Umuryango wa Patrick Karegeya wishimiye ko urubanza rw’abamwishe rutangiye

Umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya

Ubushinjacyaha mu gihugu cy’Afurika y’Epfo kuri uyu wa kane bwatangaje ko bugiye gutanginza igikorwa cyo kwakira ubuhamya ku bafite ibyo bazi ku rupfu rwa Colonel Patrick Karegeya wari warahunze ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amakuru Ijwi ry’Amerika rikura mu bo mu muryango wa Karegeya yemeza ko ubushinjacyaha bufite abatangabuhamya bagera hafi kuri 30 bwiteguye guhata ibibazo. Iyicwa rya Karegeya ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg mu mpera y’umwaka wa 2013.

Mu mwaka w’2014, Polisi y’Afurika y’Epfo yatangaje ko yasoje iperereza ku rupfu rwa Col. Patrick Karegeya kandi ko ababigizemo uruhare bamaze kumenyekana.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika icyo gihe, umuvuguzi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita “Hawks” Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.

Karegeya yari mu bantu ba mbere bashinze umutwe wa politiki utavuga rumwe na leta rya Rwanda National Congress (RNC), ukorera hanze y’igihugu.

Mu muryango wa nyakwigendera Karegeya bashimye icyo cyemezo nubwo hari hashize igihe. Umva uko umufasha wa nyakwigendera yabibwiye Ijwi ry’Amerika.