UMURYANGO WA RWIGARA WATAHUYE UMUGAMBI WO KWIVUGANA ADELINE RWIGARA

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Ku italiki 20 Kamena 2018, abahungu 2 ba Assinapol Rwigara aribo Aristide Rwigara na Rwigass Rwigara, bafatanyije n’imiryango y’abavandimwe ba Adeline Rwigara aribo Emérance Nyirahakizimana, Simeon Ndwaniye, Tabitha Mugenzi, Benjamin Rutabana na Jason Muhayimana, bandikiye ibaruwa mpuruza abahagarariye ibihugu by’Ububiligi, Ubwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amarika  mu Rwanda, banagenera ndetse kopi uhagaraye Croix Rouge mpuzamahanga, Ambasaderi w’umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’iburayi, ibiro bya perezida Kagame n’abandi, babamenyesha umugambi mubisha wo kwivugana Adeline Rwigara ufungiye muri gereza y’abagore ya 1930.

Nk’uko bigaragara muri iyo baruwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza, ni amakuru avuga ku mugambi wo guhitana Adeline Rwigara binyujijwe mu service y’ubuvuzi yahabwa nk’uko  babikesha umuntu wizewe neza ukorana bya hafi cyangwa ukora muri abo bateguye uwo mugambi mubisha.

Nkimara kubona kopi yiyo baruwa, ku mbuga nkoranyambaga, nasanze ari ngombwa ko mbihera ubuhamya bw’uwo byabayeho wishwe muri ubwo buryo nanjye ubwanjye niboneye n’amaso yanjye!

Uwo ntawundi ni nyakwigendera Colonel Bemera (Pierre Claver Habimana) wishwe hakoreshejwe inzego z’ubuvuzi, akaba yaratabarutse kuwa 20 Ukwakira 2016.

Muti se byagenze bite? Colonel Bemera uzwi kandi ku mazina ye bwite nka Habimana Pierre, yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda muri Gicurasi 2001 aho yari ayoboye ibitero by’ingabo za ALIR ziyitaga Abacunguzi, zaje guhindura izina zikitwa FDLR. Amakuru we ubwe yanyihereye ubwo namusangaga muri gereza ya Nyanza (Mpanga) ni uko amaze gutabwa muri yombi dore ko yari umusirikare wari ukomeye, ubutegetsi bwa FPR bwamusabye kuyoboka ngo bumushyire mu gisirikare cya RDF, maze arabahakanira avuga ko atabasha kurwanya abana yatoje. Maze bamufunga ubwo.

Iyo umuntu agiye gufungwa mu Rwanda, hari ibintu bibiri by’ingenzi bamukorera mbere y’uko yinjira muri gereza. Icya mbere babanza kuzuriza imyirondoro ye yose muri greffe ya gereza ndetse n’ibihano yakatiwe n’urukiko. Iyo avuye aho, ahitira mu ivuriro rya gereza bakamufata amaraso ngo basuzume niba nta bwandu bwa VIH/SIDA afite, ubundi burwayi bwandura cyangwa se bwihariye.

Colonel Bemera yinjiye muri Gereza nta ndwara n’imwe afite. Ariko bamurwaye bikomeye kubera uko kwanga kubayoboka ngo abafashe guhashya abacunguzi yari ayoboye nk’uko Rwarakabije yabikoze. Kubera imibereho n’ahantu yafungiwe yaje kurwara amaso  Nibwo yagiye kwivuza ku ivuriro rya gereza, agezeyo bamwakira neza cyane kuko umuntu nk’uwo ntajya asohoka umuyobozi mukuru wa Gereza atabizi. Maze bwangu na bwangu bati turaguha transfer ujye kwivuriza kuri CHUK i Kigali. Agezeyo aho kugira ngo bamuvure amaso bamwanduje ubwandu bwa SIDA.

Mu wa 2015 yakomeje kurwara kera kabaye bati reka ariko tugusuzume ubwandu. Bazanye ibisubizo bati urayirwaye da!!! Ati se nayikuyehe ko mumpima ninjira ntayo ninjiranye! Bati utubaze tukubaze! Umuntu ntayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe. Ya maso ye yaje gukomeza kumuzonga maze muri Kanama 2016 asubira kwa muganga CHUK aho yitabwagaho na Dr Rutagengwa André ndetse na Dr Jean Bosco, bati ni ukugucisha muri Scaneur tukareba ko ayo maso adaterwa n’umutwe.

Colonel Bemera yagiye ari Imbirizi yigenza, bagarura kuri burankari yabaye Paralize abanyururu bose bagwa mu kantu. Abaganga n’abayobozi ba gereza bati birakira ntibiratinda! Nyuma y’iminsi ibiri yarushijeho kuremba maze bamujyana mu bitaro i Nyanza ari naho yaguye kuwa 20 Ukwakira 2016.

Usibye uwo banzuranyije kubera icyo yari cyo n’impamvu navuze haruguru, iyo witegereje usanga hari umugambi wo kwica abanyururu muri rusange buhoro buhoro binyuze mu buryo babafatamo. Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda 1994, ifunguro ry’abafungwa ni igikombe cy’igikoma iki cya rutuku kitagira isukali, ibikombe 2 bifatirwa rimwe ku munsi, byitwa ko ari impungure n’ibishyimbo, nyamara usanga impungure ziba zigize 70% n’ibishyimbo 30% z’ibyo bikombe, kuko ibishyimbo usanga babinyereza kubi.

Ikindi kandi kubera ubukene, ruswa n’imisoro y’ikirenga iba muri kiriya gihugu, usanga Rwiyemezamirimo ugemura ibiribwa yumvikana na gereza akazana ibiribwa bibibibibi!(nk’ibishyimbo by’ibigugu bidakangwa umuriro…) Ubundi ugasanga nko mu mufuka w’ibiro 100 by’ibishyimbo, havuyemo ibiro 20 by’amabuye no mu ifu ugasanga bayoreyemo umucanga nkana ku buryo hari igihe wasangaga abanyururu bari kunywa igikoma bakiyunguruza imyenda yabo. Iyo mirire mibi gutyo, yikubita kukuba usanga abenshi bafite agahinda ko batabonye ubutabera, ku bucucike n’udukoko twitwa imperi abandi bita ibiheri, usanga ari undi mugambi mubisha wo kumara imfungwa. Ujya kubona ukabona umuntu afashwe n’isereri yikubise hasi bagaterura bakajya kugeza ku rugi ngo bamusohore kwa muganga anogonotse!

Kuba rero abo mu muryango wa Rwigara, baburirwa ko ubuzima bwa Adeline Rwigara bugeramiwe ntabwo ari ukwigiza nkana, kwikanga baringa cyangwa kwigirisha kuko hari amayeri menshi akoreshwa mu guhitana imfungwa zitifuzwa kandi bigashakirwa ubusobanuro. Cyane ko usanga n’ubuyobozi bwa gereza buvuga ko uguye muri gereza nta rundi rubanza. Mbabwiye ibyo nabonye muri gereza bwakwira bugacya, kandi byose n’agahomamunwa!

Gufungirwa muri Gereza z’u Rwanda, ugasohokamo amahoro ni bimwe by’Agati kateretswe n’Imana Kadahungabanywa n’umuyaga.