Umuryango wa Fabien Twagirayezu urasaba ko ibikorwa byo kumwica urubozo byahagarara.

Fabien Twagirayezu

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’amakuru avuga ko Bwana Fabien Twagirayezu, umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi ufungiye muri Gereza ya Mageragere, arimo kwicwa urubozo aho afungiye mu mwiherero umuryango we witabaje inzego zibishinzwe.

Hari inyandiko ebyiri The Rwandan yashoboye kubonera kopi zanditswe na Béatha Nyinawumuntu, umufasha wa Fabien Twagirayezu, imwe yandikiwe ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, indi yandikirwa umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Mu nyandiko yandikiwe Urwego rw’igihugu rushimzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Béatha Nyinawumuntu aravuga ko umugabo we yakubiswe cyane aho kuvuzwa ahubwo agafungirwa mu kato. Akaba asaba ko umugabo we yavuzwa uko bikwiye.

Naho mu nyandiko yandikiwe Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu, harasabwa ko iyo komisiyo yakurikirana iyicwa rubozo ryakorewe Fabien Twagirayezu muri Gereza ya Mageragere.

Nabibutsa ko Itegeko ryasohotse ku wa 24 Kanama 2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ryayihaye inshingano zo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro.

Iyi komisiyo ifite ububasha bwinshi n’ubwo twavuga ko buri mu nyandiko gusa:

-Komisiyo ntihabwa amabwiriza, yaba urwego rwa leta cyangwa abigenga; yemerewe kugera hose kandi abakomiseri baba bafite ubudahangarwa ku buryo ataryozwa ibyo yatangaje.

-Ifite n’ishingano zo kwakira ibibazo by’abaturage, gusaba inzego kubikemura n’ibindi.

-Komisiyo ifite ububasha ihabwa n’itegeko kugera ahantu hose hafungirwa abantu, ntawe yatse uruhushya.

Twizere ko iyi komisiyo izubahiriza inshingano zayo ikarenganura abarengana cyane cyane imfungwa zifungiye mu magereza atandukanye yo mu Rwanda aho bidasiba kuvugwa ko zikorerwa iyicwa rubozo.


Urwandiko rwandikiwe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS)

Urwandiko rwandikiwe Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzirwa bwa muntu mu Rwanda