Umunyamakuru Phocas Ndayizera mu maboko ya RIB ashinjwa Iterabwoba

Umunyamakuru Phocas Ndayizera umaze icyumweru yaraburiwe irengero yeretswe abanyamakuru kuri uyu mugoroba ku biro by’ikigo gishinzwe ubugenzacyaha.

Phocas Ndayizera azwiho kuba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, akaba kandi yarakoranye na BBC Gahuzamiryango nk’uwukora ku giti cye (freelance) kugeza mu kwezi kwa gatandatu guheruka.

Yongeye kuboneka ku cyicaro gikuru cy’ubugenzacyaha yambaye amapingu, bigaragara ko afite umunaniro.

Ubwo yasabwaga kubwira abanyamakuru icyo akurikiranyweho, Ndayizera yavuze ko ntacyo azi ku byo ashinjwa, abwira abanyamakuru uko yafashwe.

Ngo nawe aracyategereje iperereza ngo rigaragaze ubwoko bw’ibyaha akurikiranyweho.

Ku ruhande rw’ubugenzacyaha na bo bemeye ko ari bo bamaze icyumweru bafunze uyu mugabo.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha Bwana Modeste Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko Ndayizera akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Phocas yongeye kuboneka ku cyicaro gikuru cy'ubugenzacyaha yambaye amapingu, bigaragara ko afite umunaniro
Phocas yongeye kuboneka ku cyicaro gikuru cy’ubugenzacyaha yambaye amapingu, bigaragara ko afite umunaniro

Abanyamakuru babajije impamvu urwego rw’ubugenzacyaha rutegereje iminsi 7 yose kugira ngo rwemere ko ari rwo rufunze uyu mugabo mu gihe uru rwego rwari rwakomeje kuvuga ko rutazi aho aherereye.

Phocas Ndayizera yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize afatiwe mu mujyi wa Kigali.

Kugeza uyu munsi mbere ya saa sita abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze ntawashoboraga gusobanura irengero ry’uyu munyamakuru.

Kugeza kuri uyu wa kabiri, umugore we yavugaga ko atazi neza aho umugabo we yaba yaragaragaye bwa nyuma, haba i Muhanga aho batuye cyangwa se mu kandi gace k’igihugu.

Ibinyamakuru byinshi byandikirwa ku mbuga za interineti byari bikomeje kwibaza aho uyu mugabo yarengeye, ndetse hari n’ibyibaza niba yaba akiriho.

Ubwo umuvugizi w’ubugenzacyaha yari imbere y’abanyamakuru yumvikanishije ko Phocas Nadayizera afunganye n’abandi bakekwaho icyaha kimwe na we.

Ariko ngo niwe wagaragajwe kubera ko ari we benshi bari bamaze iminsi babaza uko byamugendekeye.

BBC Gahuza-Miryango