Mu gihe cy’amasaha 48 ashize hafi igihugu cyose ubu bumvise uwitwa Barafinda Sekikubo Fred, utaramwumvise hari ibindi ahugiyemo cyangwa bimubujije. Ni umugabo w’igara rito, uganira ashyenga anasetsa ariko hari aho wumva afitemo ingingo mu byo avuga, arifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu nubwo iminsi yamusize kuko asabwa imikono 600 mu minsi 10 isigaye. Aracyafite ikizere, ngo abamusinyira bamwe bagomba kumusanga iwe mu rugo…natwe niho twamusanze turaganira….
Mu isanduka agendana haba harimo inzandiko nyinshi, cyane ngo izigendanye na Politiki
Atuye mu mudugusu wa Akindege mu kagari ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku musozi wa Kanombe ahagana ku kigo cya gisirikare. Arubatse abana n’umugore n’abana batatu, babiri biga amashuri abanza n’umwe uri kw’ibere.
Abaturanyi be iyo atambutse ubona ko bamwishimiye bashaka ko ahagarara bagasekanaho gato, bamwe bamwita ‘Perezida’, ni umugabo w’urugwiro cyane.
Inkuru irambuye hano>>>