Umuryango wa Jean Claude Niyitanga “Barthez” warasiwe Cosmos nk’igisambo watanze ikirego mu gisilikari

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 6 Nzeri 2018 nibwo abasirikare bari ku irondo mu gace ka Rwezamenyo kari I Nyamirambo barashe umugabo w’imyaka 40 witwa Niyitanga Jean Claude bamwe bahimbaga Barthez abandi Kazungu ahita yitaba Imana.

Kuwa Gatanu mu gitondo, Lt Col Innocent Munyengango yatangarije Ukwezi ko Niyitanga warashwe yafashwe n’abasilikare avuye kwiba agashaka kubarwanya bagahita bamurasa.

Yagize ati:”Abasirikare bari ku irondo batabajwe babwirwa ko uwitwa Musanabera Saadah yibwe amafaranga ibihumbi 60 n’icyuma cy’umuziki kizwi nka amplificateur,ni uko irondo riratabara, risanga ni umujura witwa Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Bartez w’imyaka 40, ni umujura usanzwe azwi cyane muri ako gace nk’uko binemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje avuga ko Niyitanga amaze gufatwa yahise akora nk’ibyo ngo abantu bamaze iminsi bakora byo gushaka kurwanya inzego z’umutekano, aho ngo kwemera gutabwa muri yombi barwanya abasirikare, ubwo nabo mu kwirwanaho baramurasa arapfa.

Gusa, n’ubwo Umuvugizi w’Ingabo avuga ko Niyitanga yari igisambo kizwi hose muri Rwezamenyo , mukuru we witwa Niyoyita Bernard wavuganye n’Umuryango yadutangarije ko Niyitanga yari yifashije adashobora kwiba ahubwo bakeka ko yagambaniwe.

Yagize ati:” Niyitanga ntashobora kwiba, umurage wo mu muryango we wonyine umuha ubukode bw’ibihumbi 800 ku kwezi, umurage yahawe ni hariya Rusizana Janvier ufite ivuriro mu Giporoso hejuru ya Banque Populaire akorera, niwe bakodeshaga, iyi nzu yubatswe na Myasiro Mathias ariwe data, akaba yari umucuruzi”.

Mukuru wa Niyitanga kandi avuga ko nyakwigendera yari afite isarumara risudira inzugi nini z’ibyuma ku Muhima, ahazwi nka Yamaha, rikanakora intebe zo muri salon aho nawe yari afite abakozi akoresha.

Musanabera Saadah bivugwa ko ariwe wiyambaje inzego z’umuteakno ko Niyitanga amwibye icyuma cy’umuziki n’ibihumbi 60, Mukuru wa Niyitanga avuga ko asanzwe amuzi nk’umugore wa Niyitanga ariko batasezeranye.

Bakaba bari bamaranye igihe aho umwe yasangaga undi aho akodesha, hari igihe Niyitanga yabaga ari kwa Musanabera cyangwa se Musanabera ariwe wagiye kwa Niyitanga.

Umuryango wa Niyitanga wemeza ko yagambaniwe ngo yicwe

Niyitanga Jean Calude bakundaga kwita Barthez cyangwa Kazungu warashwe nk’igisambo. Umuryango we uvuga ko yari yifashije adashobora kwiba

Mukuru wa Niyitanga avuga ko ku mugoroba murumuna we yarasiweho yari yatashye agasanga iwe Rwezamenyo hakinze n’ingufuri akagaruka Cosmos kwa Musanabera kureba niwe atari wamukingiranye.

Mu buzima busanzwe babanagamo bakaba baragiye bagirana ibibazo by’amakimbirane ya hato na hato ariko bakongera bagasubirana. Ngo ibi bibazo byagiye binatuma Niyitanga afungwa bya htao na hato afungishijwe na Musanabera ariko yarekurwa bagasubirana.

Niyitanga ngo yageze kwa Musanabera basangira inzoga ariko baza gushwana, ndetse Musanabera abura uko amwambura amafaranga ngo yari afite.

Nyuma bamaze gushwana, ngo Musanabera yagiye ku Muhima aho Niyitanga yavukiye akaba anahafite isarumara abwira abo yahasanze ngo byanze bikunze uwo mugoroba Niyitanga arapfa.

Bukeye bw’aho, abari hafi yaho Niyitanga yarasiwe, imbere y’ahari amacumbi hitwa La Vedette ngo babwiye Niyoyita Bernard ko babonye murumuna we abashinzwe umutekano bamuzana, bamushyikiriza abasirikali baramwicaza nyuma baramurasa agwa aho.

Niyoyita avuga ko uyu mugore yagarutse bwa kabili iwabo wa Nyakwigendera nka saa saba z’ijoro ababwira ko umurambo wa Barthez uryamye imbere ya La Vedette baza kuwufata ariko ntibabiha agaciro kubera ko bari basanzwe bafitanye ibibazo.

Ngo saa kumi z’ijoro nibwo ushinzwe umutekano mu gace ka Rwezamenyo yahamagaye Niyoyita amubwira ko Barthez yibye akiruka bagahita bamurasa.

Niyoyita Bernard, avuga ko umuryango wa Niyitanga ushingiye kuri ibi byose bemeza ko iyicwa rye hari ikindi kiryihishe inyuma ndetse ko kuri uyu wa gatanu bahise batanga ikirego Gisirikare ngo habeho iperereza ukuri kumenyekane.

Yagize ati:” twemeza ko Barthez yagambaniwe, arifashije ntiyakwiba, twatanze ikirego muri “Auditorat Militaire”. Twari bumushyingure ku cyumweru none twabyimuye ngo tubanze tumenye icyo iperereza rizaba ryagezeho.”

“Turasaba ko twarenganurwa, bakishyura ibintu byose bizamugendaho mu gushyingura, kuko twizera Guverinoma, tugeze mu gihe cy’umucyo, turashaka ko umusirikare wamurashe ahanwa, umugore wamurashishije agahanwa ndetse n’abashinzwe irondo babigizemo uruhare nabo bagahanwa ndetse abana asize bakitabwaho”.

Musanabera ahakana ko yahuruje abashinzwe umutekano

Musanabera Saadah ahakana ibivugwa ko yaba yaragambaniye Niyitanga, umugabo we avuga ko babanye imyaka 8 bakaba bari bamaze igihe gito batandukanye umwe yibana undi yibana.

Akaba yatangarije Umuryango ko atigeze ahuruza inzego z’umutakano, ko Niyitanga atigeze amwiba “amplificateur”, ko nawe ibyavuzwe yabyumvise atyo.

Yagize ati:” Niyitanga yaje iwanjye nka saa moya, akubita hasi “amplificateur” atwara n’amafaranga ibihumbi 20 ndamwihorera. Nabibwiye “mudugudu” ariko aje aramubura, ubwo hari nka saa moya. Nyuma nongeye kumva ngo yarwanye n’abasirikali ndetse bamurashe”.

Musanabera ahakana ko yaba yaragiye iwabo wa Niyitanga ku Muhima ndetse ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwe nk’uko abishinjwa na mukuru wa Niyitanga.

Niyitanga yari ingaragu ifite abana batatu yabyaye ku bagore babili ariko bose batasezeranye mu mategeko. Na Musanabera bari mu bucuti muri iyi minsi nawe bakaba batari barasezeranye mu mategeko.

Source: Umuryango