Umutego wihishe inyuma yo gusaba imbabazi kw’Abahutu

Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda

Mwese nongeye kubasuhuzanya Urukundo n’Amahoro
Muri aka kabaruwa kagufi mbageneye nagirango mvuge ku mutego mutindi wihishe inyuma y’igikorwa bamwe mu Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bari mu buyobozi bw’u Rwanda ubu bari kurushanwa imbere ya Kagame ngo basaba imbabazi mw’izina ry’Abahutu bose.

Mwumvise mwese ko Minisitiri w’Intebe P.D. Habumuremyi yavugiye mu nama ya FPR-Inkotanyi ko igikorwa cy´abahutu b‘abategetsi bazasaba imbabazi Abatutsi kizigwa neza bagateganya umunsi wihariye. Iki gikorwa nicyo kwamaga kuko icyaha ni gatozi, kandi iki gikorwa nticzýafatwa mu rwego rw´Ubumwe no Kwiyunga kw’Abanyarwanda kuko kireba igice kimwe kandi nkuko mubizi Abanyarwanda mu ngeri nyinshi barahemukiranye byongeye kandi mwibuke ko igice kinini cyahemukiwe kimwe ubutabera imzaka 20 irashize kidashobora no kwibuka ababo.
Imitego yihishe inyuma ya kiriya gikorwa ni myinshi ariko reka mbagezeho imwe mbona.

Icya mbere: Bamwe muri bariya Bahutu nibamara gusaba imbabazi rusange mu izina ry’Abahutu bose bizaba BIGIYE MU MATEKA kandi bizaba bisobanutse noneho ku mugaragaro ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’Abahutu (bose). Murabyumva rero Banyarwandakazi, Banyarwanda ko ICYASHA kigiye gusigwa ubwoko bwose (abana, abazukuru, ubuvivi n’ubuvivure) kubera INDA n’indonke z’Imyaya mu Butegetsi kuri bamwe mu Bahutu (mwarabyiyumviye ko umusore Bamporiki, twakwita Rucagu mushya kuko undi agenda saza ubu agiye kugororerwa kwinjiramu Nteko y’Abadepite).

Icya kabiri: Ibizakurikiraho n’ingaruka za kino gikorwa cy´urukozasoni ni nyinshi. Igikomeye cyane ni uko bizashyirwa mu Itegeko-Nshinga (kuko naryo murabizi ko Ubutegetsi bwitegura kurihindura). Kariya Gatsiko k’Abahutu nikamara gusaba imbabazi mw’izina ry’Abahutu bose bizashyirwa mu Itegeko-Nshinga bajye bavuga “Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe n’Abahutu“. Ibi tubyemezwa nuko hari ibitekerezo bitandukanye byari bimaze iminsi bitangwa ba bamwe mu barokotse Jenoside ko bakeneye ko kuvuga ngo “jenoside yakorewe Abatutsi“ ntibihagije ko bakongeraho n’abayibakoreye.

Icya gatatu: nuko uyu munsi wo gusaba imbabazi uzaba winjiye mu mateka yacu nk`Abanyarwanda, ndetse Amaradiyo na za Televiziyo by´igihugu na Mpuzamahanga bizahurura bitangarize Isi yose ko Abahutu bo mu Rwanda bemeye koko ko bakoreye Abatutsi Jenoside. Bizigishwa kandi hose bibe ITURUFU SHYA ya FPR. Iki gikorwa nyamara gishobora kuzaba indi ntandaro y´amacakubiri, ihezwa , agasuzuguro n´urwikekwe hagati y´abana b´u Rwanda aho kuba ubumwe n`ubwiyunge nk`uko bamwe mu batekereza hafi babibona.

Ibi bintu sibyo kurekera aho BIRENZE UKWIHANGANIRWA niyo mpamvu nsaba Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda b’umutima ukunda kandi bo mu moko yose mu ngeri zose no mu moko zose guhaguruka tugakoresha uburyo bwose dufite bwaba Itangazamakuru ndetse n´ubundi buryo bwashoboka TUKABURIZAMO IKI GIKORWA CYO GUSABA IMBABAZI RUSANGE K`UBWOKO BW´ABAHUTU.

Abanyarwanda bose cyane cyane abari mu gihugu nimwitandukanye n’IKINYOMA, UBURYARYA N’UBUHENDABANA BWA KAGAME NA FPR YE bashaka kuroha u Rwanda mu muyonga. Abari hanze namwe nimurusheho gukorera hamwe ibikorwa Mpuruzambaga byamagana ibi bintu bimeze nka APARTHEID byadukanywe n´Udutsiko tubiri aka Kagame nak`Abahutu bari mu myanya y´ubutegetsi. Aka gatsiko nkaramuka gakomeje kwinangira kagasaba imbabazi mw´izina ry´Abatabatumye bizabahame bo ubwabo.

Ncumbikiye aha mwese mwese mbifuriza na none Urukundo n’Amahoro.

Jean-Marie V. Minani
Umuyobozi Mukuru w´ISANGANO ARRDC ABENEGIHUGU

5 COMMENTS

  1. MINANI,
    nawe se wavuga nyabu!nkunda ko abahutu muhubuka, byamara kubakomeran mukicuza!!!!!!
    Ejo busibwo wari wasaze uri gutuka umuhutu mugenzi wawe ngo ni alias kanyarengwe???
    Sawa rero reka kagome abagomeremo kuko muba mwamuhaye icyanzu!

    Ngaho mbwira aho uri buhere ubyamagana, kdi nyamara tuzi ko uri mubaguzwe, niba atari nabyo, baca umugani ngo nyiri ikirimi kibi,… ngaho tubwore uko tubyamagana, kuko ibitekerezo ufite hano hejuru ni byiza rwose, nitugira amahirwe ntubihindure!
    Imana igufashe!

  2. Ariko urihewewe ykangyrira abanyarwanda kwanga ibikorwa nonese ntiwemerako hari benewanyu batemanye?nonese iyo uvuga umuhutu wumva iki? Mbwiza ukuri icyambere kiza kumutimawawe iyo witekerejeko urumuhutu?rekankubwire. Haza ibyakozwe muri 1994.ndabesha wamuhutuwe? Naho amateka yaranditswe kuyazimangatanya ntibizoroha. Ese abobahutu uvuga bapfuye harukubuza kubibuka? Uzampamagare umunsiwokwibuka mwene wanyu wapfuye urebeko ntazakwitabira. Kwikuka ntawe ubuza umuntu kwibukauwe.gabanyaro wamugabowe esenoneho ayo mahyaka afite inyuguti zitabarwa. Urabona umunyarwanda utarize azashobora kuzifata gabanya uhine inyito yishaka ryawe iryojambo nirirerire. Ijoro ryiza

  3. Ese ubwo wamugabo we urimo urahakana jenoside yakozwe nabahutu cyangwa urimo urarwana kubahutu bijwe icyakora ntuzi no kuyobya imbaga kuko ikiganiro cyawe ntabwenge nabuke burimo ubutaha ntagire aho uzajya ubogamira ahubwo wakora icyo kubwira abantu nabo bakitekerereza kuko wowe ntabwo watekerereza abantu bose jya uvuga uko ubyumva ntakubyemeza abantu

Comments are closed.