Umuryango wa Musabyimana Jonas uratabaza

Umuryango wa Musabyimana Jonas uratabaza nyuma yaho uyu Jonas akuriwe iwe mu rugo n’abantu biyitaga abashinzwe umutekano (CID)nyamara ubu bakaba bararamuburiye irengero.

Bwana Musabyimana Jonas usanzwe ari umwubatsi “entrepreneur” utuye mu mudugudu wa Rutanaga ya1 akagali ka Nzove umurenge wa Kinyinya umugi wa Kigali yatwawe ejo tariki ya 26 Gicurasi 2017 ahagana mu ma saa 10h00 akurwa iwe mu rugo n’abantu babwiye umufasha we ko ari aba CID ariko bambaye imyenda ya gisivile bamushyira mu modoka ya gisivile maze umugore we agira impungenge arababaza ati” nonese niba muri abashinzwe umutekano umugabo wanjye ndamubariza ku yihe station ya polisi? Bamusubiza ko ari bumurebere kuri station ya Remera nyamara kuva ejo kugera none yaba aho i Remera yaba no ku zindi station za polisi uyu mufasha wa Jonas yagezeho bamubwiye ko uwo muntu ntawe bafite!

Umuryango we ukaba ufite impungenge ko uyu Jonas yaba nkase umubyara Pasiteri Mbonabucya Elie n’abahungu be Ndayizeye Elysé na Ndahimana Lazare bajyanywe n’abasilikare ba leta ya FPR mu 1997 ku manywa y’ihangu nubu bakaba batarongera kubaca iryera!

Leta niba koko atariyo ifite uyu muntu nitabare uyu muryango uyu muntu barebe ko yaboneka, niba kandi koko ari abashinzwe umutekano bayo bamutwaye ntibyumvikana ukuntu batahumuriza uyu muryango ngo bawubwire aho umuntu wabo afungiye, icyo ashinjwa ndetse binorohere umuryango we kumushakira uwamufasha mu by’amategeko mu gihe haba hari icyaha yaba akekwaho.

Boniface Twagilimana