Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza Violette Uwamahoro ufungiye mu Rwanda afite inda y’amezi 5

Muri iyi minsi havuzwe cyane inkuru y’umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza wafatiwe mu Rwanda ku wa 14 Gashyantare 2016 ubwo yari mu Rwanda mu muhango wo gushyingura Ise umubyara, yafashwe mu bisa nk’ubushimusi kuko Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ko imufite kugeza ubwo ivuye kw’izima ikemera ko imufite imumaranye ibyumweru bibiri birenga!

Amakuru twashoboye kumenya n’uko ngo aregwa gushyira hanze amabanga y’igihugu, kurema umutwe w’ingabo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Ariko abashoboye gukurikira iki kibazo neza bose bemeza ko Violette Uwamahoro yafashwe mu buryo busa nko kwihimura kuko umugabo we Faustin Rukundo ari komiseri ushinzwe urubyiruko mu ihuriro nyarwanda RNC.

Ubu umugabo we arasaba Ministeri ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza kugira icyo ukora igatabara umugore we ngo kuko arengana kandi akaba atwite inda y’amezi 5. Faustin Rukundo akaba yumva Leta y’Ubwongereza ifite inshingano zo gutabara abaturage bayo na Violette arimo.

Frank Steven Ruta