Umuryango wa Augustin Kamegeri uratabaza

Nyuma y’inkuru yatangajwe na The Rwandan ku izimira ry’umukozi w’inzego z’iperereza z’u Rwanda NISS witwa Olivier Maniriho umuryango w’umucuruzi witwa Augustin Kamegeri nawo uratabaza kuko abo muri uwo muryango bavuga ko Augustin Kamegeri yaba yaraburiye rimwe na Olivier Maniriho!

Mu butumwa twagejejweho n’umuryango wa Augustin Kamegeri, havugwamo ko Bwana Kamegeri yaburiwe irengero mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2014, kubera kutizera inzego za polisi uwo muryango wirinze kuyitabaza ngo nawo utajya mu kaga dore ko kwitabaza polisi byasa nko kurega uwo uregera. Bizeraga ko wenda bazamubona ashyizwe imbere y’ubutabera n’ubwo urubanza rwaba rubogamye ariko bakumva ko agihumeka, twavuga ko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Mu gushakisha Bwana Kamegeri umuryango we wakoresheje uko ushoboye ugera ku mukozi ukorera inzego z’iperereza ariko uwo muryango utashatse gutangaza amazina ye kubera umutekano we, ngo yababwiye ko nawe atazi amaherezo ya Bwana Kamegeri na Maniriho ko ariko ari ikibazo bagomba kwitondera kuko ngo amakuru afite avuga ko aba bombi bashinjwa guha amakuru abarwanya Leta y’u Rwanda bo mu ishyaka RNC na Amahoro baba mu gihugu cya Canada.

Uyu mu maneko avuga ko muri abo ngo bahaga amakuru asebya Leta ndetse abangamiye umutekano w’igihugu harimo abanyarwanda batuye muri Canada bahamaze igihe bamwe muri bo ni abitwa Emmanuel Hakizimana, Philibert Muzima, Emmanuel Nsanzimana n’abandi…

Uyu muryango wa Kamegeri ukaba wifuza ko umuntu uwo ari we wese waba ufite amakuru kuri iri zimira yabafasha ukuri kukajya ahagaragara kuko uhangayitse cyane dore ko hakomeje kugaragara imirambo y’abantu bishwe mu nzuzi n’imigezi mu Rwanda.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]Â