Umunyarwanda ukekwaho jenoside yatawe muri yombi muri Noruveji!

Amakuru dukesha televiziyo yo mu gihugu cya Noruveji yitwa TV2 aravuga ko polisi y’icyo gihugu yataye muri yombi umunyanoruveji ufite inkomoko mu Rwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yo mu 1994. Iyo Televiziyo yirinze gutangaza umwirondoro w’uwo mugabo ngo uri mu kigero cy’imyaka 40, ariko yerekanye amafoto amwe isuraye ihishe aho uwo mugabo yabonanaga n’igikomangoma  HÃ¥kon cyo muri Noruveji. Uwo mugabo ‘umunyanoruveji ufite inkomoko mu Rwanda akaba yafashwe kubera impapuro zo kumufata zatanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwifashishije polisi mpuzamahanga Interpol.

Nyuma yo kubona iyo nkuru The Rwandan yagerageje gucukumbura ngo imenye uwo munyarwanda watawe muri yombi. Twaje kumenya ko ari uwitwa Eugène Nkuranyabahizi, wakoraga mu kigo gishinzwe gutanga inguzanyo ku banyeshuri muri Noruveji kitwa LÃ¥nekasse. Akaba yari atuye mu mujyi wa Sandnes uri hafi y’umujyi wa Stavanger mu ntara ya Rogaland mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Noruveji.

Uyu mugabo ngo agiye kuba afunzwe mu gihe cy’ibyumweru umunani mu gihe hagitegurwa uburyo azaburana. Ntawamenya niba azaburanishwa n’igihugu cya Noruveji nk’uko byagenze ku wundi munyarwanda Sadi Bugingo kuko nawe afite ubwenegihugu bwa Noruveji cyangwa azoherezwa mu Rwanda kuko ashobora gutakaza ubwo bwenegihugu bitewe n’uko bikekwa ko yaba yarahinduye amazina yakoreshaga mbere yo kuza kuba muri Noruveji ntabibwire ubuyobozi bwa Noruveji bityo ngo bikaba bifatwa n’abakora iperereza kuri we nk’aho yari agamije kwihisha igihe yahinduraga amazina kubera uruhare muri jenoside.

Bwana Eugène Nkuranyabahizi abonana n'igikomangoma Håkon
Bwana Eugène Nkuranyabahizi abonana n’igikomangoma HÃ¥kon

Bwana Eugène Nkuranyabahizi yize  muri Kaminuza ya Ã…s hafi y’umujyi wa Oslo, umurwa mukuru wa Noruveji aho yakuye impamyabumenyi ya Masters mu by’ubukungu. Bivugwa ko yari atuye muri icyo gihugu kuva mu 1999 kandi akaba avuga neza ururimi rwaho.

Ikindi twashoboye kumenya n’uko mu myaka yashize yari ku rutonde rw’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu rwashyikirijwe Leta y’u Rwanda na zimwe mu ntagondwa z’abatutsi zituye mu gihugu cya Noruveji. Umuntu waganiriye na The Rwandan nawe washyizwe kuri urwo rutonde nyuma akaza kugirwa umwere nyuma y’iperereza ryakozwe n’abategetsi ba Noruveji haba mu Rwanda cyangwa ahandi yagize ati:” uburyo urwo rutonde rwakozwe, biteye agahinda. Bafashe abagabo bose b’abahutu babonaga bishoboye, ku bagabo hafi 39 b’abahutu bari muri Noruveji icyo gihe  abagera kuri 30 bari kuri urwo rutonde, ariko nyuma y’iperereza abatarenze 3 nibo bakomeje gukurikiranwa! Ikibabaje n’uko abakora izo listes baza babeshya ngo n’impunzi naho aribo baje kuzihiga!”

Nyuma y’iryo fatwa Bwana Siboyintore Jean Bosco, ushinzwe guhiga abanyarwanda bahunze yitwaje icyaha cya Jenoside nawe yabajijwe na TV2 icyo abitekerezaho. Yavuze ko yishimiye icyo gikorwa cy’abayobozi ba Noruveji yishimira ngo n’imikoranire bafitanye, ibyo akaba yabivuze mu cyongereza cyari kigoye kumva.

Andi makuru yageze kuri The Rwandan avuga ko Bwana Nkuranyabahizi ari umukwe wa Bwana Mathias Bushishi wigeze kuba umushinjacyaha mu Rwanda mu cyahoze ari Butare, mu minsi yashize akaba yari yafatiwe mu Bubiligi aregwa Jenoside nyuma akaza kurekura. Si ibyo gusa kuko Bwana Nkuranyabahizi bivugwa ko afitanye amasano ya hafi na Pasitoro Francois Bazaramba wakatiwe n’inkiko z’igihugu cya Finland ashinjwa jenoside.

Ubwanditsi

The Rwandan

 

3 COMMENTS

  1. Erega bariya ba terroristes( njye ni ko mbita kubera ibyo bakora) bafite umugambi muremure wo kumarira abantu ku icumu! Bohereza Intore muri bino bihugu ikatwinjiramo
    natwe tukazkira ngo n’abanyarwanda bene wacu tubonye, naho baragenzwa no gukora ama listes y’abo bagomba gucisha umutwe nk’uku bari kubikora. Muragira ngo se izi manza ziba zirimo ibiki uretse ibihimbano biba byambaye ubusa! Muzitegereze ibirego biregwa aba bantu bafatwa muzasanga ari ibirego uniformise kandi ku bantu batari baziranye cg ngo babe barabaye no mu gace kamwe. Ni akumiro! Cyakora mbona igihe kigeze ko n’uwo bitarageraho twese hamwe twari tugombye guhaguruka tukamagana izi Ntore yaba iziri mu Rwanda ndetse n’izitwihishemo ziyita impunzi kandi ari maneko. Naho ubundi uyu munsi ni uyu, ejo ni njye, ejobundi niwowe kugeza igihe baturangirije. zi mvunamuheto tugomba kuzirwanyiriza hamwe naho ubundi zirakabije!

  2. mwivuga menshi kuko uyu mugabo biraboneka ko mutamuzi, reka mbahe amateka ye. yitwa Nkuranyabahize Eugene, genocide yabaye aribwo akirangiza secondary school. akirangize yahise yigisha ku kigo cy’amashuli cya Nkakwa mucyahoze ari Nyakizu. ni umuntu ukunda Imana kuva mu buto bwe kugeza magingo aya. mu gihe genocide yabaga , yaranzwe no kurengera abacwaga. yacishije umubare mu nini w’abatutsi abajyana i burundi mu miryango ye bwite kuko n’ibisekuru bye ari i burundi; Sekuru we Kanani tharcisse yari Umurundi. yibandaga cyane cyane ku bana yigishaga bamwe muri bo biga muri za kaminuza , abandi bubatse ingo , navuga nka Olive, Nsenga, Consolee , Collette n’abandi benshi kandi kugeza ubwo yafatwa ntabwo yabibagiwe kuko yakomeje kubafasha mu buryo butandukanye. mugihe cya genocide kandi, yahigwaga n’uwari bourgumestre wa Nyakizu kugeza ubwo yamwikurikiraniye ubwe ashaka kumwica. ibyo byabaye ubwo uyu Eugene yari amaze gutorokesha umunyeshuli biganye muri Marie Merci Kibeho amuvanye aho yari afungiye ku biro byari ibya Commune Nyakizu. yahungiye i burundi ariko ntiyamara Igihe ahita agaruka i Nkakwa. ni umuntu ukunda ukuli kandi yita ku muntu ubabaye mu buryo bwose. IN GOD WE TRUST nkuko akunda kuvuga!

  3. Odette, ubu se kwandika ibi ntubibwire Norvege yamufashe byo ni inkunga ki? Mujye mugira ubutwari bwo kuvuga ibyo muzi cyane cyane iyo mushobora kuramira no kurwana ku burenganzira bw’umuntu. Dore nk’ubu uravuga ko yarwanye kuri Olive, Nsenga, Consolee, Colette n’abandi benshi. Biragoye koko gushaka ababantu bagatanga ubuhamya kuri uyu muntu? Jye niba wumva izo ntege utazifite unyandikire umpe details zose urebe ko ntabikora.

Comments are closed.