Umuryango wa Habyalimana wajuririye icyemezo cy’abacamanza b’abafaransa.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2018 aravuga ko umupfakazi wa Perezida Habyalimana yajuririye icyemezo cy’abacamanza b’abafaransa cyo kudakurikirana abantu 8 bakekwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yahitanye Perezida Yuvenali Habyalimana n’abo bari kumwe tariki ya 6 Mata 1994.

Me Philippe Meilhac, uburanira umupfakazi wa Perezida Habyalimana, Agatha Kanziga yatangaje ko bajuriye kandi avuga ko uwo aburanira yari afite icyizere cy’uko hazabaho urubanza none bamutabye mu nama.

Yakomeje avuga ko abacamanza bafashe icyemezo mu bwigenge bwabo nk’abanyamwuga, ariko ngo ubu arabona hari ingufu ziri hejuru y’iyi dosiye ukurikije uko umubano w’ubufaransa n’u Rwanda umeze kuri ubu.

Yavuze kandi ko yibaza ubuntu mu bufaransa hakomeje kuba imanza z’abaregwa Genocide n’abantu bagahabwa ibihano biremereye ariko byagera ku gikorwa cy’iterabwoba cyabaye imbarutso y’iyo Genocide ugasanga ubucamanza bw’ubufaransa buseta ibirenge, ngo ni ukwivuguruza gukomeye kuburanisha imanza za Genocide batazi abagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.