Umuryango w’abibumbye uravuga ko ushobora gufatira u Rwanda ibihano

Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yagaragaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2012 ko ishyigikiye bidasubirwaho impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze icyegeranyo gishyira mu majwi u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23 zo muri Congo ndetse iyo nama iravuga ko ishobora gufatira abayobozi b’u Rwanda na Uganda ibihano.

Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yamaganye ishikamye inkunga yose ituruka hanze ihabwa umutwe wa M23 ituruka mu bihugu bituranye na Congo. Iyo nama irasaba ko uko kwivanga kwahagarara cyangwa hagafatwa ibihano.

Iyo nama ivuga ko ishyigikiye byimazeyo impuguke z’umuryango w’abibumbye zashyize mu majwi ibyo bihugu byombi (U Rwanda na Uganda) mu guha inkunga M23 ariko ari i Kigali, ari i Kampala babihakana bivuye inyuma.

Kandi ngo hiteguwe gufatwa ibihano byakwibasira abayobozi ba M23, n’abaca ukubiri ku bihano byafatiwe Congo ku bijyanye no gutanga no kugurisha intwaro, ibyo bishobora kuganisha ku bihano cyane cyane kuri Ministre w’ingabo w’u Rwanda, James Kabarebe washyizwe mu majwi n’impuguke za ONU.

Ibihugu byasabwe gutanga ku buryo bwihutirwa urutonde rw’abantu n’uduce bigomba gufatirwa ibihano.

Mu byashyizwe ahagaragara kandi, hasabwe ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yatanga ibitekerezo ku buryo ingabo za ONU ziri muri Congo (MONUSCO) zakongererwa ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zazo zirimo no kugenzura urujya n’uruza rw’intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku mupaka wa Congo w’uburasirazuba, aho ihurira n’u Rwanda na Uganda.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Right Watch (HRW) wamaganye itorwa ry’u Rwanda mu nama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi. Ngo bizagira ingaruka mbi ku baturage ba Congo bibasiwe n’intambara mu burasirazuba. Kuko ngo bizaha u Rwanda uburyo bwo kuburizamo ibyemezo byafatirwa umutwe wa M23 cyangwa abayobozi b’u Rwanda.

Hagati aho Steve Hege, ukuriye impuguke za ONU zakoze icyegeranyo gishyira mu majwi u Rwanda, yandikiye ibaruwa inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ku ya 12 Ukwakira 2012, ayimenyesha ko bamwe mu bafashije impuguke yari ayoboye mu kazi kazo ubu umutekano wabo ugeramiwe.

Ubwanditsi