Umunyamakuru wa The Rwandan, Mike Gashumba yaburiwe irengero!

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru nta makuru y’umunyamakuru w’ikinyamakuru The Rwandan, Bwana Mike Gashumba arimo kuboneka. Byaba umuryango we, inshuti ze ndetse n’ubwanditsi bwa The Rwandan ntawe ufite amakuru y’aho yaba aherereye kuva ku wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2013 ku mugoroba.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu basore b’inshuti ze n’uko ngo yaba yarakurikiwe n’abantu 2 bambaye imyenda ya gisivire ubwo yasohokaga muri Cyber Café iri mu gace ka Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba akeka ko bari abamaneko dore ko tumaze iminsi dufite amakuru ko abafite amacyber Café basabwe kujya batanga amakuru ku bantu babona basoma ibintu bitajyanye n’ibyo Leta yifuza ndetse ngo mu macyber café amwe n’amwe hasigaye hirirwa ba maneko bacunga ibyo abantu basoma. Akenshi bakurikiza amakuru bahabwa n’abashinzwe kugenzura imbuga za internet babaha amakuru y’ahakunze gusomerwa imbuga runaka zifite umurongo utandukanye n’uwa Leta ndetse n’ahandikirwa zimwe mu nyandiko.

Twashoboye kubaza umuryango wa Mike Gashumba niba nta makuru ye ariko badusubizanya ubwoba bwinshi ko ntacyo badutangariza. Byaba kuri telefone ye igenanwa, email cyangwa kuri facebook ntarimo kuboneka.

Birabe ibyuya.

Marc Matabaro

5 COMMENTS

  1. Tumaze kumenyera ko mwihisha kugirango inkuru zibe ndende ! Ibya Omar twarabibonye. Muzajye kuri Police gutanga ikirego ! Iyo propagande yo gutuma abantu bata umwanya !

  2. Nyabuna nava mu maboko ya Nziza aka Nkurunziza Jackson mumubwira ahimbe amazina ubuse koko nawe witwa marc Matabaro nari nzi ko ari psydonyme? reka nge sinitwa Mah n ikundira abanyamakuru ariko Sekibi irabanga ikabateza ba maneko ni ukujya mubajijisha mukatibwira ibyizo nkozo z’ibibi zitabazi…

  3. ni hatari kabisa,
    ubuse tuzongera kubona amakuru acukumbuye ute?
    nizere ko ubuyobozi bw’ikinyamakuru butacitse intege bugiye kuziba icyuhocy’uyumunyamakuru watugezagaho inkuru nyazo
    nta kuntu se twakora fundrising yo gufasha umuryango we wasigaye ko nawe yafashaga imbaga nyamwinshi atitangiye itama.
    Itwari ubundi ntizirama

Comments are closed.