Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya

Amakuru agera kuri The Rwandan dukesha urubuga MTSU Sidelines arasobanura ibibazo by’urusobe umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya urimo muri iki gihe.

Mu nkuru urubuga MTSU Sidelines rwa Middle Tennessee State University yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ivuga ku muhungu wa Colonel Patrick Karegeya witwa Elvis Karegeya hasobanuwe uburyo umuryango wa Colonel Karegeya urimo guhura n’inzitizi mu kubona ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma y’iyicwa rya Colonel Karegeya, abashinzwe iby’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babwiye umuryango wa Karegeya ko nta kibazo cy’umutekano bagifite!

Bashatse guha uwo umuryango ibyangombwa bimeze nk’urwiyerurutso ariko ibyo byangombwa ntabwo bishobora gutuma ubihawe abona Green Card, ubwenegihugu no gukora ingendo mu mahanga kandi ibyo byangombwa bishobora kugirwa impfabusa igihe icyo ari cyo cyose.

Ariko umuryango wa Karegeya wanze ibyo byangombwa urifuza ibyangombwa byuzuye bituma bashobora kubona ubwenegihugu kandi bagashobora gukora ingendo mu mahanga aho kwirirwa bajya kongeresha ibyangombwa buri mwaka.

Umuryango wa Colonel Karegeya ukaba ugomba kubonana n’abashinzwe iby’ubuhungiro ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Memphis tariki ya 7 Ukuboza 2016 kuko ku nshuro ya mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016 bangiwe ubuhungiro barajurira ariko ubundi ibi n’ibintu bitwara igihe.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]