Umutwe w’ingabo udasanzwe wa “Special force” wari utegerejwe watashye uturutse muri Congo

    Abasirikare 357 bo mu mutwe wihariye bakoranaga n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaza intaro irimo FDLR, bageze mu Rwanda aho bari baherekejwe n’umubare utari muto w’ingabo za Congo, zikuriwe na Br. Gen. Bauma Abamba Lucien uyobora ingabo muri kivu y’Amajyaruguru.

    Ku isaha ya 16h12’ nibwo bari basesekaye ku mupaka wa Kabuhanga, uherereye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, aho bakiriwe n’Umugaba w’Ingabo Lt. Genral Charles Kayonga n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Maj. Gen. Mushyo n’abandi bayobozi b’ingabo zari zimaze amezi arindwi muri Congo.

    Aba bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu bazishimiye akazi katoroshye izi ngabo zakoze mu gice cya Rushuro, zikorana n’ingabo za Congo mu guhashya umutwe wa FDLR.

    Umugaba w’ingabo z’u Rwanda yakira uyu mutwe wihariye wagenze ibilometero birenga 60 n’amaguru, yatangaje ko batashye kubera ko habaye ikibazo mu ngabo za Congo aho ziciyemo ibice hakavuka umutwe wa M23 u Rwana n’ingabo za Leta, u Rwanda ruhitamo gucyura ingabo zarwo.

    Ingabo z’u Rwanda zari muri Congo zinjira mu Rwanda zari zambaye imyenda ya Congo.

    Umugaba w’ingabo yatangaje ko n’ubwo akazi katarangiye neza hari igihe kazakomeza umutekano uvuye mu gucikamo ibice kw’ingabo za Congo birangiye.

    Ibyo yabihereye ko u Rwanda rufatanyijwe n’ibihugu bihuriye mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari bari gukora ibishoboka ngo amahoro agaruke m’uburasirazuba bwa Congo.

    Ku uruhande rwa Congo, Brig. Gen. Bauma Abamba yatangaje ko bashimye ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano, kuko bigisiye abaturage umutekano no kwikorera aho guhora mu bigunda.

    U Rwanda na Congo byashyizeho gahunda yo guhuriza ingabo hamwe mu guhashya FDLR nyuma yuko igaragaye mu bikorwa byinshi byo guhohotera abaturage no kubasahura ibyaho, cyane cyane mugufata abagore ku ngufu.

    Iki gikorwa cyatangiye 2009 kikaba cyaragezweho kugera kuri 75% ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

    Iki gikorwa cyo gutaha kw’ingabo z’u Rwanda kitabiriwe n’ushinzwe igisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Colonel MK Bitumbika, n’abashinzwe igisirikare muri Ambasade y’Amerika.

    Brig. Gen. Bauma Abamba (iburyo) aherekeje ingabo z’u Rwanda.

     

    Sylidio Sebuharara

    Kigali Today

     

    Comments are closed.