Umutwe wa M23 wavuze ko utazava muri Goma leta ya Congo itabanje kuza ku meza y'ibiganiro.

Bishop Jean Marie Runiga

Umutwe wa M23, wafashe umujyi wa Goma kuri uyu wa kabiri ushize, mw’ijwi ry’umukuru wawo wa politiki, Jean Marie Runiga, watangaje ko uzakomeza imirwano kugeza igihe Perezida Kabila azemera kugirana imishyikirano n’uwo mutwe. Ku murongo wa telefone Jean Marie Runiga yatangarije Reuters ko nta cyizere afite kuko go yamaza amezi agera kuri 3 ategereje imishyikirano i Kampala, tuzaguma i Goma dutegereje imishyikirano, yongeyeho ati:”barashaka kongera kudutera, tuzirwanaho kandi tuzakomeza kwegera imbere.”

Perezida Kabila we yari yagiye mu gihugu cya Uganda ku wa kabiri igihe Goma yafatwaga, aho yagiranye ibiganiro na ba Perezida Museveni na Kagame. Nyuma y’ibyo biganiro Perezida Kabila yatangaje ko agiye kwiga ku byo umutwe wa M23 usaba, naho Perezida Kagame na Museveni basaba M23 guhagarika kugaba ibitero no kuva mu mujyi wa Goma nk’uko mbere yaho byari byasabwe n’abategetsi b’Amerika. Biravugwa kandi ko hari indi nama izahuza ba Perezida Kabila na Kagame i Kampala kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2012 mu rwego rw’inama y’ibihugu bigize ibiyaga bigari.

Umukuru w’uruhande rwa politiki rwa M23, Jean Marie Runiga twaje kubona amakuru avuga ko yerekeje i Kampala muri Uganda kuvugana na Perezida Museveni ajyanywe n’indege ya kajugujugu yari yoherejwe na Perezida Museveni. Ubundi Perezida Museveni niwe witwaga ko ari umuhuza wa M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ubwo igihugu cya Uganda kivugwa mu cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye ko cyo n’u Rwanda bifasha inyeshyamba za M23. Mbere y’uko ajya i Kampala, Jean Marie Runiga yari yatangaje ko hagomba kubanza kuba ibiganiro na Perezida Kabila mbere y’uko inyeshyamba za M23 zava muri Goma. Kuri we ngo ari imiryango itabogamiye kuri Leta, abanyekongo baba mu mahanga, abarwanya ubutegetsi badakoresheje intwaro, na Leta ya Congo bagombye kujya mu biganiro bakavuga ibibazo byose Congo ifite. Mbere M23 itangira yavugaga ko ishaka ko abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi bareka kugirirwa akarengane no gushyira mu bikorwa amasezerano Leta ya Congo yagiranye na CNDP ariko ubu mu byo isaba harimo demokarasi, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibindi.

Hagati aho muri mujyi wa Sake uri mu burengerazuba bwa Republika iharanira demokarasi ya Congo habaye imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 kuri uyu wa kane. Amakuru avayo aravuga ko ingabo za Congo n’abamaimai aribo bafatanije muri icyo gitero, bikaba byari byavuzweko ingabo za M23 zari zavuye mu mujyi wa Sake ndetse n’abaturage benshi bagahunga bagana i Goma, ariko umunyamakuru wa BBC Jonathan Kacerewa yatangaje ko M23 yashoboye gusubirana uwo mujyi wa Sake. Nyuma yo gufata umujyi wa Goma ku wa kabiri, inyeshyamba za M23 zari zinjiye mu mujyi wa Sake ku wa gatatu nta mirwano ibaye kuko ingabo za leta zari zahavuye.

Mu gihugu cy’u Bubiligi ho, umuvugizi wa polisi yo mu gace ka Ixelles mu mujyi wa Buruseli, yatangaje ko abanyekongo bagera kuri 12 batawe muri yombi ku wa gatatu nyuma ya saa sita nyuma y’aho binjiriye ku ngufu muri Ambasade ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Buruseli bamagana Perezida Kabila na Leta ye kuba ntacyo bakoze ngo umujyi wa Goma udafatwa n’inyeshyamba za M23.

Bernard Membe,Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania yamaganye cyane ifatwa ry’umujyi wa Goma,ngo ku gihugu cya Tanzania kiriya n’igikorwa kibi gishobora guteza umutekano muke mu karere kose, yagaye cyane ingabo za MONUSCO zitashoboye kugira icyo zikora ngo Goma idafatwa, yataganje ko niba ingabo z’umuryango w’abibumbye zarananiwe bagombye kureka ingabo za SADC zikaza zikarwanya M23.

Ambasaderi Gasana

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Mark Simmonds n’Umunyamabanga uhoraho w’Ikigega cy’u Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga ( DFID), Mark Lowcock, mu rwego rwo gushakira umuti intambara yo muri Congo Kinshasa. Ariko ababikurikira hafi basanga uru ruzinduko ari igitutu  ndetse na gasopo kuri Perezida Kagame kugira ngo ahagarike ibikorwa bya M23 kuko bizwi hose ko amategeko yose ariwe aturukaho. Ubu u Rwanda nyuma yo kubona umwanya mu kanama k’umuryango w’abibumbye Gashinzwe umutekano kw’isi ruragaragara ko rutangiye gushyira ingufu nyinshi muri diplomasi aho Ambasaderi Eugene Richard Gasana  uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane.

Hari amakuru ahwihwiswa ko inyeshyamba za M23 zaba ziteguye gufata umujyi wa Bukavu mbere y’inama izahuza Perezida Kabila na Kagame izabera i Kampala ku wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2012. Ku buryo hari abaturage benshi ba Bukavu bafite ubwoba ndetse bamwe ngo baba batangiye guhunga. Ibyo biraterwa akenshi n’amagambo yavuzwe n’abakuru ba M23 bavugaga ko ahazakurikira ari Bukavu. Abaturage ba Bukavu bari bigaragambije ku wa gatatu bamagana Leta yabo na MONUSCO kuba batarashoboye kubuza ifatwa rya Goma ndetse hari n’imodoka za MONUSCO zatwitswe.

Ubwanditsi