Umunyanoruveji Anders Behring Breivik yakatiwe imyaka 21 y'igifungo

Oslo- kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Kanama 2012, i saa yine z’amanywa, urukiko rwo mu mujyi wa Oslo muri Noruveji rwakatiye Anders Behring Breivik, umunyanoruveji w’imyaka 33 igihano cy’imyaka 21 y’igifungo kubera guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu bagera kuri 77 ku itariki ya 22 Nyakanga 2011. Abagera ku 8 baguye mu gisasu Breivik yari yateze ku mazu y’ubutegetsi rwagati mu mujyi wa Oslo, naho abandi 69 baguye mu kirwa cya Utøya ahaberaga ingando y’urubyiruko rw’ishyaka ry’abakozi ryo muri Noruveji.

Urwo rukiko rwemeje ko Breivik igihe yakoraga ibyo byaha yari muzima mu mutwe, icyo gihano yahawe ntigishobora kugabanywa ahubwo gishobora kongerwa bibaye ngombwa. Breivik ngo ashobora kumara ubuzima bwe bwose mu buroko kuko afatwa nk’umuntu ushobora kubangamira ubuzima bw’abantu.

N’ubwo bwose habaye urubanza n’amaperereza menshi haracyari urujijo kuko hari ibibazo byinshi bitabonewe ibisubizo. Hari byinshi bitarasobanuka kuko hataramenyekana aho Breivik yakuye amafaranga yo kugura ibikoresho n’isambu yateguriragamo ibyo bikorwa bye ku buryo hakibazwa niba ntabo yari afatanije nabo. Yanditse inyandiko y’impapuro zigera ku 1500 yashyize kuri interineti isaha 1 mbere yo gutangira ubwicanyi.

Breivik yemeye ko ari we wakoze buriya bwicanyi ariko yanga kwemera ko ari icyaha ndetse yanze ko yafatwa nk’umuntu utuzuye mu mutwe kuko ngo byaba bitesheje agaciro igikorwa cye, ngo yabikoze mu kurengera igihugu cye ndetse n’umugabane w’u Burayi ngo bitigarurirwa n’imico y’abanyamahanga cyane cyane abayisiramu.

N’ubwo hari abavuga ko atari akomeye mu mutwe, hari benshi bemeza ko ibyo yakoze byose yabikoze ku buryo bwizweho neza kandi bwatunganyijwe igihe kirekire ku buryo bitakorwa n’umuntu ufite ikibazo mu mutwe.

Iki gikorwa cya Breivik cyashegeshe cyane igihugu cya Noruveji, ubwo inzu z’ubutegetsi zangizwaga, ndetse n’uburyo Breivik yicaga abana bari ku kirwa cya Utøya (yarasaga abantu amaguru maze akabegera akabasonga abarashe mu mutwe), kuba byarakozwe n’umunyagihugu kavukire muri icyo gihugu byateye akababaro abaturage benshi ba Noruveji ariko byatumye abanyamahanga batabonwa nk’abanzi nk’iyo bikorwa n’umuntu ufite inkomoko y’abanyamahanga cyangwa abayisiramu.

Breivik biravugwa ko atazajuririra kino cyemezo cy’urukiko.

Marc Matabaro