UMUSHINGA KIRIMBUZI WO KWIMIKA UMWAMI: URUKIKO RW’IKIRENGA N’INTEKONSHINGAMATEGEKO BIWUHAYE UMUGISHA.

Paul Kagame ari kwiruka amasigamana kubera gutinya Abataripfana biyemeje ku mugamburuza no kumusimbura bitarenze umwaka wa 2017.

Byatangiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga umusaza Sam Rugege mw’isomwa ry’urubanza Ishyaka Green Party ryarezemo Leta y’u Rwanda risabaga ko hahagarikwa ibikorwa byose bigamije guhindura itegeko nshinga, yatangaje ko intambwe zose zo guhindura Itegekonshinga kugeza ubu  ntaho zinyuranije n’amategeko kuko ari ibyifuzo by’abaturage bagera kuri miliyoni 4 kandi ko nta tegeko nshinga na rimwe ku isi ridateganya uko ryahindurwa bibaye ngombwa. Igihita cyunvikana kuri buri muntu kugeza ubu, nkuko Sam Rugege abigaragaje iyi nayo yari intamwe (Step) Leta y’urwanda yari yiteze kugirango ikunde yemeze ko ibikorwa byo guhindura itegekonshinga byemewe na Rubanda kandi ko kurihindura bikurikije amategeko. Iki rero ni igikorwa cy’icengezakinyoma urukiko rwemeje none dore uyumunsi kuwa mbere n’Intekoishingamategeko ibyakiranye amabokoyombi maze itora kumugararagaro ko Itegekonshinga rigomba guhinduka ntakabuza maze Perezida akongera akiyamamaza.

Dore uko ingingo y’101 ibuza Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza ivuga:
Perezida  wa  Repubulika  atorerwa  manda  y’imyaka  irindwi.  Ashobora  kongera  gutorwa inshuro imwe. Nta  na  rimwe  umuntu  yemererwa  gutorerwa manda  zirenze  ebyiri  ku  mwanya  wa  Perezida wa Repubulika

Nkuko mubyiyunvira rero nta rujijo ruri muri iyingingo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ya kwiye kurangiza manda ze 2 maze akiyicarira akareka abandi nabo bagatanga umusanzu mu miyoborere y’igihugu cyabo. Kandi ibi bikaba bifite ubusobanuro nyine bushingiye ku bwoko bw’ubutegetsi uba wahisemo. Niba turi muri Repubulika koko nta muntu kampara ubaho hakwiye kubaho gusimburana kubutegetsi bishingiye kuri democracy no ku mategeko y’igihugu kandi bigakorwa mu mucyo ndetse mu nyungu Rusange z’abenegihugu bose.
None se ibi Urukiko rw’Ikirenga ntirwaba rubizi cyangwa ingingo y’101 rwayirengagije rubishaka?! Oya mumyanzuro y’urukiko iyingingo rwayigarutseho umucamanza Sam Rugege atanga ubusobanuro ko nta tegeko nshinga na rimwe ku isi ridateganya uko ryahindurwa bibaye ngombwa. Aha nibwo yahise ashingira ku ngingo ya 193 y’Itegekonshinga ivuga ku nzira itegekonshinga rishobora kuvugururwamo.

Iyo ngingo iragira iti:

“Ububasha  bwo  gutangiza  ivugurura  ry’Itegeko Nshinga  bufitwe  na  Perezida  wa  Repubulika bimaze  kwemezwa  n’Inama  y’Abaminisitiri; bufitwe  kandi  na  buri  Mutwe  w’Inteko  Ishinga Amategeko  binyuze  mu  itora  ku  bwiganze  bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu  bya  kane  by’amajwi  y’abagize  buri mutwe w’inteko. Ariko  iyo  iryo  vugururwa  ryerekeye  manda  ya Perezida  wa  Repubulika, […] rigomba kwemezwa na referendumu,  rimaze  gutorwa  na  buri  Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Nta  mushinga  w’ivugururwa  ry’iyi  ngingo ushobora kwakirwa.”

Tugarukiye aha wahita wemeza ko umucamanza afite ukuri kuko n’itegekonshinga ryacu ryategenije koko inzira rihindurwamo. Nyamara hari n’icyo umucamanza yirengagije. Umucamanza yirengagije ko ntategeko rishobora kuvugururwa cyangwa guhindurwa mu nyungu z’umuntu umwe, ko ahubwo itegeko rihindurwa munyungu rusange. Ibyo ntibishatse kuvuga ko itegekonshinga ry’u Rwanda ridashobora koko kuvugururwa arikose mu nyungu zande? Aha rero twitaye kubivugwa ko kagame ariwe wenyine ushoboye ngo kuyobora u Rwanda, maze itegeko nshinga rigahindurwa kugirango Perezida abe yakwiyamariza manda zirenze 2, ntekereza ko:

– Perezida Paul Kagame we bitaba bimureba kuko ariwe warahiriye kubahiriza no kurinda itegeko riri munzira yo kuvugururwa. Ubwo uwo mushinga waba utegura urwanda rw’ejo si u rwa Kagame.

-Usibye no kuyobora abanyarwanda ubuziraherezo, kubera ibyaha ndengakamere nka “genocide”, ibyaha by’intambara (Criminal war), icyaha cy’iterabwoba (Terrorism), ibyaha byibasiye inyoko muntu (Crime against humanity) n’ibindi ….Perezida Kagame ubundi ntamwanya ntakwiye kuba akiyobora abanyarwanda ahubwo yakwiye kuba yarafashwe agashyikirizwa inkiko zikamukanira urumukwiye. None ngo yayoboye neza akwiye umudari! Muzabeshye abazungu. Ngo Umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze!

Nubwo umucamanza rero yishingikirije k’ubusabe bw’abaturage ngo barenga Miliyoni 4, yirengagije ko na Frank Habineza n’abarwanashyaka be barizwa muri Rubanda! Umucamanza yibagiwe kandi ko na Mutsindashyaka yandikiye inteko ishingamategeko ayigaragariza impanvu zikomeye zatuma itegekonshinga ridakorwaho mu nyungu z’umuntu umwe nka Kagame wananiwe no kubahiririza ibyo yari yemereye Rubanda kandi akanabirahiriye muri manda zose 2 arangije. Ikindi gikomeye umucamanza yirengagije nkana, ni uko Abataripfana bo mw’Ishyaka Ishema nabo babarirwa muri Rubanda y’abanyarwanda, kandi bakaba nkuko batahwemye kubigaragaza, badashyigikiye ko Itegekonshinga rikorwaho munyungu z’umuntu umwe. Mushobora kureba ibaruwa Ishyaka Ishema ryandikiye Intekonshingamategeko hano: http://venantm.weebly.com/ishema-party/previous/3

Ibi rero biragaragaraza amarangamutima akabije cyangwa ubwoba bukabije umusaza Sam Rugege, Perezida w’ Urukiko rw’ikirenga yagaragaje akiyemeza kurenga kunyungu rusange z’abanyarwanda bose kugirango arengere inyungu z’umuntu umwe ariwe Paul Kagame. Birabaje cyane!

Ibi birahita bigaragaza neza ko  Prof Sam Rugege yibagiwe ko mu mategeko hatagombera ubwiganze bwa benshi (Majority) ahubwo hakora icyo itegeko ryashatse kuvuga. (The spirit of Law).  Ibi kandi nibyo Ishyaka Ishema ryibutsa muri iyo baruwa ko ingingo y’101 yagiyeho mu rwego rwo kwitoza no gutoza buri munyarwanda ko gusimburana ku butegetsi mu mahoro ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu kiyoborwa, kigendera kandi kikubaha amategeko. Ikigamijwe ni ukwirinda ibyo u Rwanda rwakomeje kwigaraguramo nk’uko amateka yacu abitwereka, aho buri mutegetsi w’u Rwanda yagiye avaho ari uko yishwe, ndetse bigakurikirwa n’imvururu zasigaga n’abenegihugu benshi bishwe abandi babaye impunzi.

Nyamara, ibyo byose nti bibujije Urukiko rw’ Ikirenga kwanzura “rwemeza ko ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’Igihugu ishobora kuvugururwa…kuko ngobitabangamiye n’amahame ya Demokarasi.”

Niko byakiriwe rero none dore  n’indi ntambwe ibanzirirza iyanyuma nayo iratewe, kuko yangingo y’101 ubu yamaze guhindurwa na Komisiyo yo kuvugurura Itegeko nshinga, iragira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi; ashobora kongera gutorerwa izindi manda”. Uwo mushinga ukaba watorwa none kuwa 12/10/2015 n’intekonshingamategeko y’u Rwanda. Birababaje cyane!

Birababaje cyane kubona Intumwa za rubanda zitora umushinga wo kwimika umwami Kagame maze bakirengagiza akarengane ka Rubanda yatewe n’uwo mwicanyi Ruharwa No 1;
Birababaje cyane kubona izo ntumwa za rubanda zirengagiza inzara runuma yayogoje u Rwanda maze bagakorera imbehe aho gukorera rubanda yabatumye;

Birababaje cyane kubona intumwa za Rubanda zihitamo gutora umushinga wo kwimika umwanzi w’abatutsi, wabatambyeho igitambo muri Mata 1994;

Birababaje cyane kubona Izo ntumwa zitora umushinga ngo umwami akomeze ubwicanyi bw’abahutu bamucitse kuko atabashije kubamarira mu mashyamba ya Kongo;

Birababaje kubona Abiyitiriye intumwa za Rubanda batora umushinga wo kwimika umwami utinya demokarasi, ubu akaba ahejeje abanyarwanda iyo imahanga;

Birababaje kubona Izo ntumwa zitabona ko umwami wazo atwitse urwanda n’akarere kose kubera urwango afitiye abo baturanyi bacu biyemeje inzira ya demokarasi.

DUKUREHO URUJIJO MU MITWE Y’ABANYARWANDA KUGIRANGO TUMENYE ICYO GUKORA.

Mu ibaruwa Ishyaka Ishema ryandikiye intekonshingamategeko y’u Rwanda,  Abataripfana bibutsaga ko ingingo y’ 101 yagiriyeho ukwimika ugusimburana ku butegetsi mu mahoro,  kwigisha no gusigasira imyumvire  y’uko  nta  muntu  kamara  ubaho,  nta  muntu  ukwiye  kuba  hejuru  y’inzego,  kandi  ko  umuntu  acyura  igihe  ariko  inzego  z’igihugu  zigahoraho. Bityo rero guhindura itegekonshinga munyungu za Paul Kagame ntibyemewe kandi, dufatanije na Rubanda twiteguye kubirwanya kugeza dutsinze.

Hakorwa iki?

Dukwiye gushyigikira ibi byemezo by’Abataripfa kandi tukitegura no gafatanya kubishyira mu bikorwa mu minsi ya Vuba.

Ishyaka ishema ritangaza ko ryamaganye ryivuye inyuma igitekerezo gitindi cyo guhindura ingingo ya 101 y’itegekonshinga iteganya umubare wa manda perezida wa repubulika adashobora kurenza. Kandi ko riteguje ko rifatanije n’ABATARIPFANA bose ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batifuza ko itegekonshinga ritobwa, ko bazakoresha uburyo bwose bemererwa n’amategeko n’amahame agenga ikiremwamuntu kugira ngo baburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi mubisha.http://venantm.weebly.com/ishema-party/previous/3

Niba rero rwaba Urukiko rw’Ikirenga, cyangwa Intekonshingamategeko bose batitaye ku byifuzo by’abataripfana n’abandi banyarwanda muri rusange bamaganye igikorwa nk’iki cy’urukozasoni gishishikajwe no kurengera inyungu z’umuntu kugiticye hirengazwa inyungu rusange z’abanyarwanda bose, ubwo nuko nyine amazi yarenze inkombe kandi Paul Kagame n’abambari be bagomba kwirengera ingaruka zigiye gukurikiraho.
Ejo haduhishiye byinshi!

Nkurunziza Venant
Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura impaka
Ishema Party.