Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by'u Rwanda na M23?

“Gahunda M23 ifite”

Abo ikinyamakuru The Rwandan cyaganiriye nabo muri Bunagana bavuze ko M23 ifite gahunda yo gukomeza intambara, ibi bikaba ngo bigaragazwa n’uko bakomeje kwinjiza abasirikare no gushaka ibikoresho by’intambara bikomeye ariko banashaka imiti myinshi dore ko bamwe mu basirikare bavuga ko iyo batangiye kongera imiti n’abaganga baba bagiye kurwana.

Ikindi twabashije kumenya n’uko ngo M23 iri mu biganiro n’abasirikare bahoze muri CNDP bakiri muri leta nka ba Col.Kabundi, Bisamaza, Salongo, Gahizi, Ruhorimbere, Claude Mico n’abandi aho bahamagarirwa kuza gufatanya n’abandi gusa bakaba bavuga ko nabo bazashinga umutwe wabo, ariko uzaba ukorana na M23 bakazihuza nyuma bamaze kugira aho bagera.

Uyu mutwe aba basirikare bashaka gushinga ngo ukazaba ukuriwe na Colonel Faustin, uzungirizwa na Colonel Kabundi, mu gihe Colonel Gahizi Innocent azaba umuvugizi naho Colonel Ruhorimbere akazaba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (operation Commandant), aba bose bakaba barahoze muri CNDP.

Ikindi ngo ni uko M23 ikomeje gushakisha abayoboke benshi kandi mu duce dutandukanye twa Kongo haba abajya mu gisirikare ndetse no kumvisha abaturage impamvu barwana, ngo bakaba bagamije kwigwizaho abantu ngo nibatangira intambara barimo bategura ntibizabagore.

Ikindi M23 irimo itegura ni ugushaka uko yatangiza indi mitwe irwanya leta ya Kabila ahantu hatandukanye no gushaka uburyo yafatanya n’isanzwe kugira ngo barwanye Kabila bivuye inyuma kandi n’urugamba ruzaborohere n’amahanga nayo azabure uko abakurikirana.

Ubu banafite gahunda yo guca intege imitwe ishobora kubarwanya aho binavugwa ko umutwe wa Nyatura wari waravutse muri Masisi wacitsemo ibice bibiri, ikindi gice kikaba cyariyise Mouvement du 26 (M26) byose bikaba byarakozwe na colonel Kabundi, agamije kubaca intege no kugira ngo abone uko abakoresha neza.

umujyi wa Bunagana

Andi makuru twahawe na bamwe mu basirikare ba M23 avuga ko banategereje ko imodoka Kabila agiye kohereza muri Goma zibanze zahagera ngo nazo bazazifate dore ko bavuga ko Kinshasa iteganya kohereza imodoka zigera kuri 500, ubu hakaba hamaze kugera izirenga 100.

Abaturage ba Bunagana batangarije The Rwandan ko n’imodoka M23 ikoresha zose ngo yazikuye i Goma,ubu ngo buri muyobozi wese wo muri M23 afite imodoka.

Ikindi twabashije kumenya n’uko abayobozi ba M23 ubu bari muri gahunda yo gukemura ibibazo bigaragara mu cyama birimo amacakubiri, kutumvikana, kutubahana, ikimenyane, icyenewabo, kubaka inzego n’ibindi aho twamenye ko bafite na gahunda yo kuvugurura inzego mu minsi iri imbere.

“Bite by’u Rwanda na M23?”

Abantu benshi baganiriye na The Rwandan bavuze ko bigoranye kumenya umubano nyawo w’u Rwanda na M23, aho bavuga ko abafite amakuru nyayo ari abantu bake cyane muri M23 bavugana n’agatsinda ka Kagame, akoresha ku kibazo cya Kongo.

Gusa benshi bemeje ko u Rwanda na M23 bari basanzwe bafitanye umubano mwiza, aho binavugwa ko anaribo batangije M23, gusa ngo muri uyu mubano ngo utangiye kuzamo igitotsi.

Umwe muri aba bayobozi yabisobanuye muri aya magambo: “Afande wacu (General Nkunda ), amaze gufungwa, General Bosco Ntaganda yarayoboye atwinjiza muri leta yakoreshwaga n’u Rwanda turabizi, tukigera muri leta abantu benshi barafunzwe abandi baricwa bazira Nkunda mu bapfuye harimo Colonel Nsenga, umusaza Semadwinga waguye i Gisenyi, abafunzwe harimo Claude, hari n’abahunze barimo ba René Abandi, Amani, Philos (murumuna wa Nkunda), n’abandi barahigwa, nyuma ibintu byaracecetse ariko benshi mu basirikare bakomeza kugira umujinya bagahora biteguye intambara cyane mu basirikare bato kuko bo nta mushahara babonaga, byarakomeje batujyana muri Opération Umoja wetu ngo duhige FDLR, turabikora nabwo abana bacu barahagwa. Amatora ya Perezida muri Kongo yegereje abasirikare bacu(abahoze muri CNDP, batashimishijwe n’ibyabaye) bari bagiye gutangiza intambara yewe twari twavuze ko nta n’amatora azaba muri Kivu zombi, n’uko Kagame yohereza intumwa ze zidusaba gufasha Kabila ngo natsinda azasubiza ibibazo byacu na Kabila ubwe yariyiziye hano i Goma ahura n’abayobozi bacu ababwira ko natorwa azahita akemura ibibazo byacu, twaramufashije kuburyo bwose bushoboka bigera n’aho twiba amajwi ku buryo dushaka n’abanyarwanda baza gutora aho twagiye gufata bamwe mu butuye za Bigogwe, Mukamira no mu Nkambi za bene wacu ziri mu Rwanda, amatora arangira Kabila abaye perezida yewe n’amajwi menshi yayakuye iwacu (Eastern Congo), ahandi ntibari bamutoye, nibwo yatubwiye ko agikemura ibibazo bya politike afite atwemerera ko nabirangiza azahita akemura ibyacu, byose ba Kabarebe twarababwiraga bakatubwira ngo tube twitonze, nyuma amahanga asaba Kabila gufata General Ntaganda, akamujyana i Laye banasaba Kagame gufasha Kabila gufata Ntaganda. Icyo gihe mu matariki ya 4-5 Mata 2012, Kagame yahamagaye Kabila amubaza ibya Ntaganda n’uko nawe amubwira ko bamusabye kumufata, ntibabyumvikanaho neza, ubwo umubano w’u Rwanda na Kongo utangira kuzamo agatotsi ubwo. Ntibyatinze Kabila yahise ahagarika Operation Umoja wetu, byarakomeje bigera aho Kabila atumizaho bamwe mu basirikare bahoze muri CNDP ababwira ko bagomba kumufasha kumvisha bagenzi babo ko bajya aho bazabashyira ko nta musirikare w’akarere ubaho, ahubwo habaho umusirikare w’igihugu, bahavuye bajya mu nama kwa Mwangacucu Edouard bari hamwe na Serufuri bemeza ko bagomba guhera kuri Col. Baudouin, Makenga Sultan we bakamureka kuko bavugaga ko atabyemera kandi akaba akunzwe n’abaturage b’aho yabaga muri Kivu y’amajyepfo, bakiri Kinshasa ba Ntaganda baba babimenye n’uko babibwira u Rwanda, n’uko Kabarebe, Kayonga na Jacques Nziza batubwira ko tugomba gutangira intambara banatwemerera ko bazadufasha ibintu byose natwe dutangira intambara uko, urumva uburyo u Rwanda arirwo rusa n’urwayiteguye”.

Uyu musirikare yakomeje avuga ko bagitangira intambara bahereye Masisi za Kilorirwe bari kumwe na General Ntaganda, Col. Baudouin Ngaruye, Col. Zimurinda n’abandi ubwo ngo ingabo za leta zitangira kubarasaho zikoresheje intwaro zikomeye n’indege kugira ngo zibamareho, yanavuze ko banahuye n’ikibazo kuko ngo bagenzi babo banze gufatanya nabo bitewe n’uko bavugaga ngo bari kurwanira Bosco Ntaganda abandi bakavuga ko ari intambara y’u Rwanda bakaba bashaka kubakoresha.

Andi amakuru twabashije kumenya ni uko ngo yaba u Rwanda yaba Ntaganda benshi mu basirikare bahoze muri CNDP ntibabumvaga bitewe n’uko babashinjaga kugirira nabi bagenzi babo kugera n’aho babica ndetse no kuba barafashe umuyobozi wabo benshi bigaragara ko bamukundaga General Nkunda Laurent.

U Rwanda rubuze uko rubigenza ngo byabaye ngombwa ko rusaba Ntaganda kuza gusaba Nkunda imbabazi kugira ngo azabafashe kumvisha abandi ba colonel ko bagomba gufatanya na M23, Ntaganda yaraje asaba Nkunda imbabazi amusanga aho aba i Kabuga n’uko Nkunda amuha imbabazi.

U Rwanda na none rwasabye General Makenga Sultan gufasha bene wabo bari Masisi ntiyabikunda, gusa abisabwe na Laurent Nkunda ngo arabyemera yewe bamwe mu basirikare be n’ibikoresho banyuze mu Rwanda bajya Runyoni aho batangiriye urugamba.

General Makenga Sultan yavuye muri Kivu y’amajyepfo aturiza muri Rutshuro ku musozi wa Runyoni atangiza urugamba n’abari muri Masisi hamwe na ba Ntaganda barahamusanga babona kwitwa M23, bakomeza bahamagara n’abagiye basigara muri leta, gusa andi makuru twamenye n’uko General Nkunda Laurent ariwe wagiye uhamagara abasirikare benshi kuri telefone ababwira kujya muri M23 benshi ntibashakaga kujya ahantu Ntaganda ari, gusa kubera babisabwe na Nkunda kandi bamwizeye bajyayo.

“Waba uzi Inkunga u Rwanda ruha M23?”

Ubusanzwe umutwe uwo ariwo wose utungwa n’imisanzu y’abanyamuryango ndetse n’amafaranga bagenda bambura abaturage n’imisoro baka abatuye agace baba bafite ariko amakuru twabashije kumenya ni uko ngo M23 ikivuka u Rwanda arirwo rwayifashaga muri byose haba mu bya gisirikare n’iby’imibereho yabo ya buri munsi.

Imfashanyo y’ibya gisirikare yari igizwe n’intwaro zoroheje n’izikomeye aho ngo zambutswaga na bamwe mu ba Komando b’u Rwanda, babafashaga mu byo kurya, imyenda ya gisirikare, inkweto (bottes), kubafasha mu gushaka abasirikare (recruitments), kubemerera gukora recruitments mu Rwanda, kubaha inzira y’aho banyuza abana bagiye mu gisirikare, abana bavaga ahantu hatandukanye mu gihugu bagahurira mu Ruhengeri mu nzu ya Ntaganda bahagera bakambuka mu masaha y’umugoroba banyuze mu Kinigi, bakambuka urugano bakagera aho bakorera imyitozo mu Cyanzu. Gusa amakuru twamenye ni uko iyi nzu ya Ntaganda itagikoreshwa bitewe n’ibibazo yagiranye n’abandi bayobozi ba M23 ndetse iyo Hoteli ikaba yaravuzwe cyane mu byegeranyo by’impuguke za ONU.

Ikindi u Rwanda rwafashije M23 ni ukubagira inama mu bya gisirikare na politike aho wasangaga abayobozi ba M23 baririrwanaga n’abayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda mu Kinigi, Kigali, Ruhengeri na Gisenyi hose babagira inama z’uburyo bagomba kwitwara rimwe na rimwe bakabaha n’amasasu n’abasirikare aho byananiranye dore ko abo twaganiriye nabo batubwiye ko bajya gufata Bunagana haje ubufasha bw’u Rwanda n’u Buganda, u Rwanda runabafasha mu kuvura inkomere ziba zakomeretse cyane aho bazijyana mu bitaro bya Ruhengeri, Kanombe, na King Faycal.

Ikindi abaturage ba Bunagana na bamwe mu basirikare babwiye The Rwandan ni uko ngo u Rwanda arirwo rwasabye Uganda gufasha M23, u Rwanda rwari rwaranemereye gukoresha ubutaka bw’u Rwanda mu gihe cy’intambara bibaye ngombwa, dore ko banavuga ko mu gihe M23 yari igiye gufata ikibuga cy’indege cya Goma bamwe mu basirikare bayo banyuze mu Rwanda (Rubavu).

Ikindi u Rwanda rwakoze, M23 ikivuka ni uko rwategetse bamwe mubayobozi bakomeye (mu Rwanda) n’abikorera bakomeye mu Rwanda baturutse muri Kongo kwishyira hamwe bagafasha M23.

Bahise bakorera mu cyo bise umuryango wari ukuriwe na Bishop Rucyahana John (ukuriye komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda), yungirijwe na Rwigamba Barinda (wabaye senateri w’u Rwanda, akaba anariwe washinze ULK), harimo uwitwa Mpumuro Joseph, utuye Kibagabaga, Tombola Gustave, uherutse kwirukanywa muri ULK kubera imyitwarire mibi, ubu akaba ari umuyobozi wungirije muri RTUC, harimo Nzitondo ufite Company w’ubwubatsi mu Rwanda, Kozaza (umucuruzi), Kaderi Nkurimba Innocent (ukora muri Equity Bank) n’abandi benshi batandukanye.

Aba bagabo barakoreshejwe mu gushakira M23 inkunga y’amafaranga, iy’ibitekerezo n’iy’abasore bajya ku rugamba bakajya bakora amanama atandukanye mu Rwanda, ikinyamakuru The Rwandan cyabashije kumenya ko ku wa 13 Kamena 2012, uyu muryango wakoze inama i Kigali, iyobowe na Bishop Rucyahana, ikaba yari igamije kwiga uburyo bafasha M23 no gusesengura ibibazo bihari, indi nama n’iyabaye ku wa 19 Kamena 2012, nayo yari igamije gushyiraho amatsinda ashinzwe kwiga uburyo hajyaho inzego za M23 mu Rwanda no gutegura amasomo ya leadership ndetse no kwiga uburyo kwegera abantu bose barebwa n’ikibazo cyane abahoze muri CNDP bacitse intege, hakurikiyeho inama yabereye i Gisenyi ku wa 20 Kamena 2012, aho uyu muryango wagiranye ibiganiro n’abanyagisenyi baturutse muri Kongo bavuga rikijyana barimo Nzabirinda, Oscar Barinda, Kamari Deo, Gafishi n’abandi , bakaba barahuye n’itsinda ryari rishyinzwe itumanaho muri M23 icyo gihe harimo Rukomera Désiré, Muhire Jean Baptiste, Amani, Bisiimwa, na René Abandi.

Uyu muryango washyizweho n’u Rwanda, wasuye abakuru b’indi miryango itandukanye, basuye Kananura Stanislas (ukuriye umuryango muri Masisi), Kayitsinga (ukuriye umuryango wa Rutshuro), Gafishi Semikore (ukuriye umuryango wa Gisenyi) n’abandi batandukanye bagamije gutera imbaraga M23 ariko bakoreshwaga n’u Rwanda cyane cyane Kabarebe na Kayonga.

Abaganiriye na The Rwandan banayibwiye ko uyu muryango wanatsuye umubano n’indi miryango itandukanye (irimo uwa Ituri, uw’abahutu, abatembo na bamwe mu banyamulenge n’abandi) yo muri Kongo aho bakoreraga amanama mu Ruhengeri kuri Hotel Ishema andi agakorerwa ku biro (office) bya Bishop Rucyahana mu Ruhengeri.

Gusa abakurikiranira hafi ibya M23 baganiriye n’ikinyamakuru The Rwandan bavuga ko uyu umubano w’u Rwanda na M23 ugaragaramo ibibazo kuko ngo agatsiko ka Kagame katangiye gucamo kabiri abagize M23 bakaba baratangiriye mu bayobozi bo hejuru haba mu nzego za gisirikari no mu za gisiviri, bakaba banavuga ko iyi turufu yo gucamo abantu ibice banayikoresheje no mu gihe cya Nkunda ibi bikaba bibafasha kugera ku mugambi wabo bita mu gifaransa “diviser pour régner”.

Kuri ubu usanga aka gatsiko ka Kagame kagizwe na Kabarebe hamwe na Kayonga gaca inyuma kakajya mu matwi ya General Ntaganda Bosco n’abari inyuma ye nka Col. Baudouin, Zimurinda n’abandi bavuga ko bari muri Kifuwafuwa bakabangisha General Makenga Sultan nawe uvugwa ko akorana na Nkunda, Castro n’abandi bavuga ko bari muri Kimbele mbele, ibi byose ngo biterwa na Kabarebe.

Ibi ngo bikaba biterwa n’icyo aba bagabo (Kabarebe na Kayonga) baba bagamije kugeraho cyane ko baba batifuza ko bakumvikana kugira ngo inyungu zabo zitangirika.

Binavugwako Kabarebe yaba anakorana na Kabila mu buryo bwa rwihishwa.

Biracyaza

Mike Gashumba

2 COMMENTS

  1. ARIKO ABATUTSI NTIMUBAZI NI ABANTU BAGIRA ISHYAKA N’IYO HABA ARI MU MATIKU UYAGIYEMO AYIVURUGUTAMO ATIZIGAMYE IYO AYAFITEMO INYUNGU HO RERO AHUBWO YAHASIGA AGAHANGA BURIYA RERO KARIYA KARERE UBWO GAKIZE KU MUTUNGO KAMERE WABONA BARIYA BATUTSI BAGANISHA KU KUZAKOMORA KURI KONGO KAKIGENGA MAZE BAKAKAGIRA AKARIMA KABO BAGAKIRA BAKIGURIRA INDEGE NKA ZAZINDI ZA KAGAME!!!!!NYAMARA NJYE IYO NDEBA NSANGA ARIYO MAHEREZO YA ZIRIYA NTAMBARA Z’URUDACA ZASHOJWE NA KAGAME N’ABAMBARI BE KANDI NYAMARA UMWANDITSI WA K A N G U R A WITWA N G E Z E HASSAN SINIBUKA INOMERO YA KANGURA YABIVUZEMO TUMUHINDURA UMUSAZI NONE DORE BIRENDA KUGERWAHO BYE

  2. TUBASHIMIYE AMAKURU AGEZWEHO MUTUGEZAHO,
    UYU MUNYAMAKURU ARANTANGAJE KUKO NJYE MENYE IBINTU BYINSHI NTARINZI,GUSA IBYINSHI NUKURI KUKO BARIYA BAGABO BAVUZWE HARUGURU,BOSE NINKORA MUTIMA ZA LETA YA KAGAME PEEEE, IKINDI NUKO ARIBO BASA NKAHO BAHAGARARIYE ABANDI BAVUYE I CONGO MU RWANDA.
    NKURIYA KAZOZA,NUMUGABO UKIZE KANDI BENEWABO BIBONAMO CYANE KUBURYO UTAMUKORESHEJE WABA UDAPANGA NKA RDF.IKINDI NUKO ARI INSHUTI MAGARA NA KABAREBE,BIVUGAKO RERO NA KAGAME ARUKO?
    URIYA NKURIMBA INNOCENT NUMUSORE UZWIHO KUBA UTAMUKURAMO IJAMBO NARIMWE NGO WUMVE AKUBWIYE IBITAKUREBA,AKABA YARAKORESHEJWE CYANE NIGIHE CYA CNDP,NDETSE BIVUGWA KO ARIWE WARINTUMWA YIHARIYE YA KABILA NA KABAREBE,NUMUNTU WUMWIZERWA CYANE KUVA NA KERA KUKO ABARIZWA MUMUTWE URINDA KAGAME ARIKO UKAMUBONA MUKAZI AHANTU HATANDUKANYE NKAHO ARI UMUSIVIRE,ABASORE BENEWABO BAMWUMVA CYANE,USANGA ASURA INKAMBI ZABANYEKONGO ZOSE NKA BURI KWEZI,IYO AZIGEZEMO NTAMUSORE NUMWE WASANGA IWABO BOSE BABA BAGIYE KUMUTEGA AMATWI,GUSA NTABWO BYOROSHYE KUMENYA ICYO ABABWIRA KUKO NABAJIJE UMWE MURIBO AMBWIRA KO IYO GAKORANA NABO IBIGANIRO ABABUZA KWANDIKA,GUFATA AMAFOTO,GUFATA AMAJWI NIBINDI,GUSA YAMBWIYE KO ARI UMUHANGA MUGUSOBANURA AMATEKA YA CONGO,UWO TWAGANIRIYE YARAMBWIYE NGO BIGARAGARA KO YATOJWE NA KABAREBE KOKO.IKINDI NGO NUKO UDASHOBORA KUMENYA AHO ATUYE KUKO NGO IYO UMUBAJIJE AHO ATUYE AKUBWIRA KO IWABO ARI I MASISI,KO NGO AHANDI HOSE YABA ARI ABA ACUMBITSE.MURUMVA NAMWE KO IYO MVUGO ARI IYABAMANEKO MPUZAMAHANGA.IKINDI NGO NUKO UBUTUMWA BWOSE BURIMO AMABANGA AKOMEYE U RWANDA IYO RUSHAKA KUYAHA M23 NIWE UTWARA UBWO BUTUMWA AKABUSHYIKIRIZA NTAGANDA CYANGWA ZIMURINDA,IKINDI NUKO ARI UMUNTU UGIRA AMAKENGA CYANE KUBURYO ABAMUZI BAVUGA KO NIYO UMUHAYE IKINTU ABANZA KUKUBAZA IMPAMVU UKIMUHAYE IKINDI NGO NUKO ARI UMUSORE UZWIHO GUKUNDA BENEWABO CYANE KUBURYO NGO BAMUBONA NKA RWIGEMA WABO NGO KUKO BAMUBONAMO UMUNTU UGIRA IBITEKEREZO BIZIMA CYANE NGO BIGATUMA BAMUBONAMO KO ASHOBORA KUZABAGEZA AHEZA CYANE KO AKUNDWA NABAYOBOZI BAKURU BU RWANDA.UYU MUSORE KANDI NGO YIFASHISHIJWE CYANE MUKUGARURA COL ERIC BADEGE UZWIHO KUBA ARI UMURWANYI UKOMEYE,MUKUMUGARURA MURI M23,KUKO YARI YARANZE KUVA MURI LETA,ARIKO NGO NYUMA AZA KUMUKURA KWIZIMA ARAZA,BIVUGWAKO ARI INSHUTIYE MAGARA.IKINDI NGO NUKO KUGEZA UBU NGO NIWE UREBERERA UMURYANGO WA RUNIGA UMUYOBOZI WA M23,NGO NIWE UWUBA HAFI AKAMENYA ICYO UKENEYE.ARIKO ABANDI BAMWIBAZAHO BYINSHI KUKO NGO NANUBU BAKURIKIJE UBURYO AKUNDA GEN NKUNDA,NGO NTABWO BIYUMVISHA UBURYO YABA AKORANA NA LETA YA KAGAME KANDI ARIYO YAMUFUNZE,ARIKO HARI UMUMWE MUBAMUZI NEZA TWAGANIRIYE ABWIRAKO BIGEZE KUBIGANIRAHO AKAMUBWIRAKO UMWANA WUMUHANGA KO AGOMBA KUMENYA IBYO MWALIMU AMWIGISHA ARIKO AGOMBA KWIKORERA UBUSHAKASHATSI KUGIRA NGO AGIRE ICYO UBWE YIYONGERERA KUBUMENYI ABA AHAWE NA MWALIMU CYANGWA NABABYEYI BE.IKINDI AKABA ARI NINSHUTI YA HAFI NA MPUMURO JOSEPH,BAFATANYIJE MURIKI GIKORWA WAHOZE ARINKORA MUTIMA YA GEN. NKUNDA,KANDI AKABA NAWE AZWI HO KUBA ARI INKORA MUTIMA YA LETA YA KAGAME,UMUNTU UHEMBWA ADAKORA KUVA YAVA KUBU MAYOR,AKABA FPR YARAKOMEJE KUMUGENERA UMUSHAHARAWE,UYU NAWE YIFASHISHWA MUBIJYANYE NA POLITIKE MURI M23 KUKO ARI INZOBERE MURI BYO,BIKABA ARI NAYO MPAMVU BISHOBOKA KO BAKOMEJE KUMUGENERA UMUSHAHARA.

Comments are closed.