UMUTEGO W’IKINYOMA : « IBYAGEZWEHO » N’UBUTEGETSI BWUBAKIYE KURI « VIZIYO 2020 » YA BARINGA NABYO BYARI BARINGA BIRASHYIZE BIGIYE AHAGARAGARA!

Twese tuzi indirimbo yakomeje guterwa n’abambari ba FPR-INKOTANYI, ngo u Rwanda rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ku isi; ngo imiyoborere myiza ni agatangaza mu Rwanda rwa nyuma y 1994, ngo kandi nta mugayo ibyo byiza bidasanzwe u Rwanda rubikesha kuba ruyobowe n’Umulideri w’akataraboneka kandi ureba kure (Visionary Leader) ariwe Nyakubahwa Pahulo Kagame!

Iyo ntero kandi niyo yashyizwe imbere n’Intore za Rupiyefu muri uyu mwaka ushize kugira ngo zihindure Itegekonshinga (n’ubwo bibeshye bakarihindura nabi!) bityo Visionary Leader wabo ashobore kuzagwa ku butegetsi, kuko nyine ngo nta wundi washoboraga kuyobora igihugu ngo akigeze ku  » BYAGEZWEHO  » na Kagame !

Gusa rero icyakomeje gutangaza Abanyarwanda benshi n’abanyamahanga bazi neza u Rwanda ni uko ibyo « BYAGEZWEHO  » by’agahebuzo bo ntabyo babona mu Rwanda : guhera mu 1994 abakene bararushaho gutindahara, inzara iravuza ubuhuha mu giturage kandi ku buryo buhoraho, abigeze kuba abatunzi ubu babaye ingarisi; muri make abaturage bangana na 85% ntibazi neza icyo ijambo  » IBYAGEZWEHO BY’AGAHEBUZO » bya Pahulo KAGAME risobanura ! Ariko nyamara Intero ya Visionary Leader igakomeza kwikirizwa n’ibitangazamakuru ndetse n’Imiryango mpuzamahanga itari mike. Yewe byarushagaho kubera benshi urujijo iyo bitegerezaga ingufu zidasanzwe zishyirwa mu kwikiriza iyo ntero n’abahoze ari abategetsi b’ibihugu by’ibihangange nka BILL CLINTON wa Amerika , TONY BLAIR w’ Ubwongereza n’abandi. Birushaho kuba inshoberamahanga iyo hicotseho  » ubuhamya » bw’abavuga ko bakora umurimo w’Imana nka cya gihangange cy’Umupasiteri w’umunyamerika witwa Rick WARREN bitiranya gusingiza Imana no kuramya « the Rwandan Visionary Leader », kuko nyine baba bamutegerejeho amaronko atubutse mu gihe abana ba rubanda bicwa n’inzara na bwaki!

Burya koko ngo ikinyoma ntikiramba! Ubu noneho rero ibyari bihishwe byatangiye gushyirwa ahagaragara. Burya bwose imikorere ya FPR INKOTANYI yubakiye ku gucuruza IKINYOMA, kandi bigahombya u Rwanda nk’ igihugu ku buryo budasubirwaho.

Muri iyi minsi abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashatse ko tumenye ibyerekeye Kontaro(Contract) yo GUCURUZA IKINYOMA Leta y’ u Rwanda yasinyanye na Sosiyete yigenga y’Abanyamerika yitwa W2 GROUP, Inc. Hari taliki 1/9/2009. Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda iyo Kontaro yasinywe na Ministiri Louise Mushikiwabo naho Sosiyeti isinyirwa na Edward ABELL.

Mbere yo kubabwira ingingo z’ingenzi zikubiye muri ayo masezerano yuje uburiganya, ubujura n’ubugambanyi, twatangajwe no gutahura ko Leta ya Paul Kagame yiyemeje kujya yishyura buri kwezi miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda (50 000$), ni ukuvuga igice cya miliyari buri mwaka kugirango iriya Sosiyeye ijye ivuga ibigwi by’ ibihimbano Leta Rwanda n ‘ umuyobozi wayo Paul Kagame! Ya mafaranga avuye mu misoro ya rubanda, ya mafaranga yamburwa abaturage agashyirwa mu bigega bitagira indiba ( Agaciro Fund ….) ngaho aho azimirira shenge !!! Mu kugura ishusho nziza idahuye n’ukuri kw’akarengane n’ibindi bibi byinshi bibera mu gihugu!

Ngiyo rero ya ngeso ntindi isa n’iyahinduwe itegeko riyobora igihugu na services zose :  » gutanga ibyamirenge ngo ukunde wiraariire wiyerekana uko utari  ari nako ukina ku mubyimba rubanda udahwema kugaraguza agati kandi nyamara ariyo igutunze !

Muri make ibyo Leta ya Kagame yumvikanye n ‘ iriya Sosiyeti bikubiye muri izi ngingo zikurikira:

1. Ikinyoma kigomba gukwirakwiza kiri ukubiri , hari ibyerekeye Igihugu n’ibyerekeye Perezida Pahulo Kagame ubwe:

a)Kumvikanisha ko Igihugu cy’u Rwanda ari intangarugero ku isi hose mu byerekeye umutekano, imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwigenge, gucunga umutungo w’igihugu neza, kurwanya ruswa, iterambere ry’akataraboneka mu bukungu, …

b) Gushyira ingufu nyinshi mu kubeshya hose ko Pahulo Kagame ari umuperezida w akataraboneka,ureba kure (Visionary Leader) uzi ubwenge bwinshi cyane birenze urugero kandi akaburusha n’abandi ba Perezida bose bo muri Afurika ababayeho n’abaza nyuma, utazi kwica abenegihugu, utavangura amoko, ukunda demokarasi n’iterambere ry’abaturage bose …

2.Abo ikinyoma kigenewe

a) Iriya Sosiyete yapataniye gucengera inzego zose zifata ibyemezo mu bihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza n’iz’imiryango mpuzamahanga nk ‘Ubulayi Bwunze Ubumwe (EU) na LONI.

b) Kwigarurira ibitangazamakuru bikomeye cyane ku isi : Radiyo-Televiziyo nka Wall Street Journal, BBC Hard Talk; Ibinyamateka nka The New York Times, The Economist, The Financial Times; Imbuga za interneti(social media) nka Huffington Post , Washington Post, MSNBC,…no kubiha « inyoroshyo » kugira ngo bijye bikomeza bitambutse inkuru zibeshya amahanga ko nta kibazo kindi kikiri mu Rwanda uretse abasize bakoze jenoside bagenda basebya igihugu!

3. Inzira izakoreshwa(Stratégie ) mu kurushaho guha ikinyoma intebe

a)Kubaka inkuta (mûrs électroniques) zibasira Ibitangazamakuru bigaragaza ibibazo nyakuri biri mu Rwanda cyane cyane kugaba ibitero no kubangamira mu buryo bwose bushoboka Imbuga za interneti zikoreshwa n’abatavuga rumwe nubutegetsi (Za Leprophete.fr zumvireho!)

b) Gukwirakwiza amakuru atesha agaciro abanyamahanga babaye mu Rwanda n’abandi bose bazi amakuru y’impamo ku bibera mu Rwanda kandi bafite umurava wo gushaka kuyamenyekanisha!

UMWANZURO

Ngo Umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze ! Babandi bari barigize abacuruzi kabuhariwe n »ABARINZI » b  » IBYAGEZWEHO bya BARINGA  » bamenyereho ko nta kindi bakora uretse guhenera abazi guheengeeza : Umunyamerika wamubeshya rimwe na rimwe ariko agera aho akagutamaza !

Sinasoza ntabwiye « Visionary Leader w’ikibumbano » ko amahirwe asigaranye ari ukwemera kwicarana natwe, tukaganira nta buhendanyi , tukumvikana  igikwiye gukorwa kugira ngo igihugu gishobore kubogorwa amazi atararenga inkombe.

Reka twisabire abenegihugu bashyira mu gaciro ko bakwemera tugafatanya uru rugamba maze tukiha inshingano n’intego yo kugera ahantu hose Leta ya « Visionnary Leader « yageze ihacuruza ikinyoma cy’ITERAMBERE rya BARINGA, tukabagaragariza ukuri ku bibera mu Rwanda ari nako tubereka ibimenyetso bifatika by’uko babeshywe.

Ubutaha tuzabagezaho n’amasezerano yo gusahura u Rwanda « the Rwandan Visionnary Leader » yagiranye na  Tony BLAIR,  Bill CLINTON na Pasteur  Rick WARREN  . Muzumirwa !

Uwemera naze,

Padiri Thomas NAHIMANA, Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA n’Umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2017.

BIRACYAZA. ….

Ngaho nawe isomere uko iyo Kontaro y urukozasoni iteye.  Kanda hasi aho :

Master service agreement