UMURYANGO WA PASITORI NTAKIRUTIMANA URI MU NZARA Z’INDA NINI N’UBUGAMBANYI BUDAFITE ISHINGIRO, UZATABARWA NA NDE?

Banyarwandakazi, banyarwanda;

Iyo havuzwe ingaruka za jenoside ku muryango nyarwanda, abenshi bumva gusa akaga abatutsi barokotse bahura nako. Nyamara si bo bonyine bahanganye n’ingaruka za jenoside. Inzirakarengane ziri mu moko yose. Ubugome bukururwa n’inda nini, ugushaka ubutoni kuri FPR n’ubutindi bw’ivamguramoko, ni bimwe mu byabojeje imitima y’abanyarwanda .

Nyuma y’intambara na mbere yayo hari abahutu benshi bagiriwe nabi bikomeye, nk’uko hari abatutsi bahohotewe batagira kivugira. Intambara imaze kurangira, hari abatutsi benshi bishimiye ku bahutu, bumva ko ingoma zivugiye kubashyira heza, maze barahemuka bikabije, bafungisha ababi n’abeza, bishongora ku babi n’abeza, bicisha ababi n’abeza, mbese bereka umuhutu ko bimye ingoma yo guhonyora abahutu bose. Bigabije iby’abahutu, bahemukira n’abababaniye, n’abo baturanye, n’abo basukiranaga. Mu maso y’abahutu bamwe, bene abo batutsi batukishaga ikitwa umututsi cyose. Uroye byagenze nk’uko abahutu bamwe bitwaye muri jenoside igihe batukisha umuhutu wese. Ibyabaye bigaragaza ko inkozi z’ibibi zoretse U Rwanda zagiye zigaragara mu moko yose kandi zitihishira habe na gato. Zatukishije amoko y’abanyarwanda, zatukishije igihugu cyose.

Tugarutse kuri ubwo buhemu bwo kwihimura ku batacumuye no kugirira nabi umuhutu, dusanga hamwe mu hantu bwagaragaye cyane, n’ubwo bwabaye henshi, ari muri perefegitura ya Kibuye. Umwe mu miryango yibasiwe n’ubugone ndengakamere ku Kibuye, ni umuryango wa pasitoro Ntakirutimana, wahemukiwe bikomeye n’abashakaga kwigaragaza neza ku ngoma yari FPR, ndetse bifuza no kuwusahura. Icyo benshi mu batutsi bigaragaje nabi batari bazi, ni uko ingoma biratanaga nabo yari ibabikiye ibanga ry’agafuni n’ubuhotozi. Hari benshi mu batutsi bahemutse bishora mu bwicanyi n’ubugambanyi nabo byarangiye ingoma mpotozi ibivuganye. Aha twavuga nka Assiel Kabera, Mucyo Jean de Dieu, n’abandi benshi mu ntara zose z’igihugu. Ku birebana na Kibuye, Assiel Kabera we na Arsène Kwizera, ari mu bajengereje umuryango wa Pastori Ntakirutimana, afatanyije n’abandi bigize inkozi z’ibibi nka Hozeya Niyibizi, Dr Kayijaho, Paul Muvunyi, umudamu witwa Kankindi wabohoje imwe mu mazu y’umuryango wa pastori Ntakirutimana, Bandora, n’abandi. 

Ibibi byakorewe uyu muryango wa pastor Ntakirutimana ni byinshi. Habayeho guhimba ibyaha, bimwe basigaye bita gutekinika. Bahimbye dosiye y’ubwicanyi muri jenoside, maze n’abatari bari ku Kibuye nka Hozeya Niyibizi, bivugwa ko yari muri hoteli Mille Collines, barihandagaza bavuga ko babonye abo muri uyu muryango bakora jenoside ku Mugonero muri Kibuye, maze bakigira abatangabuhamya mu nkiko. Uwitwa Bandora, wari kuri za bariyeri, bikekwa ko yari afitanye isiri n’inkotanyi, n’ubwo yari afite indangamuntu ya ”hutu” yari yarafashijwe kubona, aho kubazwa uruhare rwe mu bwicanyi, ahubwo nawe akagaragara ashinja inzirakarengane, yibasira umuryango wa pasitori Ntakirutimana, kuko azi ko yibeshye gato akavuga ukuri, FPR yamutanga ndetse ikanamwihakana n’ubwo yamukoresheje, dore ko nta utamuzi kuri bariyeri z’interahamwe. Ni benshi bakoreshejwe mu guhindanya no gusahura umuryango wa pasitori Ntakirutimana, babikoze babitewe n’ishyari n’ukwifuza ubutunzi bw’uyu muryango. Muri Kibuye habaye ubutindi bwinshi bwakozwe na bamwe mu batutsi bibonekeje cyane nk’abakamirwa ba FPR, n’ubwo yagiye ibivugana nabo urusorongo, abandi bagatorongera bagahunga, ariko na n’ubu bakaba bataricuza ubugome bakoze. Umuryango wa Pastori Ntakirutimana urazira ubutunzi bwawo, ukanazira ko wabashije kuba inyangamugayo mu bihe by’ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda, bwaba ubwa jenoside cyangwa se ubundi. Urazira ubugiraneza wakoze, ubugiraneza wagiriye abatutsi n’abahutu. Urazira kandi kwanga kwijandika mu mafuti y’ingoma ya FPR, no gukomera ku bunyangamugayo. Kwanga kuyoboka ingoma iriho ni kimwe mu byo uyu muryango wakomeje kuzizwa, kugeza n’aho imwe mu mitungo itimukanwa yawo yigarurirwa n’ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abakamirwa baryo.

Igihe kurageze ko abanyarwanda banga ikibi bavugiriza induru inkozi z’ibibi, bagahagurutswa no kwanga ko abazima mu banyarwanda b’amoko yose baba aribo bihimurwaho bagerekwaho amadosiye mahimbano, mu gihe izo nkozi z’ibibi ziba zigaramiye. Ku bw’iyi mpamvu, abanyarwanda b’inyangamugayo bose, amashyirahamwe y’abanyarwanda aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’abanyamahanga bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, barahamagarirwa kwamagana ubugizi bwa nabi bwakorewe kandi n’ubu bugikorerwa uyu muryango wa Pastor Ntakirutimana, bakamagana ubugome bunyuzwa mu nkiko mpuzamahanga n’inkiko zo mu gihugu. Akarengane k’uyu muryango karakabije, mu gihe abajenosideri ba ruharwa bidegembya no mu Rwanda imbere kuko bakingiwe ikibaba n’agatsiko kari ku butegetsi. Birababaje kubona abacamanza bo mu bihugu bikize kurusha ibindi ku isi bakoreshwa amakosa bagahohotera inzirakarengane hejuru y’inkuru zidafite ishingiro n’ubugome bw’itekinika rya leta y’u Rwanda.

Niduhagurukira rimwe twese mu kwamagana ubutekamutwe n’ibinyoma bigaragara mu manza zirebana na jenoside, bizadushoboza gutabara abanyarwanda benshi, no gushyira hanze ba sekibi bakomeje guhekura umuryango nyarwanda.

Ntitukagire ubwoba bwo kurengera abarengana.

Umurerwa Felikula

Kampala, Uganda