Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be barasaba kuburana bidegembya

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Kigali mu Rwanda rwaburanishije ubujurire bw’urubanza umunyamakuru Phocas Ndayizera asaba gufungurwa by’agateganyo igihe urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi. Ubushinjacyaha bumuregana n’itsinda ry’abantu 11 ku byaha by’iterabwoba birimo gucura umugambi wo guturitsa ibisasu hirya no hino mu gihugu. Benshi mu baregwa bahakana ibyaha.

Abunganira mu mategeko umunyamakuru Phocas Ndayizera babwiye umucamanza ko zimwe mu mpamvu zabateye kujuririra icyemezo kimufunga by’agateganyo ari uko impungenge ubushinjacyaha bwari bumufiteho ko yasibanganya ibimenyetso aramutse arekuwe zitakiriho. 

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya bugira icyo buvuga kuri ubu bujurire buhereye ku munyamakuru Phocas Ndayizera bwavuze ko n’ubwo ari ihame ko uregwa yakurikiranwa yidegembya bumukurikiranyeho ibyaha by’ubugome byo guhungabanya umutekano. 

Abaregwa bose batangiye gutabwa muri yombi mu mpera z’umwaka ushize wa 2018. Bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byo gushaka guturitsa ibisasu hirya no hino mu gihugu. Muri 12 baregwa, umunyamakuru Phocas Ndayizera we yemera ibyaha. Bamwe muri bagenzi be bakavuga ko batanazi ibyo baregwa. 

Umunyamakuru Phocas Ndayizera yakoreyeho Ikinyamakuru Ingabo cyari icya minisitere y’ingabo. Yakoreyeho kandi radiyo y’igihugu. Mu bihe bitandukanye yakunze gukorera radiyo mpuzamahanga y’abongereza BBC mu buryo budahoraho nk’umunyamakuru wigenga.

Inkuru yakurikiranwe n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa w’Ijwi ry’Amerika (VOA) uri i Kigali mu Rwanda.