Umuryango wa Ben Rutabana ugiye kumara amezi 2 aburiwe irengero washyizeho urubuga rwa internet wise “Free Ben Rutabana.
Urwo rubuga ruri mu indimi 3:
Icyongereza: https://www.freebenrutabana.com/english.html
Ikinyarwanda: https://www.freebenrutabana.com/kinyarwanda.html
Igifaransa: https://www.freebenrutabana.com/index.html
Mu bigaragara kuri urwo rubuga harimo amateka bwite ya Ben Rutabana, igitabo yanditse yise: De l’enfer à l’enfer tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga: “Kuva i Kuzimu ujya i kuzimu”, indirimbo za Ben Rutabana.
Uru rubuga kandi rukangurira abarusura gutanga ubufasha ngo umuryango we ushobore kongera kumubona n’ubwo utizeye neza ko yaba akiriho.