Umupaka hagati y'u Rwanda na Congo ugiye kujya ufungwa nijoro

 

Amakuru dukesha Radio Okapi, aravuga ko umupaka w’u Rwanda na Congo guhera ubu uzajya uba ufunze hagati ya saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba (18:00) kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 21 Uwakakira 2012 na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku, rivuga ko habayeho gutunganya amasaha y’fungurwa n’ifungwa ry’umupaka hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi (Rubavu). Gasutamo za Grande na Petite barrières zizajya zifungurwa hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00) na saa umi n’ebyiri za ni mugoroba (18:00).

Ariko iryo tangazo ntabwo risobanura impamvu, rivuga gusa ko rishyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta ya Congo yo ku ya 19 Ukwakira 2012.

Ubundi umupaka wabaga ufunguye amasaha 24 kuri 24 mu rwego rw’igerageza bikaba byari bimaze umwaka bimeze bityo, biturutse ku cyifuzo cy’umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bituriye ibiyaga bigari (CEPGL) mu rwego rwo kubyutsa ubuhahirane n’imigenderanire hagati ya Congo, u Rwanda n’u Burundi.

Abahagarariye imiryango itegamiye uri Leta muri Kivu y’amajyaruguru bishimiye icyo cyemezo bavuga ko kizafasha mu gucunga umutekano birushijeho mu mujyi wa Goma umaze iminsi wibasiwe n’umutekano muke. Abayobozi b’u Rwanda ntacyo baravuga kuri iki cyemezo.

Ubwanditsi