Burundi: Umunyamategeko Bernard Maingain yafatiwe mu cyuho atekinika!

Amakuru dukesha Televiziyo y’abafaransa France24 aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2016 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo France 3 kizwi nka le Grand Soir 3, iyo televiziyo yerekanye ibice bimwe by’amashusho agaragaramo ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere ivuga ko ngo ayo mashusho yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi mu ntangiriro z’iki cyumweru! Nyamara byaje kumenyekana ko ayo mashusho amaze igihe kandi n’ururimi abagaragara kuri ayo mashusho bavugaga ntirwari ikirundi ahubwo rwari igi Hausa kivugwa muri Afrika y’uburengerazuba mu bihugu bya Niger na Nigeria!

France 3 ayo mashusho ngo yayahawe n’umunyamategeko w’umubiligi witwa Bernard Maingain, wiyita impuguke kabuhariwe ku bibazo by’u Rwanda ndetse n’u Burundi. Mu ntangiriro y’icyo kiganiro kiswe mu rurimi rw’igifaransa “Preuves d’exactions au Burundi”, havugwamo ko ayo mashusho yarekanywe yari yafashwe mu minsi 2 ishize ni ukuvuga ku wa mbere tariki ya 11 Mutarama 2016. Nyamara aya mashusho byaje kumenyekana ko yakuwe mu mashusho yari yashyizwe ku rubuga rwa  YouTube ku wa 22 Ukuboza 2015. Bishatse kuvuga ko ayo mashusho atari amaze iminsi 2 ahubwo yari amaze ibyumweru 3.

Aya mafoto mubona hasi yafotowe ku rubuga rwa YouTube, ameze kimwe neza neza n’ayatangajwe na Televiziyo France 3.

Ku ifoto yafashe ku rubuga rwa YouTube ku wa 22 Ukuboza 2015. Umwe mu bicwaga yafashwe amaguru ajugunywa mu mwobo, ishusho nk’iyi neza neza igaragara mu ntangiriro z’ikiganiro cya Televiziyo France3!

Ifoto iriho abicwaga 2 baryamishijwe hasi igaragara kuri You Tube nayo igaragara mu kiganiro cya France3. Umupira w’umuhondo wari wambawe n’umwe mu bicwaga n’umupira w’ubururu wari wambawe n’umwe mu bicaga nabyo bishimangira ko iyo amashusho yagaragaye ku rubuga rwa You Tube ari nayo yagaragaye kuri France3.

France3 yemeza ko amashusho ngo yafatiwe i Karuzi mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Bujumbura! Ikabishimangira muri aya magambo: “Ni agahoma munwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi 3 bishwe baciwe amajosi n’abicanyi bari basazwe n’ibyishimo” Ngo kandi aya mashusho yafatiwe ahantu mu isambu y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ariryo CNDD-FDD!

Nyamara abantu bakorana na Televiziyo France24 bari mu Burundi bemeza badashidikanya ko ururimi ruvugwa n’abagaragara ku mashusho atari ikirundi. France 24 mu iperereza yakoze yaje gusanga ururimi rwavugwaga ari igi Hausa kivugwa mu bihugu bya Niger na Nigeria ibyo bihugu bikaba biherereye mu birometero ibihumbagiza uvuye i Burundi! Bikaba bidashidikanywaho ko aya mashusho atafatiwe i Karuzi mu isambu y’ishyaka CNDD-FDD nk’uko byatangajwe na France3.

Mu kwisobanura umunyamategeko Bernard Maingain yitakanye France 3 avuga ko ayo mashusho atafashwe mu minsi 2 yari ishize ahubwo ngo we Maingain amashusho yari amaze amasaha 48 amugezeho ngo rero ntabwo yegeze yemeza ko ayo mashusho yafashwe ku wa 11 Mutarama 2016. Yongeraho ko umuha amakuru mu gisirikare cy’u Burundi yamubwiye ko amashusho yayahawe n’umuntu wari i Karuzi ngo yari yerekanywe i Karuzi mu gihe cy’imyitozo yahabwaga Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi!

Ngo Bwana Maingain yibwiye ko ayo mashusho yafatiwe i Karuzi, ngo ariko ku wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2016, Maingain ngo yamenye ko ururimi ruvugwa n’abagaragaraga ku mashusho rutari ikirundi ngo atangira gushikdikanya ko aya mashusho yaba yarafatiwe i Burundi. Maingain ahakana ko atigeze yemeza ko ayo mashusho yafatiwe i Karuzi ahubwo yakanguriye France 3 gukora iperereza ngo imenye aho ayo mashusho yavuye. Maingain ahakana yivuye inyuma ko atigeze abwira habe na riwe France 3 ko abicwaga ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi.

Ngo France 3 yavuze ko nibigaragara ko amashusho yashyizwe hanze atari ay’i Burundi izabibeshyuza mu makuru yayo ataha.

Jean-Jacques Basier, umuyobozi w’ikiganiro Grand soir cya France 3, abajijwe na France 24, yavuze ko ari umunyamakuru wa France 3 witwa Luc Lagun-Bouchet waje kumureba amubwira iby’ariya mashusho. Ngo yari yayahawe n’umunyamategeko w’umubiligi Bernard Maingain ngo n’ubundi usanzwe umuha amakuru ku Burundi. Ngo uwo munyamategeko yavugaga ko ayo mashusho ari ay’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bicwaga! Uwo munyamakuru avuga ko banafite amajwi bafashe Bwana Maingain abyemeza kuri telefone!

Nyuma ngo y’iperereza France 3 ngo yaje gusanga ngo ururimi rwavugwaga rutari mu ndimi zivugwa i Burundi. Maze umunyamakuru Luc Lagun-Bouchet abeshya shebuja ko abavugaga ari abakongomani bakorana n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza! Ngo babifashe batyo ngo hatangwa uruhushya rw’uko bitambuka kuko bumvaga ngo bijyanye n’ibyo bumva ngo birimo kubera i Burundi! Ngo batangaje ayo mashusho nta kindi kibyihishe inyuma ngo ahubwo bumvaga ari ngombwa ko bavuga ku bwicanyi burimo kubera i Burundi.

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 14 Mutarama 2016, ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, n’ubwo bitasobanuye neza birambuye uko bigiye kubigenza ariko byatangaje ko bifite gahunda yo gutanga ikirego hakaregwa France 3 n’umunyamategeko Bernard Maingain.

Aya mashusho bivugwa ko ngo Bwana Maingain atayahaye France 3 gusa ahubwo ngo yari yanayohereje i New York mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye ONU nk’ikimenyetso cya Genocide ngo irimo gukorwa mu Burundi!

Bwana Maingain uyu uvugwa aha ni umuntu usanzwe uzwi n’abanyarwanda benshi ndetse no mu karere, nabibutsa ko ari umwe mu banyamategeko baburanira Perezida Kagame na bagenzi be ku bijyanye n’ikibazo cy’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana w’u Rwanda, mugenzi we Ntaryamira w’u Burundi n’abo bari kumwe nabo!

Itekinika ry’uyu munyamategeko si irya vuba aha wenda wasanga ari nayo mpamvu Perezida Kagame na bagenzi be bamwiyambaje!

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona yemeza ko uyu munyamategeko w’umubiligi ahagana mu 1992 afatanije na bamwe mu banyapolitiki b’ababiligi bangaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana yagerageje gutekinika umugambi wo gutwerera umuryango wa Perezida Habyalimana ubucuruzi bw’urumogi!

Muti byagenze bite? Umusore w’umunyarwanda yafatiwe ku kibuga cy’indege mu Bubiligi ahagana mu 1992 mu mizigo ye harimo urumogi, mu gukurikiranwa yahawe umwunganira mu mategeko uwo akaba yari Bwana Bernard Maingain. Nk’umuntu wari hafi y’abanyapolitiki b’ababiligi bari bashyigikiye FPR yashatse kubyaza icyo kibazo umusaruro maze asaba uwo yunganiraga ko yabwira abacamanza ko urumogi yafatanywe yaruhawe n’abo muryango wa Perezida Habyalimana! Ariko umusore yarabyanze akatirwa imyaka 6, nyuma arekurwa hashize imyaka 3 kubera kwitwara neza muri gereza ariko yirukanwa ku butaka bw’u Bubiligi ku bw’amahirwe yashoboye kwambuka inyanja yerekeza ku mugabane w’Amerika ni naho atuye ubu!

karuzi

Tugarutse mu Burundi amakuru dufite aravuga ko abaturage bashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bo mu ntara ya Karuzi ahavugwa ko ari ho ariya mashusho y’ubwicannyi yafatiwe, bisutse mu mihanda bamagana iryo tekinika n’iharabika.

Naho Bwana Pascal Nyabenda, umukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique yatangaje ko Genocide idashoboka mu Burundi kubera ko inzego zose zaba iz’ubuyobozi n’iz’umutekano zose zirimo amoko yose ngo ahubwo iryo jambo Genocide rituruka mu Rwanda ni indirimbo y’abanyarwanda! Ngo nibo bacuruza Genocide!

Bwana Pascal Nyabenda yavuze ko gushaka kugereka ku butegetsi bw’u Burundi ibirego bya Genocide hari ababyihishe inyuma barimo u Rwanda ngo rushaka gushyira mu maboko yarwo ibihugu byose bituwe n’abatutsi, ngo n’u Bubiligi bubyihishe inyuma.

Bwana Nyabenda kandi ngo ashimira Imbonerakure, urubyiruko rwa CNDD-FDD ngo kugeza ubu bashoboye kugira disipline bihanganira ubushotoranyi bw’abashakaga ko bishora mu bikorwa by’urugomo.

Umuntu ntabwo yabura kwibaza impamvu abakoze itekinika bahisamo i Karuzi. Mu gushakisha ubwanditsi bwa The Rwandan bwaguye ku makuru yasohotse mu bitangazamakuru mu minsi ishize avuga ko mu ntara ya Karuzi hagiye gutangira gucukurwa amabuye y’agaciro ya Nickel. Umuntu akaba yibaza niba abatabazaga ngo hoherezwe ingabo batarashakaga ko zoherezwa aharimo kubera ubwicanyi n’i Karuzi harimo maze izo ngabo mu kurinda abasiviri zigashinga ibirindiro hafi  y’ibirombe bicukurwamo amabuye ya Nickel, maze abashaka ayo mabuye bakayabona batibavunwe cyane. Murumva ko kuhabakura byazaruhanya nk’uko na MONUSCO yananiwe kuva muri Congo!

Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwibaza niba iri tekinika ririmo gukoranwa ingufu zingana gutya ngo hemerwe ko harimo gukorwa Genocide mu Burundi ritarakoreshejwe mu Rwanda ndetse no mu manza zijyanye na Genocide Arusha n’ahandi.

Ben Barugahare

Facebook page:  The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor –Email:[email protected]