Umunyarwanda wafashwe arwanira M23 yavuganye n’abanyamakuru

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated Press iravuga inkuru y’umugabo witwa Ibrahim Nsanzimana ufite imyaka 28 ku bibazo yahuye nabyo we n’umuryango we muri Congo none ubu akaba yarashyizwe mu gisirikare n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakamwohereza kurwanirira inyeshyamba za M23.

Uyu mugabo iyo asobanura ibyamubayeho ngo amarira amutemba ku matama. Ngo afite ubwoba bw’uko asubiye mu Rwanda yakwicwa, Ngo yagiye mu gisirikare mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2012 kuko yari afite ubuzima bubi agirango agiye mu gisirikare cy’u Rwanda atazi ko bamujyanye muri M23.

Ngo umuyobozi w’ibanze w’iwabo yakoresheje inama y’abasore bishoboke ko hari ku itariki ya 1 Nyakanga 2012, ngo bari abasore bagera kuri 300 kuri stade amahoro, abapolisi ba Gisirikare (Military police) bari bambaye igofero zitukura bababwiye ko ngo bagiye kuba abasirikare banababwira ko bazajya bafata umushahara ungana n’amadolari 60 (60$) ku kwezi.

Ngo buriye amakamyo 5 ya gisirikare ya RDF ngo bajyanwa kwitoza i Gabiro ahari ishuru ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka. Ngo bahamaze icyumweru bigishwa kurasisha imbunda za Karashnikov (AK-47).

Ngo ni muri icyo gihe babwiwe ko bagiye koherezwa kurwana kugira ngo bafate Kivu y’amajyaruguru ihinduke igice kimwe cy’u Rwanda. Ibyo ngo babibwiwe na Capitaine Mugabo François wo mu ngabo z’u Rwanda. Ngo ku munsi ukurikiyeho yari mu karere k’ibirunga muri Congo aho ngo yari agiye kurwanirira inyeshyamba z’abatutsi ngo we afata nk’abanzi b’ubwoko bwe bw’abahutu.

Ngo yagize ubwoba ko bagiye kumwica, aratoroka yamaze iminsi ashakisha inzira mu mashyamba kugeza aho afatiwe n’abasirikare ba Congo. Ubu afungiwe mu nzego z’iperereza rya gisirikare muri Congo i Goma aho abanyamukuru ba Associated Press bamusanze.

Nsazimana avuga ko yari muri Congo muri 1996 afite imyaka 10 gusa igihe inkambi z’abanyarwanda zasenywaga abari bazirimo bakicwa urusorongo Congo yose bahunga ngo se n’uwo bavaga inda imwe barishwe, mushiki we ahungira ahandi, Undi mubo bava inda imwe n’umurwanyi muri FDLR naho we na mukuru we wundi baratahuka mu Rwanda. Aho bageze bagasanga ibintu by’iwabo ngo byarabohojwe n’abatutsi ngo bagahita babafungisha ngo bababeshyera ko bakoze genocide. Ngo baje kurekurwa mu 2004 basubizwa ibintu byabo ariko ubuzima bwabo bwakomeje kuba bubi. Ngo arifuza kujya kure y’u Rwanda n’uburasirazuba bwa Congo ngo ave mu bibazo bihoraho by’abahutu n’abatutsi ngo kuko abona bitazashira.

Inkuru nk’iyi zabwiwe abakozi b’umuryango w’abibumbye n’abarwanyi bagiye bafatwa cyangwa bakishyira mu maboko y’ingabo za Congo. Hari abavuze ko bigishirijwe mu kigo cya Kanombe, abandi bo bavuga ko bahawe imyitozo bageze muri Congo hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Patrick Garba, umukuru w’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi i Goma, yavuze ko abanyarwanda bagera kuri 11 bishyize mu maboko y’ingabo za Congo mu kwezi kwa Gicurasi 2012 ngo bakaba bari barashyizwe mu gisirikare muri Gashyantare 2012, ni ukuvuga amezi 3 mbere y’uko M23 itangira kubaho.

Ubu buhamya buri muri bimwe mu byashingiweho cyane n’impuguke z’umuryango w’abibumbye mu gukora icyegeranyo n’inyandiko yagikurikiye hashyirwa mu majwi abayobozi bakuru mu bya gisirikare b’u Rwanda mu gufasha M23.

Bwana Garba avuga ko ibiro byabo bifite abarwanyi 45 b’abanyarwanda n’abanyamakuru ba Associated Press bavuganye na bamwe mu bagize itsinda ry’abarwanyi 30 bafungiye mu nzego z’iperereza za gisirikare za Congo. Tubibutse ko MONUSCO yashatse gusubiza abo barwanyi iwabo Leta y’u Rwanda ikanga kubakira.

Nyuma y’isohoka rya raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ibihugu byinshi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo, ndetse muri ibyo bihugu harimo inshuti magara za Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda nk’u Bwongereza na Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ndetse n’abashingamateka bo muri Amerika baherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa ikarishye kuri icyo kibazo cya Congo. Aho basaga nk’aho bemeza ko Kagame ariwe nyirabayazana w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Birababaje kubona abana bu Rwanda aho kugyanwa mumushuri nogutozwa imirimo ifitiye igihugu nakarere akamaro bakomeje gushorwa mumirwano Kagame numuryangowe bungukiramo boreka imbaga yu Rwanda rwuyumunsi urwejo nurwakarere!
    Birababje kuko guhagarika inkunga bidahagije Kagme yagafashe bakamubaza abanye Congo nabana babanya Rwanda amariye kwicumu kubera iminyago avanayo(Congo)!

  2. Ariko burya koko ngo utarajya ibwami abeshwa byinshi,uwo uvuga ngo Le1/7/2012 nibwo yahamagawe kuri stade,ubwo se tuyobewe ko kuri stade hari imyiteguro yo kwizihiza ubwigenge bw’igihugu?cyokoze bazi kubeshyeka.ubwo se u Rwanda rwari gutanga training ku muntu wari ufungiye Genocide ari uko habuze izindi nyangamugayo?mu nkambi z’impunzi za abanyekongo ziri mu Rwanda harimo abasore bake kuburyo hari kubura abigishwa bakajya kurwanira uburenganzira bwabo noneho iwabo?ibi ni ibuhuha biba bishaka kugaragaza u Rwanda nabi kandi ntibizabuza ko u Rwanda rubaho kandi neza.
    maze ngo bafatirwa ku rugamba!!!ese bafatira ku rugamba umuntu wakwirukankanye akakurenza imipaka y’igihugu cyawe???ese ni hehe ingabo za M23 zaba zarasubijwe inyuma n’iza Leta ya Kongo kuburyo mwavuga ko hari abafatiwe ku rugamba?umusirikare wa M23 aho ari ho hose yifitemo ubutwari aho kugirango anafatwe yakwiyahura ariko ntamene ibanga.icyo nicyo benshi babura bikabaviramo ubugwari barangiza ngo ni u Rwanda.

Comments are closed.