Umutekano ukomeje Kuba muke ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2018 ni avuga ku mutekano muke uri ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi cyane cyane mu karere ka Nyaruguru.

Noneho uyu munsi ku wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2018 ku manywa y’ihangu ahagana mu gitondo abantu bitwaje intwaro bafashe umwana w’umukobwa wari ugiye kuvoma bamutegeka kujya kubereka kwa Gitifu w’umurenge wa Nyagisozi ariko umukobwa ababwira ko atahazi maze bamupfuka igitenge yari yambaye mu maso baramujyana bamusiga mu ishyamba riri aho hafi.

Ibi byabereye mu kagari ka Maraba mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyaruguru, intara y’amajyepfo hafi cyane y’umupaka n’u Burundi.

Amakuru atugeraho ava muri ako gace ni uko abaturage bafite ubwoba bwinshi dore ko abaturage bose basigaye barazwa hanze ku mupaka w’u Burundi ngo bari mu marondo yo gucungana n’umwanzi ngo atinjira aturutse i Burundi nk’uko babitegetswe n’abayobozi. Ndetse banategetswe kutajya bapfa gutanga amakuru y’ibibera mu karere kabo batabiherewe uruhushya, ku buryo abaturage benshi batinya kugira icyo bavuga iyo tubahamagaye.

Kugeza ubu ntawe uramenyekana wihishe inyuma y’iki gikorwa dore ko uretse gukeka abitwaje intwaro bamaze iminsi bakora ibitero muri ako karere harakekwa n’ikinamico cya Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kubona urwitwazo rwo gutera igihugu cy’u Burundi.

Ubu twandikaga iyi nkuru kuri uyu mugoroba wo ku wa kane umuturage twashoboye kuvugana uri muri ako gace yatubwiye ko harimo kuba ibintu bidasobanutse ngo harimo kuvuga induru abaturage bose basohotse mu mazu bahagaze haze!

Turacyabikurikirana!