntangira gusa nuhinduka igicibwa mu banyamakuru bagenzi banjye nagera aho bari bakanyitaza ngo nkorana n’abarwanya Leta.

Nongeye guhangayika mu gihe mu rukiko bavugaga ko hari abandi bagishakishwa bagirwa abafatanyacyaha n’umuryango wa Rwigara. Impamvu y’ubwo bwoba nagize ni uko ndi umwe mu bavuganaga bya hafi mu biganiro bitandukanye n’abagize uriya muryango bityo mpabwa amakuru n’abantu bakora mu iperereza ko nshobora kunyerezwa kuko n’umunsi abagize uyu muryango bafatwa ndi mubavuganaga n’Adeline Rwigara.Nyuma hakurikiyeho kugabwaho ibitero no gutotezwa hakorwa inkuru zinyibasira hakoreshejwe ibinyamakuru bikorera FPR nkaho hasohotse inkuru inyibasira mu Kinyamakuru Rushyashya ivuga ihuriro rya Obed Ndahayo w’ikinyamakuru Intambwe na Semana Tharsisse kitugaragaza nk’abahujwe no kuba twanga ubutegetsi buriho, ibi kandi byakurikiwe no gutera office yanjye n’abantu batambaye imyenda bagategeka abo dukorana gukingura, bababaza aho mperereye ndetse batwara Computer yanjye ,ngo bababwira ko aho ndi hose bazambona. Ibi byose bikaba byatumye mbona ko umutekano wanjye wugarijwe mpitamo gukiza amagara.

Obed NDAHAYO, 30/10/2017