Umunyarwanda ni nde?

Nigeze nsanga Umuyisilamu ajya impaka n’umurokore ku by’imyemerere yabo. Nsanga bakunje amashati amaso yatukuye. Mu rwego rwo gufasha abavandimwe ndabegera ngo mbafashe.Umwe yari afite Korowani undi afite Bibiliya Yera. Umwe ashaka kwemeza undi ibyo asoma mu gitabo cye. Singaruka ku byo bajyagaho impaka. Nabumvishije ko buri wese afite ukuri kwe bitewe n’aho avoma; ko nta mpamvu yo kujya impaka mu gihe icyo bavugaho atari kimwe. Mbagira inama ko bashobora kungurana ibitekerezo bahereye ku byo basomye muri kimwe muri ibyo bitabo. Mbereka ko bidashoboka ko umwe asoma muri Korowani ngo undi asome muri Bibiliya hanyuma bajye impaka. Izo ntizarangira.

Maze iminsi nkurikirana ibitekerezo bitangwa ku itegeko rishya ry’imyandikire y’ikinyarwanda. Nabonye  ukuntu abashobora gutanga ibitekerezo batarishyigikiye n’ukuntu banyiri ukuritegura baritsimbarayeho; mpera ku bintu byinshi byagiye bihindagurika muri iyi myaka ya vuba bigaragara ko bibangamiye abaturage ariko bigakorwa; bituma nibaza nibaza ku gisobanuro cy‘ “ umunyarwanda“ n’u Rwanda tuvuga urwo ari rwo.

Burya iyo abantu bajya impaka batavuga ku bintu bimwe ntabwo zazigera zirangira nta n’icyo zungura. Buri wese akomeza gutsimbarara ku bye yibaza impamvu undi atamwumva. Gusa nk’uko tubizi :

 “ Nyir’inkota ni uyifashe akarumyo“.

Inyito y’ijambo  abanyarwanda (umunyarwanda).

Hari imvugo igira iti : “ wajyaga mu bajiji wari umujiji”,  babibwira umuntu ugira atya akiterera mu byo atazi umuzi n’umuhamuro. Nkurikije ibisobanuro by’abateguye iri tegeko, bemeza ko abanyarwanda benshi babasabye kuvugurura imyandikire kuko ibagora. Nitegereza impaka n’itsimbarara byabaye kuri iri tegeko. Nasanze ijambo “abanyarwanda” rifite ikindi bisobanura. Abo ikinyarwanda cyananiye bakivuga uko bishakiye nibo banyarwanda. Kubera iki cyabananiye? Bavukiye kandi  bakurira mu bindi bihugu ku buryo bavuga izindi ndimi neza kuruta ikinyarwanda. Ikinyarwnda bavuga kikaba cyaragiye gifata isura y’aho bari bari. Hashize imyaka makumyabiri bakivuga uko bishakiye none imivugire yabo niyo tugiye kwiga.  Gahunda ya “ Ndi umunyarwanda” ni cyo ivuga. Twagombye kuba twarabyumvise batangira kuvuga iyi gahunda. Abanyarwanda ni bande? Hari abatari bo bagomba kugira ibyo biyemeza kugira ngo bemerwe nk’abanyarwanda. Ba nyabwangu barabikoze. Abanyarwanda barahari baribohoye. Ntukajye mu bajiji rero.

Vuningoma azi ibyo akora.

Hari abibwiye ko Vuningoma ari umuswa. Ni umuhanga cyane ari kurangiza inshingano yatumwe. Azi u Rwanda urwo ari rwo n’abanyarwanda abo ari bo. Abandi rero sinzi ibyo baba basobanura. U Rwanda ruzwi na tuzi sirwo rwo. U Rwanda Vuningoma azi we n’abamutumye rubumbye abavuga ikinyarwanda bose. Ninayo mpamvu amategeko ye asa n’ikinyarwnda kivugwa muri Kongo. Ni ukugira ngo abahatuye bazarusheho kwiyumva mu Rwanda rw’iyo.

Aya mategeko arimo arategura gahunda ndende. Abayateguye bazi ibyo bakora. Baruzuza inshingano z’uwa batumye. Mbere yo kujya impaka no kuvunika banze umenye niba uwo mujya impaka muvuga bimwe.  U Rwanda ni rugari abanyarwanda ni benshi. Reka rwaguke duhereye ku rurimi. Iri tegeko riri muri gahunda ndende y’igihugu kinini kiruta icyo twibwira.Irareba “abanyarwanda” , batari abo twibwira. Ntabwo bisaba ubuhanga mu by’indimi kugira ngo uryumve, bisaba kureba kure. Tujye dusoma amateka neza. Igihe isi yari izwi yategekwaga n’Abagereki hose havugwaga Ikigereki. Aho Abaromani babigaranzuriye hose havugwaga Ikilatini. Abazungu baje kudukoroniza twiga indimi zabo none se nibo bari benshi? Kuki nka buriya Ababirigi batize Ikinyarwanda ngo babashe kumvikana na rubanda? Ikibazo rero si ubwinshi. Ikibazo ni ukumenya ufite ijambo.

Musangwa Emmanuel