UMURWANASHYAKA KAYUKU VENUSITI (1916-1961)

 Kayuku Venusiti yavukiye ahahoze ari muri komini Nyaruhengeri muri Butare, ubu ni mu ntara y’amajyepfo. Amashuri abanza yayize kuri misiyoni ya  Kansi.  Ayisumbuye ayiga i Butare muri Groupe Scolaire aho bitaga mu Ndatwa, ahakura impamyabumenyi y’ubugronome. Akirangiza yahise abona akazi mu kigo cy’ubushakashatsi INEAC (Institut National pour l’Etude Agronomique du Congo Belge) cyahingaga kikanatoranya imyaka myiza yo kugeza ku baturage. Icyo kigo cyakoreraga i Rubona muri Butare. Cyaje kwitwa ISAR (Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda) nyuma yaho igihugu kibonye ubwigenge. Yari yungirije ( Directeur Adjoint) umuyobozi mukuru, wari umubiligi icyo gihe.

Kayuku Venusiti yashakanye na Nyirabahinde Pulukeriya mu mwaka w’1941, babyarana abana 10. Kayuku na Nyirabahinde bari abakristu babyiyemeje, mu rugo rwabo, muri misiyoni no mu baturage. Kayuku yarangizaga akazi akajya kwigisha gatigisimu abaturage bifuzaga kubatizwa, akanigisha abandi gusoma no kwandika. Urugo rwabo rwari ruzwiho gusabana cyane n’abaturage b’ingeri zose.

Kayuku yari mu bantu bari bizewe n’inzengo nyinshi ku buryo yatoranyijwe mu bantu bajyanye n’umwami Mutara III Rudahigwa mu Bubiligi kujya mu mihango yo gutaha Atomium mu mwaka w’1958.

Kimwe n’abahutu bake bagize amahirwe yo kwiga, Kayuku yabonaga kandi akababazwa n’uko abaturage benshi bavutswaga uburengazira bw’ibanze, bagakandamizwa bikabije kandi bagakoreshwa uburetwa, byose ari ubutegetsi bwa cyami n’ubukoloni bw’icyo gihe bwari bubishyigikiye. Abiganiriye n’inshuti ze, bafashe umwanzuro ko byanze bikunze ubutegetsi bugomba guhinduka, hakajyaho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi kandi bwimirije guteza imbere buri munyarwanda butavanguye. Kuva mu mwaka w’1957, abanyarwanda benshi batangiye gushinga no gushishikarizwa kwitabilira kujya mu mashyirahamwe anyuranye. Kayuku ari mu banyarwanda b’imena bari kw’isonga ry’impinduka Ambasaderi Kabanda Petero Celesitini avuga mu gitabo cye “Rwanda, l’idéal des pionniers : Les hommes qui ont fait la différence.” 

Amashyaka ya politiki atangiye kuvuka mu mwaka w’1959 Kayuku Venusiti yayobotse ishyaka rya MDR Parmehutu. Ubutegetsi bwa cyami bwahise butangira gutoteza abashakaga ko ibintu bihinduka, ngo batagira icyo bageraho. Ku rundi ruhande, abari bashyigikiye ubutegetsi nabo bashinze ishyaka UNAR bakwiza impuha ko abashaka ko ibintu bihinduka ari abanzi b’umwami. Icyo gihe kuba umwanzi w’umwami kwari ukuba icyigomeke. Ubwo havutse udutsiko tw’abatutsi biyitaga ingabo z’umwami, bakagenda bakubita ndetse banica abo bitaga abanzi b’umwami. 

Kayuku, ari kumwe na bamwe muri bagenzi be, harimo inshuti ye Birasa Bya Mpongo, bagiye kureba umwami Kigeli V Ndahindurwa, bamusobanulira ko utwo dutsiko twiyita ingabo z’umwami twanduza izina ry’umwami kubera amarorerwa dukora, kandi ko tubangamira umutekano rusange w’abaturage. Banamwumvishijeko abashaka impinduka atari abanzi be, ahubwo bashaka ko habaho ubutegetsi burenganura abaturage kandi bugaha buri muntu uburenganzira busesuye.

Ku itariki ya 28 Mutarama mu mwaka w’1961 i Gitarama habaye kongere yahuje abari batowe mu matora y’abajyanama ba za komini yabaye mu mwaka w’1960. Muri iyo Kongere niho hafashwe umwanzuro wo gusimbuza ubwami Repubulika. Ni naho kandi Kayuku yatorewe kuba umwe mu badepite ba MDR-Parmehutu mu rwego rw’igihugu.

Kayuku yakomeje gusobanulira abaturage ko ubutegetsi bugendera kuri demokarasi aribwo buryo bwonyine bushobora kurangiza ibibazo by’ubusumbane n’akarengane by’abaturage. 

Ku itariki ya 15.8.1961, avuye mu misa ya Assomption, arimo yitegura kujya kuzana umugore we wari muri materinite amaze iminsi 5 gusa abyaye, niho abantu baje kumutabaza bamubwira ko hari imvururu zatewe na twa dutsiko twiyitaga ingabo z’umwami hafi y’aho yari atuye, ku musozi witwaga Gafumba. Yahise ahindura gahunda yo kujya kuzana umubyeyi n’uruhinja bari bamutegereje, ahubwo yihutira kujya guhosha izo mvururu nkuko yari atabajwe. Yageze i Gafumba ahasanga abandi barwanashyaka,  Germain Gasingwa  na Aloyizi Munyangaju, nabo bari batabajwe ngo bahoshe imvururu aho ngaho, Basanze wari  umutego babateze, abaje gutabaza bari gatumwa. Gasingwa na Munyagaju bakijijwe n’uko imodoka zabo zari zihagaze ku buryo bashobora guhita bazihagurutsa. Kayuku we, arimo yatsa imodoka ngo ayihindukize bamutera amacumu, bamutsinda aho. Bamwicanye ubugome butagira uruvugiro.  

Umurage n’ubwitange byamuranze mu kazi ke, ubutwari, urukundo Kayuku yari afitiye igihugu cye n’abagituye byatumye Leta n’ubuyobozi bukuru bwa ISAR bafata icyemezo cyo kwitilira laboratoire y’ubushakashatsi bwa ISAR izina rye. Ku itariki ya 30.10.1962 niho habaye umuhango wo kwita Laboratoires Venuste Kayuku. Ndetse n’umwe mu mihanda yari mu murwa mukuru Kigali wahawe izina rye, Rue Depute Kayuku, kimwe na bamwe bandi nabo bapfuye bazize ibitekerezo byabo nka ba depite Kamuzinzi, depite Kajangwe n’abandi.

Aya mateka ya Kayuku Venusiti atangajwe mu rwego rw’umushinga w’ubwanditsi “Ibirari by’Amateka” wibanda ku kumenyekanisha abanyarwanda bamenyekanye cyane kandi bagatabaruka mu kinyejana cya makumyabiri.

Tuboneyeho gushimira by’umwihariko abagize umuryango wa Kayuku bakiriho badufashije kubona ibi bimuvugwaho tubagejejeho. 

Byanditswe na:

Maniragena Valensi
Murorunkwere Dariya
Nzeyimana Ambrozi

Ushaka kutwandikira yatwoherereza ubutumwa kuri email: [email protected]