Umunyamakuru wacu yasuye akarere kagenzurwa na M23. Igice cya 3:“Uko ikibazo cy’abanyejomba, abagowe n’abanyamasisi giteye”

“Makenga n’u Rwanda bararebana nk’injangwe n’imbeba”

Ubusanzwe Makenga yari yaravuze ko atazongera gukorana n’u Rwanda bitewe n’uko ngo abafata nk’abagome, abagambanyi ariko ngo yaje kubyemera kubera kumvira Laurent Nkunda ariko kugeza na n’ubu niwe muyobozi wa M23 udakunda kuza mu Rwanda.

Amakuru ikinyamakuru The Rwandan cyamenye ngo ni uko mu matariki yo hagati y’ukwezi k’Ukuboza 2012 ngo General Makenga yareze Kabarebe na Kayonga kuri perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, aho yabaregaga kuba bashaka guhirika icyama cye cya M23 bakoresheje iturufu y’amacakubiri.

Makenga ngo akaba yaravuze ko M23 isa n’iyacitsemo ibice bibiri kubera u Rwanda, aribyo Kifuwafuwa (igizwe na Ntaganda, Colonel Baudouin Ngaruye, Col. Zimurinda, Francois Rucogoza, Gashema Justin n’abandi bari mu Rwanda barimo Mpumuro Joseph, Bishop Rucyahana, Gafishi, Nkurimba Kaderi, Major Jomba (wo mu ngabo z’u Rwanda), Badaga, Safari n’abandi n’ikindi gice cyitwa Kimbele Mbele (bavuga ko kigizwe na Major Castro, Major Ngenzi, Bisiimwa, Jean de Dieu, Imani anaricyo ngo kibarizwamo na Makenga na Laurent Nkunda).

Icyo gihe ngo Museveni yahise ahamagara Kagame n’uko arabimusobanurira, amusaba kubikemura, Kagame ngo yahise atumizaho inama idasanzwe ihuje abantu be akoresha muri Kongo abasobanurira uko ibintu bimeze ahita afata umwanzuro wo kuba abahagaritse ndetse anasaba Kabarebe guhagarika wa muryango waba Rucyahana, anasaba ko Major Jomba ahita afungwa bitewe ngo n’uko yitwaye nabi mu kibazo cya Kongo, ikindi ni uko kugeza ubu Kabarebe na Kayonga bakuwe mu bantu bagomba gukurikirana ikibazo cya Kongo, uretse iki kibazo ngo kuba aba bose baravuzwe mu byegeranyo bya ONU byatumye basa nk’abigizwayo gato ngo amahanga adakomeza gusakuza, gusa ntituramenya ababasimbuye turacyabashakira amakuru kuri ibyo. Andi makuru twamenye ni uko Kagame yijeje General Makenga ko agiye kumufasha nk’uko yabyiyemeje.

Ibi ngo Kagame yabikoze kugira ngo atagirana ikibazo na Museveni usigaye umufashe mu bibazo afite ubu byo guhangana n’uruhando rw’amahanga.

Bunagana 1
Bunagana ku mupaka na Uganda

Ikindi twamenye ni amakuru avuga ko ubwo General Makenga yari i Bugande kwa Museveni ngo cya gice cya Kifuwafuwa cyamuhamagaye kiri kwa perezida wa M23 Bishop Runiga Lugerero bamusaba guha Colonel Baudouin Ngaruye ipeti rya General ngo yakwanga agahera iyo yagiye, ubwo ngo yahisemo kurimuha kugira ngo abone uko agaruka muri Kongo.

General Makenga yahise agaruka, n’uko ngo ku wa 17 Ukuboza 2012, akoresha inama ya High Command n’uko ya General yari yahaye Colonel Baudouin arayimwambura aramubwira ngo niba akeneye General nashinge umutwe we bahangane.

“Makenga natareba neza M23 izaba nka CNDP ya Nkunda”

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru The Rwandan bavuga ko batangiye gutakariza M23 icyizere kuko ngo babona iri mu marembera, aho bavuga ko ibya Makenga bigiye kuba nk’ibya Nkunda.

Bimwe mu byo bagaragaza ni amacakubiri ari mu cyama (Kifuwafuwa na Kimbele mbele, aho bamwe bari mu gice cyiyita ko kigendera ku mahame ya CNDP ya Nkunda (Kimbele mbele) abandi bakavuga ko bagendera ku mahame ya Ntaganda (kifuwafuwa) uku kutumvikana kuri kugagaragara muri M23 bavuga ko anariko kwabaye intandaro yo gusenyuka kwa CNDP mu w’i 2009 ari nabwo Nkunda yagambanirwaga na bagenzi be baribafatanyije kuyobora agafatwa.

Ikindi kibazo bavuga ni uko ngo basanga buri ruhande ruba rutareba neza urundi, ndetse no muri recruitments bakaba basa n’abahanganye.

Ikindi bavuga n’ishingiro ry’i cyama (fondation du parti), benshi mubaganiriye n’ikinyamakuru The Rwandan bavuga ko kuba abari muri M23 bataragize uruhare rugaragara mu gushinga M23 bishobora gutuma itaramba kuko ngo badasobanukiwe neza intego zayo nk’abayitangije (abize umushinga), bakaba banavuga ko u Rwanda rwabitangije rwakagombye kubaba hafi arirwo rutangiye kubacamo ibice.

Banavuga ko n’ubwo bagaragaza imbaraga ku rugamba, ngo kugera ku ntego byo byarananiranye bitewe n’uko abarwana batagize uruhare mu gutekereza impamvu n’igihe cyitangira ry’urugamba kandi u Rwanda rwayitangije ngo rukaba rudashishikajwe n’ibyo bavuga ko baharanira ahubwo bo ngo bakaba bifuza ko mu burasirazuba bwa Congo cyangwa muri Congo muri rusange yahoramo intambara bityo igihugu cyabo (U Rwanda) kikarushaho kwigaragaza nk’igifite gahunda n’ubuyobozi bwiza ibi bikavugwa barebye uko ibindi bihugu by’ibituranyi bihagaze mu by’umutekano n’ibindi bijyanye nawo.

Ikindi n’uko Congo igize umutekano bamwe mu bagomba gutaha muri Congo ubu barakoreshwa nk’abacakara kandi nibo bizewe mu mirimo myinshi y’iki gihugu (u Rwanda) cyane cyane mu nzego zishinzwe umutekano (igisirikari, igipolisi, kurinda amagereza n’ibindi) kuko bafatwa nk’abantu boroshye kubeshya, bityo ngo habonetse umutekano muri Kongo ngo bashobora gutoroka kuko bafashwe nabi mu Rwanda kandi basuzugurwa.

Ikindi bavuga ngo ni ikibazo cyo kutubahana mu nzego aho ngo buri wese aba yumva yaba umuyobozi nabyo ngo bishobora gutuma ibintu bidakomeza, hari n’abavuze ko bitewe n’uko benshi mu basirikare bari muri M23 bamaze kurambirwa intambara ngo nibakomeza kujya bafata ahantu bagasubira inyuma bo bashobora kuzakora umutwe wabo wigenga kuko baba bavuga ko byose biterwa n’u Rwanda.

Benshi iyo barebye ibyo byose twavuze bemeza ko M23 itazarenga umutaru n’ubwo hari andi makuru avuga ko Kagame yatangiye kugirana ibiganiro na Kabila aho agamije kumusaba kumva M23 kuko azi ko naramuka ayihemukiye azaba yishyize hanze ndetse aniteje ibibazo mu gihe n’icya Nkunda ataragikemura kandi abona amaze kugira abanzi benshi.

“Uko ikibazo cy’abanyejomba, abagowe n’abanyamasisi giteye”

Ikindi kibazo cyakunze kugaragara muri izi ntambara haba no mu gihe cya CNDP no mu ntangiro za M23, ni ikibazo cy’abanyamasisi, abagogwe n’abajomba.

Abaganiriye n’ikinyamakuru The Rwandan bavuze ko amateka yo muri Kivu y’amajyaruguru avuga ko abatutsi ba mbere bagiye muri Kongo batuye muri Rutshuro benshi bahageze ngo benshi batura mu gace ka Jomba, kamwe mu duce tugize Rutshuro, aho baje kwitirirwa ako gace batuyemo bitwa abajomba, bakaba bari bagizwe n’amoko atandukanye arimo Abaha, abacyaba, abasinga, abatsobe, n’andi. Bakomeje bavuga ko Abagogwe ari abantu bari batuye muri Gisenyi mu gace ka Bigogwe bakaba baragiye muri Kongo bamwe bagiye gushaka inzuri z’inka zabo abenshi bajyaga Masisi abandi bajya Rutshuro, bageze muri Kongo bakomeza kubita Abagogwe mu gihe ngo abandi babitaga Abanyamasisi.

Ngo muri 1996, ubwo abatutsi bahungaga baza mu Rwanda abahunze mbere n’abavuye muri Rutshuro batangiza inkambi ya Mubano ku Gisenyi, abahunze baturutse Masisi baza nyuma n’uko ba bandi ba Rutshuro batangira kuvuga ko bo badahunze ahubwo batahutse kuko bavugaga ko bagiye muri Kongo bahunze, byarakomeje, n’uko mbere y’uko Nkunda afatwa u Rwanda rushaka uburyo ruteranya Ntaganda na Nkunda rubuze uko rubigenze rukoresha ya turufu y’ubunyamasisi (Ntaganda) n’ubujomba (Nkunda), bashakaga ko Nkunda avaho bitewe n’uko babonaga amaze kumvwa n’amahanga ndetse agiye kugera kucyo yaharaniraga kandi u Rwanda rutabishaka kuko rwabonaga bigoye gukomeza kumugira igikoresho rufatanya na Kabila hamwe na Ntaganda kumuhagarika, abakoranaga nawe babacamo ibice bamwe babita abajomba abandi babita abanyamasisi kandi bose bari abavandimwe baratangiye urugamba bari hamwe.

Bakomeje bavuga ko u Rwanda rwahamagaye Gen.Ntaganda ( bavuga ko ari umucikacumu wa Kinigi) bamubwira ko Nkunda ashaka kumwicisha kandi ko ubuyobozi atangiye kubuha bene wabo gusa b’abajomba, ndetse ko agiye kwimurira icyicaro cye i Nyanzare muri Rutshuro ( cyari gisanzwe mu Bwiza) n’uko bamusaba kumuhirika ku butegetsi, ngo Ntaganda yasubiyeyo (muri Kongo) biramunanira ndetse n’imigambi afite iramenyekana, u Rwanda ngo rurongera ruramuhamagaza agarutse nibwo Ntaganda yavuze ko atashobora kuyobora n’uko ngo abanyarwanda baramubwira ngo nagende avuge ko Nkunda atakiri umuyobozi wa CNDP ngo baramushakira uwo kuyobora, banamubwira ko nabyanga baribumwice, yahise asubira muri Kongo n’uko avuga ku maradiyo ko ariwe muyobozi w’icyama ko Nkunda yavuyeho, nibwo batangiye kuryana birakomera, u Rwanda nibwo rwagiye muri Kongo ravuga ko rugiye gufatanya na FARDC hamwe na Ntaganda guhiga FDLR, gusa bari bagamije kwica Nkunda kuko Kabarebe bashakaga ko Nkunda apfa gusa ntibabyumvikanaho na Kayonga bahitamo kumutumira mu nama i Gisenyi ku ya 21 Mutarama 2009, ariko Kabarebe ashyira abasirikare mu nzira ngo nabanyuraho bazamwice (bamuteze ambush), bitewe n’uko yari afite inshuti zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda imigambi yose yarayizi cyane cyane ko abarinda abayobozi benshi bakomeye bo mu Rwanda barindwa n’abagogwe, cyangwa abajomba,  n’uko ahindura inzira ageze aho agenda n’amaguru ahinguka kuri Grande Barrière ku Gisenyi, ba Kabarebe babona abasanze mu nama kuri Serena Hotel, ba bandi bari bamuteze ngo bamwice baramubura n’abari mu nama bayoberwa uburyo abagezeho.

Nibwo ku wa 22 Mutarama 2009, yumvise batangaje ko yafashwe, gusa bamwe mu basirikare baganiriye n’ikinyamakuru The Rwandan bagitangarije ko Nkunda yaje mu Rwanda azi ko aribufungwe kuko ngo yari yabibwiwe n’inshuti ze ziri mu bacuze uwo mugambi gusa abona kutaza biributeze intambara kandi abana baribuzirwane ari abavandimwe kuko ngo yavugaga ko abana u Rwanda rurwanisha muri Kongo ari abavanwa mu nkambi z’impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda ngo kurwana nabo rero ngo ni ukwica abavandimwe, hari n’andi makuru yageze ku kinyamakuru The Rwandan avuga ko n’abasirikare bakuru ba CNDP bari banze ko aza mu Rwanda bamaze kumenya ko aribufungwe ariko arabangira.

Nyuma yo gufatwa kwa Nkunda nibwo General Ntaganda yagarutse mu Rwanda gusaba umuntu wo kumufasha kuyobora kuko yari yababwiye ko ashoboye igisirikare gusa adashoboye kuyobora mu rwego rwa politiki nibwo bahise bamuha Dr Kamanzi Désiré (ariko ubu yaragarutse ari mu Rwanda).

Ubwo aba afashe uwo mwanya gutyo akoreshe iturufu y’ubunyamasisi, bikwira mu bantu benshi ku buryo byabaye n’inzigo wagera aho umunyamasisi ari ntuhicare uri umunyejomba.

Nyuma y’igihe ngo baje kwicarana (abanyamasisi n’abajomba) basanga barapfuye ubusa kuko ngo wasangaga umuntu yitwa nk’umujomba nka Mukuru we ari umunyamasisi bitewe n’uko abantu bahoraga bimuka, cyangwa ugasanga hari abataboneka aho hose kuko nka Makenga Sultan, Ngenzi, Castro, Ndimucyabandi babitaga abajomba kandi bakomoka i Masisi mu gihe Rucogoza Francois, Desire, Gafishi babitaga abanyamasisi kandi bakomoka mu i Jomba naho Bertrand Bisiimwa, Amani Kabasha, Shabulinzenze Imani nabo babitanga abajomba kandi ari Abashi nyuma yo kubona ko byari ubusa ahubwo ari u Rwanda rwashakaga kubateranya kubera inyungu zabo, barihuje.

U Rwanda narwo rubibonye nibwo rwakoresheje bamwe mubo bakoranaga nabo batangira kubacamo ibindi bice bya Kifuwafuwa (abashigikiye Ntaganda) na Kimbeke Mbele( abashigikiye Nkunda).

Ubu aya niyo macakubiri ari muri M23 General Makenga Sultan asabwa guhangana nayo.

Biracyaza

Mike Gashumba

4 COMMENTS

  1. Ibyo muvuze byuko abana ba nord kivu nibo bakomeje gushukwa no hukoreshwa imirimo yoguteza imbere urwanda haba mumutekano ndetse nindi mirimo isanzwe,ariko yaba babikoraga gutyo bakabakunda!byahe byokajya ko bakomeje kubatatanya ngo bakomeze babarye ubwenge.icyo nabasaba rero nkumukongomani mwene wanyu muve kucyabateranya mumenye umwanzi wese utifuza ko mushyira hamwe ngo mugere kuntego,namwe bana bacu murwanira mugatakaza imbaraga murwanda mwibuko ko amarirq yababyeyi nabarumuna banyu batikubyiganira kubutaka butaguka murwanda azahanagurwa namwe,mukore igikwiye tubarinyuma,imana ibibafashemo,urukundo namahoro biboneke iwacu.

Comments are closed.